Ibi
byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku ntambwe iyi sosiyete
ikomeje gutera mu kuvugurura umuyoboro wayo (network modernization), hagamijwe
kunoza ibyifuzo by’abakiliya, kongera ubushobozi bw’urusobe rw’itumanaho no
gushyigikira gahunda y’u Rwanda yo kwihutisha ikoranabuhanga (digital
transformation).
Ikoranabuhanga
rya VoLTE rifasha abakoresha telefoni zihuye na ryo guhamagara banyuze ku
muyoboro wa 4G, bikabaha amajwi yumvikana neza (HD voice), guhamagara byihuse
no gukomeza gukoresha internet ya 4G mu gihe bari mu guhamagara.
Mu
ijambo rye, Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Elijah Iragaba,
yavuze ko gukomeza gushora imari mu miyoboro y’itumanaho ari ingenzi kugira ngo
abakiliya bahabwe serivisi zigezweho kandi zizewe.
Yagize
ati: “Turakomeza gushora imari mu miyoboro yacu kugira ngo abakiliya bacu babone
serivisi z’itumanaho ziri ku rwego mpuzamahanga. Uko u Rwanda rukomeza gutera
imbere mu ikoranabuhanga, hakenewe umuyoboro uhamye kandi ufite ubushobozi bwo
kwakira ibisabwa n’abakoresha serivisi zitandukanye.”
Yakomeje
asobanura ko izi mpinduka zitagamije gusa ikoranabuhanga, ahubwo zigamije
gufasha abantu kuvugana neza, gufasha ibigo gukora neza no gutuma buri wese
abasha kwinjira mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Uretse
VoLTE, MTN Rwanda yakomeje no kwagura umuyoboro wa 5G mu bice bitandukanye by’Umujyi
wa Kigali ndetse no kuwugeza mu Mujyi wa Musanze, uzwi nk’icyanya
cy’ubukerarugendo n’ubucuruzi. Ibi bijyana no kunoza umuyoboro wa 4G kugira ngo
hatangwe internet yihuta kandi ihamye.
Iri
koranabuhanga rishya rya VoLTE kuri ubu riri gukoreshwa ku bafite telefoni za
iPhone zihuye na ryo ndetse na zimwe mu zo mu bwoko bwa Samsung Galaxy S
series, mu gihe hari gukorwa ibizamini ku zindi telefoni zirimo iza Tecno, Itel
na Infinix kugira ngo na zo zibashe kurikoresha mu minsi iri imbere.
MTN
Rwanda igaragaza ko izi mpinduka zifite akamaro kanini cyane mu gihe serivisi
z’ikoranabuhanga zirimo ubucuruzi bwo kuri internet, kwiga hifashishijwe
ikoranabuhanga, serivisi z’imari n’izindi zikomeje kwiyongera, bikaba bisaba
umuyoboro wizewe kandi uhamye.
Iyi sosiyete ishimangira ko izakomeza gushora imari mu ikoranabuhanga ririmo 5G, kunoza 4G no kongeramo ibisubizo bishya nka VoLTE, mu rwego rwo gukomeza guhuza Abanyarwanda no guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.


Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Elijah Iragaba, yavuze ko gushyiraho ikoranabuhanga rya VoLTE ari mu rwego rwo gukomeza guhaza ibyifuzo by'abakiriya no kwihutisha iterambere ry'ikoranabuhanga mu Rwanda

