Mu
gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Kamena 2026, ku cyicaro gikuru cy’ikigo cy’itumanaho cya MTN
Rwanda hasinywe amasezerano y’ubufatanye (Memorandum of Understanding - MoU)
agiye guhindura isura y’uburezi n’ikoranabuhanga mu Rwanda.
Ni
amasezerano yasinyweho na MTN, Kaminuza y’u Rwanda na Kepler College agamije
gufasha abanyeshuri biga muri izi kaminuza kwinjira mu isoko ry’umurimo
byumwihariko ab’igitsina gore ndetse n’abafite ubumuga.
Abanyeshuri
bazajya basoza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse na Kepler bazajya bahabwa
amahirwe yo kwigira no kwimenyereza umwuga muri MTN Rwanda. Ibi bizafasha mu
gukumira icyuho gikunze kugaragara hagati y’ibyo bigishwa mu ishuri n’ibyo
isoko ry’akazi rishaka.
Umuyobozi Wungirije [Deputy
Vice-Chancellor] wa Kepler College, Dr Emelyne Umuhoza Gasana yavuze ko ubu
bufatanye ari ingenzi kuko buzatuma bamenya aho bagomba gushyira imbaraga mu byo
bigisha kandi ko bizeye ko abanyeshuri babo bazungukira byinshi muri ubu
bufatanye.
Yagize
ati: “Aya masezerano y’ubufatanye avuze byinshi bitari amahirwe abanyeshuri bacu
bazagira yo kubyaza umusaruro ibyo biga ahubwo agaragaza uburyo isoko n’ibyo
twigisha ari ingenzi. Bizatuma turushaho no kumenya niba ubumenyi dutanga
ari bwo bukenewe cyane ku isoko ry’umurimo.”
Umuyobozi
Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, Dr.
Ndikumana Raymond, yavuze ko ubu bufatanye buzatuma abanyeshuri ba UR babona
andi mahirwe yisumbuye kandi mu byiciro byose.
Yagize
ati: “Ubu bufatanye bugiye kongera amahirwe atari amahirwe y’abiga muri college
of Business and Economics ihagarariwe aha ahubwo n’abandi banyeshuri
bazungukiramo byinshi. Umwaka ushize twatumiye MTN turayisaba, none yatwumvishe.”
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali yavuze ko muri MTN Rwanda bizera ko igihugu gitezwa
imbere no gukora kandi ko MTN izakomeza guteza imbere uburezi mu Rwanda ariko
kandi na none igafasha n’abasoje kwiga kubona uburyo bubinjiza mu kazi.
Aya masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’ibi bigo bitatu azamara imyaka ibiri ishobora kongerwa, akazibanda mu bisata byose by’abanyeshuri basoza kwiga amasomo yabo muri izi kaminuza.




Kaminuza y'u Rwanda, MTN Rwanda na Kepler College basinye amasezerano y'ubufatanye bugamije kwinjiza mu mirimo abanyeshuri basoza amasomo muri izi kamimuza


Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, Dr. Ndikumana Raymond, yashimiye MTN Rwanda ko yabibwiye nayo ikabumva


Umuyobozi Wungirije muri Kepler College ushinzwe ubushakashatsi, Dr Emelyne Umuhoza Gasana yashimiye MTN ashimangira ko nk'abarimu bigisha nabo bazungukira muri ubu bufatanye kuko bazamenya aho kongera imbaraga


Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali yavuze ko MTN Rwanda izakomeza gushyira itafari ku iterambere ry'Igihugu binyuze mu burezi bufite ireme
