Izi ‘Router’ zari zisanzwe ziri ku isoko, ariko
binyuze mu gitaramo cya Gen-z Comedy cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane
tariki 11 Nzeri 2025, MTN yongeye gukangurira abantu kuzigura kuko zifasha buri
wese kubona ‘Internet’ mu buryo bwihuse.
Iyi ‘Router’ igura ibihumbi 30 Frw ugahabwa na
SimCard yayo. Ni ‘Router’ itanga Internet ku bantu bagera kuri 15, ndetse
iboneka mu maduka (Service Center) ya MTN hirya no hino mu gihugu.
Umukozi Ushinzwe Itangazamakuru muri MTN Rwanda,
Mutangana Alphonse yasabye abitabiriye igitaramo cya Gen-z Comedy cyabereye
muri Camp Kigali, kugura ‘Router’ za Internet kuko zitanga internet nziza kandi
igakora neza.
Ati: “Iyi ng’iyi ikora mu rugo, wagakoresha
ahandi ariko biba byiza iyo ari mu rugo. Iyi ‘Router’ ya Internet igura
ibihumbi 30 Frw, kandi itanga internet kuri ‘Device’ 15 cyangwa se izirenzeho,
ariko iyo zirenzeho ‘internet’ itangira kuba nkeya, ariko iyo ari 15 biba ari
byiza cyane.”
Yavuze ko iyo uguze iyi ‘Router’ baguhana na Simcard
yayo, ndetse gakoreshwa mu buryo bwo gucomeka ku muriro ubundi ugatangira
gukoresha Internet.
Iyi router ni nto kandi igendana, ikoresha
ikoranabuhanga rya 4G+ rya MTN. Ni nziza ku bantu bakunda kugenda cyangwa
bashaka guhuza ibikoresho byinshi kuri interineti batavuye hamwe. Itanga
interineti aho umuyoboro wa MTN 4G+ ugera hose.
Iyi ni router yoroshye kandi gukoresha, ukayihuza n'amashanyarazi gusa (plug and play). Ikoresha umuyoboro wa 4G+ wa MTN, kandi ikora neza ahantu haherereye umuyoboro wayo.

MTN Rwanda yongereye amahitamo yo kubona interineti
yihuse binyuze muri gahunda ya Urugo Net
Router nshya za MTN Urugo Net zihuza abantu 15
icyarimwe, zikoresha ikoranabuhanga rya 4G+
Umukozi Ushinzwe Itangazamakuru, Mutangana Alphonse
yavuze ko iyi Router igura 30,000 Frw, ikaba itanga interineti yihuse ukoresheje
Plug & Play
Mu gitaramo cya Gen-Z Comedy, MTN yashishikarije
abantu kugura izi Router mu rwego rwo korohereza abakeneye interineti ihoraho
Urugo Net ni igisubizo ku bantu bifuza interineti nziza mu rugo cyangwa aho bakorera hamwe

Umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Luwano Tosh [Uncle Austin] yitabiriye igitaramo cya Gen-z Comedy

Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti ari mu bitabiriye iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 11 Nzeri 2025

Mazimpaka Jonnes Kenndy yaganirije urubyiruko binyuze mu gace ka 'Meet me Tonigh' muri Gen-z Comedy

Dj Phil Peter na Ndimbati bari mu bitabiriye iki gitaramo cy'urwenya gihuza abantu b'ingeri zinyuranye

Abitabiriye bashishikarijwe kugura 'Router' za Internet za MTN Rwanda

Umuyobozi
wa Ikirenga Art and Cultural Promotion, Hakizimana Pierre [Uri iburyo] yavuze ko mu Ukuboza 2025 iserukiramuco 'Ikirenga' rizabera mu Mujyi wa Kigali
