Ku wa 30 Kamena 2025, iki
kigo cyari kimaze kugira abakiliya miliyoni 7,8, biyongereyeho 3,5%
ugereranyije n’umwaka ushize. Abakoresha Mobile Money (MoMo) bageze kuri
miliyoni 5,6, biyongereyeho 9,1%, mu gihe abakoresha internet bageze kuri
miliyoni 2,4. Umusaruro wose wavuye mu serivisi za MTN wageze kuri miliyari
137,4 Frw, uzamutseho 13,1%, harimo miliyari 23,3 Frw zavuye mu internet,
izamuka rya 10,1%.
Mu kwezi kwa Kamena, MTN
yatangije ku mugaragaro 5G, iba iya mbere mu Rwanda ibigezeho. Ibi byafashwe
nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere ikoranabuhanga, bigaragaza uruhare rwa MTN
mu gushyira mu bikorwa icyerekezo 2050 n’intego za NST1 na NST2. Iri koranabuhanga ryitezweho gufungura amahirwe mashya mu guhanga udushya, guteza imbere serivisi
za Leta n’abikorera, no kongera uruhare rw’Abanyarwanda mu bukungu bushingiye
ku bumenyi.
Mu bijyanye n’imari,
inyungu nyuma yo kwishyura imisoro (PAT) yageze kuri miliyari 6,3 Frw, ivuye ku
gihombo cyari cyagaragaye mu mwaka ushize. Inyungu mbere yo kwishyura
imigabane, imisoro n’itakazagaciro ry’ifaranga (EBITDA) yageze kuri miliyari
56,1 Frw, izamuka rya 43,7%, naho umubare w’inyungu ku musaruro (EBITDA margin)
ugera kuri 40,4%, uzamutseho 9,1%.
Mobile Money Rwanda Ltd
nayo yitwaye neza, yinjiza miliyari 68,6 Frw, izamuka rya 29,1%. Abacuruzi
bakoresha MoMo biyongereyeho 29,7% bagera ku bihumbi 572, naho amafaranga
yahererekanyijwe agera kuri tiriyari 21,9 Frw, akaba yarahererekanijwe inshuro miliyari 1,4. Serivisi nshya nka MoMo Virtual Card na K’avance zagize uruhare mu kongera ikoreshwa rya serivisi.
MTN kandi yakomeje
ibikorwa by’ubukorerabushake binyuze muri gahunda ya 21 Days of Y’ello Care. Ku kirwa cya Bugarura, abajyanama
b’ubuzima 100 bahawe telefoni zigezweho, imiryango 100 ihabwa imirasire
y’izuba, naho abantu barenga 300 bahabwa amahugurwa ku bumenyi bwa mudasobwa
n’ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer, yavuze ko intego ari ugushora imari mu bikorwaremezo by’ahazaza, gushyira mu bikorwa gahunda mu buryo bwihuse kandi bufite ireme, no guha agaciro abakiliya hejuru ya byose.
Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe imari,
Dunstan Ayodele Stober, yongeyeho ko bizeye ko igice cya kabiri cy’umwaka
kizatanga umusaruro urushijeho kuba mwiza, bitewe no kugabanya ibisohoka no
gushora imari mu kubaka umuyoboro ukomeye.
MTN Rwanda ikomeje
kwiyemeza kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’igihugu, binyuze mu
gukwirakwiza ikoranabuhanga rigezweho no kugeza serivisi z’ikoranabuhanga ku
Banyarwanda mu buryo bworoshye kandi bufite ireme.
Inyungu ya MTN Rwanda yageze kuri miliyari 6,3 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2025