MTN Rwanda yinjije Miliyari 167.5 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2026

Amakuru ku Rwanda - 19/08/2026 8:29 AM
Share:

Umwanditsi:

MTN Rwanda yinjije Miliyari 167.5 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2026

Ikigo cy'Itumanaho cya MTN Rwanda gikomeje kugira uruhare rukomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu iterambere.

Ku wa 18 Kanama 2026, MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) yatangaje ibyavuye mu bikorwa byayo by’amezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2026, aho yagaragaje izamuka rikomeye mu bijyanye n’itumanaho ry’amajwi, internet ndetse na Mobile Money.

Igice cya mbere cy’umwaka wa 2026 ni ukuvuga kuva Mutarama kugeza tariki 30 Kamena, cyabaye indi ntambwe mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Aho abantu benshi barimo; ba rwiyemezamirimo n’abaturage bo hirya no hino mu gihugu bakomeje kubona serivisi z’itumanaho n’iz’imari zibafasha kugira uruhare mu bukungu bugezweho.

Amafaranga MTN Rwanda yinjije muri serivisi zayo yazamutseho 21.9% ugereranyije n’igihe nk’iki mu mwaka ushize, agera kuri miliyari 167.5 Frw. Ikindi kandi iyi sosiyete yabonye inyungu nyuma y’imisoro ingana na miliyari 17.2 Frw.

Umubare w’abakiliya ba MTN Rwanda wazamutseho 11.4%, ugera kuri miliyoni 8.7. Abakoresha internet ya MTN biyongereyeho 14.5%, bagera kuri miliyoni 2.7, mu gihe abakoresha Mobile Money bakora nabo biyongereyeho 14.9%, bagera kuri miliyoni 6.4.

Amafaranga yinjijwe muri serivisi za internet yazamutseho 14.3%, agera kuri miliyari 26.7 Frw. Ibi byajyanye n’izamuka rya 63.6% mu ikoreshwa rya internet, bitewe n’uko abakiliya benshi bakomeje gukoresha bundles zihendutse ndetse no kuba abantu benshi barimo kwimukira ku materefone agezweho.

MTN Rwanda ivuga ko iri zamuka rigaragaza uruhare rukomeje kwiyongera rw’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, mu gufasha abantu, guteza imbere ubucuruzi no kwagura amahirwe yo kubona serivisi zitandukanye mu Rwanda.

Amafaranga yinjijwe muri serivisi z’amajwi nayo yazamutseho 7.1%, bitewe ahanini n’izamuka ry’umubare w’abakiliya ndetse no kongera gushyirwaho kw’ibiciro byo guhanahana imiyoboro y’itumanaho (mobile termination rates) muri Kanama 2025.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yavuze ko nubwo iyi sosiyete yishimiye umusaruro wayo, icy’ingenzi ari kureba impinduka zigaragara mu buzima bw’abakiliya.

“Nubwo twishimiye umusaruro twagezeho mu gice cya mbere cy’umwaka, icy’ingenzi kuri twe ni ingaruka ziri inyuma y’iyi mibare. Buri telephone nshya igezweho ihujwe n’umuyoboro wacu.

Buri rwiyemezamirimo wishyurwa cyangwa wishyura akoresheje Mobile Money, ndetse na buri wese agezwaho serivisi z’umuyoboro wacu, byose ni intambwe iganisha ku Rwanda ruhujwe neza n’ikoranabuhanga, rufite amahirwe angana kandi rufite imbaraga mu ikoranabuhanga.”

Yongeyeho ko MTN Rwanda izakomeza gushora imari mu miyoboro y’itumanaho, ikoranabuhanga ndetse n’ubufatanye bugamije kugeza serivisi ku bantu benshi.

Ati: “Iterambere twagezeho ntirigaragarira gusa mu musaruro w’ubucuruzi, ahubwo rigaragarira no mu ruhare dukomeje kugira mu guhuza abantu, guha imbaraga ubucuruzi no guteza imbere iterambere risangiwe.”

Mobile Money ikomeje kugira uruhare runini

Mobile Money Rwanda Ltd (MMRL), ishami rya MTN Rwanda rishinzwe Mobile Money, nayo yakomeje kugira uruhare rukomeye mu musaruro w’iyi sosiyete.

Amafaranga yinjijwe na MoMo yazamutseho 31.3%, agera kuri miliyari 90.1 Frw. Ubu MoMo yonyine ibarirwa muri 53.8% by’amafaranga MTN Rwanda yinjiza muri serivisi zayo, ugereranyije na 49.9% mu gice cya mbere cya 2025.

Abacuruzi bakoresha MoMo mu kwishyurana biyongereyeho 19.2%, bagera ku 682 000. Ibi bigaragaza ko umubare munini w’abacuruzi mu Rwanda ukomeje guhitamo MoMo nk’uburyo bwo kwakira no kohereza ubwishyu.

Serivisi zateye imbere zirimo kohereza amafaranga hagati y’ibihugu (remittances) no gutanga inguzanyo nazo zazamutseho 28.1%, ubu zikaba zingana na 28.4% by’amafaranga MoMo yinjiza.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal U Kagame, yavuze ko kwiyongera kw’abacuruzi bakoresha MoMo bigaragaza uruhare rukomeye Mobile Money imaze kugira mu bukungu bw’u Rwanda.

“Buri mucuruzi uhitamo kwakira MoMo ndetse na buri mukiliya uhitamo kuzigama, kuguza cyangwa kohereza amafaranga akoresheje urubuga rwacu, aba ahisemo serivisi imufasha mu buzima bwa buri munsi no kugera ku ntego ze z’ubukungu.”

Yavuze ko kugera ku bacuruzi 682 000 bakoresha MoMo ari ikimenyetso cy’uko Mobile Money imaze kwinjira cyane mu buryo Abanyarwanda bakoresha mu kwishyurana, gukora ubucuruzi no kugira uruhare mu bukungu.

Yongeyeho ko MTN Rwanda izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo serivisi za MoMo zirusheho kuba zoroshye, zitekanye kandi ziboneke kuri buri Munyarwanda.

Inyungu n’umusaruro w’imari byarazamutse

Umusaruro wa MTN Rwanda mbere yo gukuramo inyungu, imisoro n’ibindi byiciro (EBITDA) wazamutseho 30.4%, ugera kuri miliyari 70.5 Frw.

Umubare ugaragaza inyungu MTN ikura mu bikorwa byayo (EBITDA margin) wazamutseho amanota 2.8 ugera kuri 41.8%. Ibi byagezweho kubera ingamba iyi sosiyete yafashe zo kugabanya no gukoresha neza amafaranga ikoresha mu bikorwa byayo.

Amafaranga yashowe mu bikorwa by’iterambere, hatabariwemo ubukode (Capex excluding leases), yakomeje kuba hafi ku rwego rumwe, angana na miliyari 11.2 Frw.

Amafaranga MTN Rwanda yasigaranye nyuma yo gukuramo amafaranga yakoresheje mu bikorwa byayo (adjusted free cash flow) yazamutseho 38.7%, agera kuri miliyari 59.3 Frw.

Umuyobozi ushinzwe imari muri MTN Rwandacell Plc, John Bugunya, yavuze ko umusaruro w’amezi atandatu ya mbere ya 2026 ugaragaza akamaro ko guhuza izamuka ry’ubucuruzi no gukoresha neza umutungo.

Ati: “Umusaruro wacu wo mu gice cya mbere cya 2026 ugaragaza akamaro ko guhuza izamuka rikomeye ry’ubucuruzi no gukoresha neza umutungo. EBITDA ndetse n’amafaranga twasigaranye nyuma y’ibikorwa byacu byombi byazamutse cyane muri iki gihe, mu gihe amafaranga twashoye mu bikorwa remezo yakomeje ku rwego rumwe.”

Yavuze ko ibi biha MTN Rwanda ubushobozi bukomeye bwo gukomeza gushora imari mu miyoboro y’itumanaho n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga abakiliya, ubucuruzi n’abaturage bakeneye.

MTN Rwanda yakomeje ibikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage

Ku bijyanye n’ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, muri Kamena MTN Rwanda yakoze gahunda ngarukamwaka ya 21 Days of Y’ello Care, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwagura ubuvuzi bugera kuri buri wese”.

Muri iyi gahunda, abakozi ba MTN Rwanda n’abafatanyabikorwa bahuriye hamwe mu bikorwa bigamije gufasha abaturage kubona serivisi z’ubuzima.

Ku Kigo Nderabuzima cya Kigese, giherereye mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, MTN Rwanda yatanze umusanzu mu kuvugurura icyumba cy’ababyeyi ndetse no kwagura laboratwari y’iki kigo.

Iki kigo nderabuzima gitanga serivisi ku bantu bagera ku 61 000, kandi kikakira hagati y’ababyeyi 50 na 60 babyara buri kwezi.

MTN Rwanda iteganya gukomeza gushora imari mu ikoranabuhanga

Mu gice cya kabiri cy’umwaka wa 2026, MTN Rwanda ivuga ko izakomeza gushyira imbaraga mu gukomeza iri zamuka, kwagura serivisi z’imari binyuze muri MoMo ndetse no gushora imari mu kunoza no kwagura umuyoboro w’itumanaho.

Iyi sosiyete ivuga ko binyuze mu kugeza ku Banyarwanda benshi serivisi z’itumanaho n’iz’imari zikoresha ikoranabuhanga, izakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda ndetse no mu rugendo rw’u Rwanda rwo kuba igihugu gikoresha ikoranabuhanga mu iterambere.

MTN Rwanda yashimiye abakiliya n’abafatanyabikorwa bayo ku nkunga bakomeje gutanga, ivuga ko izakomeza gukora kugira ngo buri Munyarwanda abashe kubona inyungu z’ubuzima bugezweho buhujwe n’ikoranabuhanga.

MTN Rwanda yinjije Miliyari 167.5 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...