Iyi
telefone ya Itel A200 izanye udushya twinshi, aho ifite umuvuduko wa internet
wa 4.5G utuma uyikoresha ashobora gusura imbuga no gukoresha porogaramu
zitandukanye mu buryo bwihuse kandi butagira ibibazo.
Si
ibyo gusa kandi, kuko ifite n’ubwirinzi bwa IP65 buyifasha kwihanganira ivumbi
n’amazi ku rwego runaka, bikayigira telefone ibereye ubuzima bwa buri wese
kandi buri munsi.
Trevor
Ntabwoba ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Itel, yavuze ko iyi telephone ije
isimbuye A90 ikaba yarongewemo ibintu byinshi. Ati: “Icya mbere ni ubwiza bwa
camera aho iyi telephone ije ifotora neza, icya kabiri twonereye igihe imaramo
umuriro, icya gatatu twashyizemo ikoranabuhanga rishya rya AI.”
Ku
bijyanye n’igiciro, iyi telefone iri kugurishwa amafaranga 169,100 Frw, ibintu
byatumye benshi bayibonamo amahirwe yo kubona smartphone igezweho kandi
itabahenze cyane.
Mu
rwego rwo kurushaho kudabagiza abakiriya, abazajya bagura iyi telefone bazajya
bahabwa inyongera (bonus) irimo iminota 300 yo guhamagara, sms 300 hamwe na
15GB za internet bizamara amezi atatu, byose bitangwa na MTN Rwanda.
Edwin
Vita ushinzwe ubucuruzi muri telephone zigezweho muri MTN Rwanda, yavuze ko
bagiranye ubufatanye na Itel kubera ko ibigo byombi bihuje abakiriya kandi ko
kugura telephone nka A200 bisaba akenshi kugura bundles.
Yagize
ati: “Twebwe nka MTN tugurisha uburyo abakiriya babona internet cyangwa se
bahamagara. Murumva ko Itel tuba tugomba gukorana kuko mu byukuri abakiriya
turabasangiye, ni ukuvuga ko serivisi zacu zigomba kugera ku bakiriya neza.”
Izi
telefone zashyizwe muri gahunda yo kwishyura mu byiciro hamwe na Tunga Taci
aho Ushobora kuyishyira mu mezi atatu, atandatu cyangwa se umwaka. Muri icyo
gihe cyose ku muntu wishyura mu byiciro, MTN izajya imuha internet ya 3GB,
iminota 300 na sms 300 buri kwezi kugeza asoje kwishyura.
Ubu
bufatanye hagati ya Itel na MTN Rwanda buje mu gihe isoko rya telefone mu
Rwanda rikomeje kwaguka, aho abakiriya barushaho gushaka ibikoresho bifite
ubushobozi bujyanye n’igihe, ariko ku giciro gishoboka.




Itel yashyize hanze telefone nshya yise A200


Trevor Ntabwoba ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Itel, yavuze ko iyi telephone ije isimbuye A90 ikaba yarongewemo ibintu byinshi ugereranyije na telephone zabanje


Edwin yavuze ko MTN na Itel bahuje abakiriya bityo bagomba gufatanya mu gushimisha abakiriya
