MTN Rwanda yungutse Miliyari 8.3 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2026

Ubukungu - 12/05/2026 6:26 AM
Share:

Umwanditsi:

MTN Rwanda yungutse Miliyari  8.3 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2026

MTN Rwanda yatangaje ko yagize umusaruro mwiza mu gihembwe cya mbere cya 2026, aho amafaranga yinjije mu bikorwa byayo yiyongereyeho 21.2% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cyo mu mwaka ushize akaba agera kuri miliyari 81.4 Frw.

Inyungu iyi sosiyete y’Itumanaho ya mbere mu Rwanda yabonye nyuma yo gukuramo imisoro na yo yazamutse ku kigero cya 466.6%, igera kuri miliyari 8.3 Frw.

Iyi mikorere myiza yagaragaye mu nzego zose za MTN Rwanda zirimo izijyanye no guhamagara, interineti n’ikorwa rya serivisi za Mobile Money, ibintu iki kigo kivuga ko byatewe n’imikorere ihamye ndetse n’amategeko n’imiyoborere bikomeje gushyigikira ishoramari n’udushya mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda.

Umubare w’abakiliya ba MTN Rwanda wakomeje kuzamuka, ugera kuri miliyoni 8.4 nyuma yo kwiyongeraho 10.6%. Abakoresha internet bageze kuri miliyoni 2.7 biyongereyeho 19.6%, mu gihe abakoresha Mobile Money nibura rimwe mu kwezi bageze kuri miliyoni 6.3, bivuze izamuka rya 20.5%.

Ubwiyongere bw’abakoresha izi serivisi zose bugaragaza uburyo MTN Rwanda ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu itumanaho no mu ikoranabuhanga ry’imari, ndetse n’icyizere ikomeje kugirirwa ku isoko ry’u Rwanda.

Amafaranga ava kuri interineti yiyongereyeho 10.7%, ahanini bitewe n’ubwiyongere bwa 64.7% mu ikoreshwa rya inteirneti, gukomeza kwimukira ku muyoboro wa 4G no kwiyongera kw’abakoresha smartphones bageze kuri 44.9%.

Serivisi zo guhamagara na zo zongeye kwinjiriza MTN Rwanda amafaranga menshi, aho ziyongereyeho 8.2%. Ibi byafashijwe no kongera gushyiraho ibiciro bya “mobile termination rates”, icyemezo cyafashije kugarura uburinganire mu mikoranire hagati y’ibigo by’itumanaho.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali yavuze ko uburyo u Rwanda rushyiraho amategeko n’imiyoborere bifasha cyane ibigo bikora mu ikoranabuhanga gutera imbere no gushora imari mu buryo burambye.

Yagize ati: “Imiyoborere n’amategeko by’u Rwanda ni amahirwe akomeye ku gihugu ndetse no ku bigo nka MTN Rwanda. Kuba hari umurongo usobanutse ugamije kugeza serivisi z’ikoranabuhanga kuri buri Munyarwanda bituma dufata ibyemezo by’ishoramari twizeye ejo hazaza.”

Yakomeje avuga ko ibyo byafashije MTN Rwanda kwibanda ku guhanga udushya, gutanga serivisi nziza no gukomeza gutanga umuyoboro wizewe, ari na byo byagaragaye muri ibi bisubizo byiza.

MTN Rwanda yatangaje kandi ko inyungu mbere yo gukuramo inyungu ku nguzanyo, imisoro n’ibindi (EBITDA) yazamutseho 32.8% igera kuri miliyari 34 Frw, mu gihe inyungu ku bikorwa byayo yazamutseho amanota 3.5% igera kuri 41.5%.

Muri iki gihembwe, sosiyete yashoye miliyari 11.2 Frw mu bikorwa byo kwagura no kunoza umuyoboro wayo hagamijwe kongera ubuziranenge bwa serivisi no kugera henshi mu gihugu.

Serivisi za Mobile Money zakomeje kuba inkingi ya mwamba mu kwinjiriza MTN Rwanda amafaranga, aho zinjije 52.7% by’amafaranga yose yinjijwe n’isosiyete. Amafaranga ava muri uru rwego yiyongereyeho 30.2%.

Uku kuzamuka kwatewe n’ubwiyongere bw’abakoresha serivisi z’imari zigezweho ndetse no gukomeza kwagura urusobe rwa Mobile Money. Kugeza ubu, abakoresha Mobile Money bangana na 75.2% by’abakiliya bose ba MTN Rwanda.

Ibikorwa bikorerwa kuri uru rubuga na byo byiyongereyeho 30.5% muri iki gihembwe, ibintu MTN Rwanda ivuga ko bigaragaza uburyo Abanyarwanda n’abacuruzi bagenda bahitamo uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko buborohera kandi bukabafasha mu buzima bwa buri munsi.

Abakoresha MoMoPay barenga miliyoni 4, ibintu MTN ivuga ko bigaragaza ko Mobile Money iri kugenda iba umufatanyabikorwa nyakuri mu bijyanye n’imari ku Banyarwanda.

Muri iki gihembwe kandi, Mobile Money Rwanda Limited yatangije serivisi nshya y’inguzanyo yiswe “MoFlex” ku bufatanye na Ecobank Rwanda Plc na Yabx, hagamijwe korohereza abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo kubona inguzanyo no gukomeza guteza imbere serivisi z’imari ku Banyarwanda benshi.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda, Chantal U Kagame yavuze ko icyizere abakiliya bagirira MoMo ari cyo gikomeje gutuma ibikorwa byayo byaguka.

Yagize ati: “Uretse kwishyurana, turi gukomeza korohereza Abanyarwanda kubona serivisi z’imari, gufasha ubucuruzi no gutanga ibisubizo bifasha buri wese. MoFlex ni urugero rwiza rw’icyo dushaka kugeraho.”

Yakomeje avuga ko uburyo u Rwanda rushyigikira udushya mu rwego rwa fintech butuma bakomeza gutekereza ku bisubizo bishya bigamije guteza imbere ubwisungane mu by’imari.

Mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere ikoranabuhanga, MTN Rwanda yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Minisiteri y’Uburezi agamije kureba uburyo ibisubizo by’ikoranabuhanga byafasha guteza imbere urwego rw’uburezi.

Binyuze muri ayo masezerano, hatangijwe urubuga rwa “Digital Skills for Digital Jobs” ruri muri MTN Skills Academy, ruzajya rutanga amasomo arenga 500 ku buntu ajyanye n’ubumenyi mu ikoranabuhanga, isesengura ry’amakuru n’ubushobozi mu bijyanye n’imari.

MTN Rwanda yavuze ko yinjiye mu gice gisigaye cya 2026 ifite icyizere n’imbaraga zo gukomeza kongera abakiliya n’amafaranga yinjiza, kwagura serivisi za Mobile Money no gukomeza gucunga neza amafaranga ikoreshwa mu bikorwa byayo, mu rwego rwo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku ikoranabuhanga.

MTN Rwanda yungutse Miliyari 8.3 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...