MTN Rwanda yatangije "Yora Inoti", gahunda izatanga ibihembo bigera kuri Miliyoni 15 Frw

Kwamamaza - 12/10/2026 11:31 AM
Share:

Umwanditsi:

MTN Rwanda yatangije "Yora Inoti", gahunda izatanga ibihembo bigera kuri Miliyoni 15 Frw

Sosiyete y’Itumunaho ya MTN Rwanda yatangije gahunda nshya y’imikino y’ibibazo n’ibisubizo ya Yora Inoti, izafasha abakiliya kugerageza ubumenyi bwabo no guhatanira ibihembo by’amafaranga bigera kuri miliyoni 15 Frw.

Yora Inoti yatangijwe muri gahunda ya MTN Xplo, igamije guhuza imyidagaduro, ubumenyi n’amahirwe yo kubona ibihembo binyuze mu ikoranabuhanga.

Iyi gahundaizamara umwaka umwe, ikazajya itanga ibibazo ku ngingo zitandukanye zirimo umuziki, ubumenyi bw’isi, filime, ubuhanzi, amateka n’ubumenyi rusange. Ibyo bibazo bizajya biboneka mu Cyongereza no mu Kinyarwanda.

Ikindi cyihariye kuri Yora Inoti ni uko umukiliya wa MTN ashobora kuyikoresha atitaye ku bwoko bwa telefoni afite, kuko ibibazo bishobora gusubizwa binyuze mu butumwa bugufi (SMS).

Umuyobozi ushinzwe abakiliya n’ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Somdev Sen, yavuze ko iyi gahunda igamije kugeza ku bakiliya uburyo bushya bwo kwidagadura, kwiga no kubona ibihembo.

Yagize ati: “Muri MTN Rwanda, twiyemeje guhanga udushya mu bijyanye na serivisi z’ikoranabuhanga, kugira ngo tuzongere agaciro mu buzima bwa buri munsi bw’abakiliya bacu. Binyuze muri Yora Inoti, turazana urubuga ruhuza imyidagaduro, kwiga no kubona ibihembo bifatika, ku buryo buri wese ashobora kurugeraho.”

Yongeyeho ko iyi serivisi iri muri MTN Xplo, ikaba igaragaza intego y’iki kigo yo gukomeza gutanga serivisi z’ikoranabuhanga zishimishije kandi zigira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abakiliya.

Uko wakoresha Yora Inoti

Umukiliya wa MTN ushaka kwiyandikisha muri iyi serivisi ashobora kohereza ubutumwa bugufi bwanditseho WIN kuri 806, cyangwa akinjira ku rubuga rwa https://yorainoti.mtn.co.rw.

Iyi serivisi igenewe abakiliya ba MTN bakoresha umurongo wishyurwa mbere (prepaid) n’abishyura nyuma (postpaid).

Kugira ngo umukiliya amenye amanota amaze kugira, ashobora kohereza ubutumwa bwanditseho POINTS kuri 806, cyangwa akareba amanota ye ku rubuga rwa https://yorainoti.mtn.co.rw.

Abiyandikisha bahabwa amanota 10.000 yo kubakira, bakajya bongererwa amanota 250 buri munsi iyo kwiyandikisha kwabo kuvuguruwe neza. Buri mukiliya kandi ahabwa ibibazo 10 buri munsi, aho amanota yiyongera bitewe n’uruhare rwe n’uko asubiza ibibazo.

Kugira ngo umuntu akomeze gukoresha serivisi, yishyura amafaranga 200 Frw ku munsi, akurwa ku yo afite kuri telefoni. Icyakora, umunsi wa mbere ni ubuntu.

Urubuga rwa Yora Inoti rufasha abakiliya kureba amanota yabo, guhindura amakuru ari ku myirondoro yabo no kwitoza uko imikino ikinwa. Gusa, amanota ahabwa abitabiriye ni ay’ibibazo basubije binyuze kuri SMS, kuko ibibazo biri ku rubuga bigenewe imyitozo gusa.

MTN Rwanda ivuga ko amanota aboneka muri iyi gahunda atazajya arangira cyangwa ngo asubizwe kuri zeru. Ibi bizafasha abitabira gukomeza kuyakusanya mu gihe cyose ubukangurambaga buzamara, bakazamuka mu rutonde rw’abahatana.

Ibihembo bizatangwa muri Yora Inoti

Yora Inoti izajya itanga ibihembo mu byiciro bitandukanye, hagamijwe guhemba abitabira kenshi kandi bagaragaza ubumenyi.

Buri cyumweru, abazaba bitwaye neza kurusha abandi bazajya bahabwa 200.000 Frw, mu gihe abazaba batsinze buri kwezi bazajya bahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ku musozo wa buri cyiciro cy’amezi atandatu, uzaba afite amanota menshi kurusha abandi azegukana igihembo cya miliyoni 15 Frw. Ibihembo byose bizajya byishyurwa binyuze kuri konti za Mobile Money (MoMo) z’abatsinze.

Abatsinze buri cyumweru bazajya batangazwa ku Cyumweru, mu gihe abatsinze buri kwezi bazajya batangazwa ku Cyumweru cya nyuma cy’ukwezi. Abegukanye ibihembo nyamukuru bazamenyekana ku musozo wa buri cyiciro cy’amezi atandatu. Abatsinze bazajya bahamagarwa ku munsi ukurikiyeho kugira ngo bamenyeshwe ko batsinze.

Mu rwego rwo guha abantu benshi amahirwe yo kwegukana ibihembo, umukiliya azemererwa gutsindira igihembo kimwe gusa muri buri cyiciro mu gihe iyi gahunda izaba ikomeje.

MTN Rwanda yasabye abakiliya kwitwararika no kwirinda abashobora kubashuka biyitirira iki kigo, cyane cyane mu gihe cyo gutangaza no gutanga ibihembo.

Iki kigo cyatangaje ko abatsinze bazajya bahamagarwa gusa binyuze kuri nimero yemewe ya serivisi z’abakiliya ya MTN Rwanda, ari yo 0784000000.

MTN yanibukije abakiliya ko abakozi bayo batazigera babasaba amafaranga, amafaranga yo guhamagara, ijambo ry’ibanga cyangwa umubare w’ibanga wa Mobile Money (PIN) kugira ngo bahabwe ibihembo byabo.

Abifuza kuva muri iyi serivisi bashobora kohereza ubutumwa bwanditseho STOP kuri 806 igihe icyo ari cyo cyose.

MTN Rwanda ivuga ko gutangiza Yora Inoti ari kimwe mu bikorwa bigamije gukomeza kunoza serivisi zayo z’ikoranabuhanga, ihuza abakiliya n’imyidagaduro ndetse n’amahirwe yo kwiga no gutsindira ibihembo.

Abifuza kumenya andi mabwiriza agenga iyi serivisi, ibisabwa kugira ngo umuntu yitabire n’uko abazatsinda bazatoranywa, bashobora gusura urubuga rwa Yora Inoti.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...