Yora Inoti yatangijwe muri gahunda ya MTN Xplo,
igamije guhuza imyidagaduro, ubumenyi n’amahirwe yo kubona ibihembo binyuze mu
ikoranabuhanga.
Iyi gahundaizamara umwaka umwe, ikazajya itanga ibibazo ku ngingo zitandukanye
zirimo umuziki, ubumenyi bw’isi, filime, ubuhanzi, amateka n’ubumenyi rusange.
Ibyo bibazo bizajya biboneka mu Cyongereza no mu Kinyarwanda.
Ikindi cyihariye kuri Yora Inoti ni uko umukiliya wa
MTN ashobora kuyikoresha atitaye ku bwoko bwa telefoni afite, kuko ibibazo
bishobora gusubizwa binyuze mu butumwa bugufi (SMS).
Umuyobozi ushinzwe abakiliya n’ikoranabuhanga muri MTN
Rwanda, Somdev Sen, yavuze ko iyi gahunda igamije kugeza ku bakiliya uburyo
bushya bwo kwidagadura, kwiga no kubona ibihembo.
Yagize ati: “Muri MTN Rwanda, twiyemeje guhanga
udushya mu bijyanye na serivisi z’ikoranabuhanga, kugira ngo tuzongere agaciro
mu buzima bwa buri munsi bw’abakiliya bacu. Binyuze muri Yora Inoti, turazana
urubuga ruhuza imyidagaduro, kwiga no kubona ibihembo bifatika, ku buryo buri
wese ashobora kurugeraho.”
Yongeyeho ko iyi serivisi iri muri MTN Xplo, ikaba
igaragaza intego y’iki kigo yo gukomeza gutanga serivisi z’ikoranabuhanga
zishimishije kandi zigira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abakiliya.
Uko wakoresha Yora Inoti
Umukiliya wa MTN ushaka kwiyandikisha muri iyi
serivisi ashobora kohereza ubutumwa bugufi bwanditseho WIN kuri 806, cyangwa
akinjira ku rubuga rwa https://yorainoti.mtn.co.rw.
Iyi serivisi igenewe abakiliya ba MTN bakoresha
umurongo wishyurwa mbere (prepaid) n’abishyura nyuma (postpaid).
Kugira ngo umukiliya amenye amanota amaze kugira,
ashobora kohereza ubutumwa bwanditseho POINTS kuri 806, cyangwa akareba amanota
ye ku rubuga rwa https://yorainoti.mtn.co.rw.
Abiyandikisha bahabwa amanota 10.000 yo kubakira,
bakajya bongererwa amanota 250 buri munsi iyo kwiyandikisha kwabo kuvuguruwe
neza. Buri mukiliya kandi ahabwa ibibazo 10 buri munsi, aho amanota yiyongera
bitewe n’uruhare rwe n’uko asubiza ibibazo.
Kugira ngo umuntu akomeze gukoresha serivisi, yishyura
amafaranga 200 Frw ku munsi, akurwa ku yo afite kuri telefoni. Icyakora, umunsi
wa mbere ni ubuntu.
Urubuga rwa Yora Inoti rufasha abakiliya kureba
amanota yabo, guhindura amakuru ari ku myirondoro yabo no kwitoza uko imikino
ikinwa. Gusa, amanota ahabwa abitabiriye ni ay’ibibazo basubije binyuze kuri
SMS, kuko ibibazo biri ku rubuga bigenewe imyitozo gusa.
MTN Rwanda ivuga ko amanota aboneka muri iyi gahunda
atazajya arangira cyangwa ngo asubizwe kuri zeru. Ibi bizafasha abitabira
gukomeza kuyakusanya mu gihe cyose ubukangurambaga buzamara, bakazamuka mu
rutonde rw’abahatana.
Ibihembo bizatangwa muri Yora Inoti
Yora Inoti izajya itanga ibihembo mu byiciro
bitandukanye, hagamijwe guhemba abitabira kenshi kandi bagaragaza ubumenyi.
Buri cyumweru, abazaba bitwaye neza kurusha abandi
bazajya bahabwa 200.000 Frw, mu gihe abazaba batsinze buri kwezi bazajya
bahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ku musozo wa buri cyiciro cy’amezi atandatu, uzaba
afite amanota menshi kurusha abandi azegukana igihembo cya miliyoni 15 Frw.
Abatsinze buri cyumweru bazajya batangazwa ku
Cyumweru, mu gihe abatsinze buri kwezi bazajya batangazwa ku Cyumweru cya nyuma
cy’ukwezi. Abegukanye ibihembo nyamukuru bazamenyekana ku musozo wa buri
cyiciro cy’amezi atandatu. Abatsinze bazajya bahamagarwa ku munsi ukurikiyeho
kugira ngo bamenyeshwe ko batsinze.
Mu rwego rwo guha abantu benshi amahirwe yo kwegukana
ibihembo, umukiliya azemererwa gutsindira igihembo kimwe gusa muri buri cyiciro
mu gihe iyi gahunda izaba ikomeje.
MTN Rwanda yasabye abakiliya kwitwararika no kwirinda
abashobora kubashuka biyitirira iki kigo, cyane cyane mu gihe cyo gutangaza no
gutanga ibihembo.
Iki kigo cyatangaje ko abatsinze bazajya bahamagarwa
gusa binyuze kuri nimero yemewe ya serivisi z’abakiliya ya MTN Rwanda, ari yo
0784000000.
MTN yanibukije abakiliya ko abakozi bayo batazigera
babasaba amafaranga, amafaranga yo guhamagara, ijambo ry’ibanga cyangwa umubare
w’ibanga wa Mobile Money (PIN) kugira ngo bahabwe ibihembo byabo.
Abifuza kuva muri iyi serivisi bashobora kohereza
ubutumwa bwanditseho STOP kuri 806 igihe icyo ari cyo cyose.
MTN Rwanda ivuga ko gutangiza Yora Inoti ari kimwe mu
bikorwa bigamije gukomeza kunoza serivisi zayo z’ikoranabuhanga, ihuza
abakiliya n’imyidagaduro ndetse n’amahirwe yo kwiga no gutsindira ibihembo.
Abifuza kumenya andi mabwiriza agenga iyi serivisi, ibisabwa kugira ngo umuntu yitabire n’uko abazatsinda bazatoranywa, bashobora gusura urubuga rwa Yora Inoti.
