MTN Rwanda yatangije 5G, ikoranabuhanga rigezweho ryitezweho kuzamura inguni zose z’iterambere ry’u Rwanda - AMAFOTO

Ikoranabuhanga - 10/06/2025 3:24 PM
Share:

Umwanditsi:

MTN Rwanda yatangije 5G, ikoranabuhanga rigezweho ryitezweho kuzamura inguni zose z’iterambere ry’u Rwanda - AMAFOTO

Sosiyete itanga serivisi z’itumanaho ya MTN Rwanda, yatangiye ku mugaragaro gutanga serivisi za murandasi yihuta cyane ya 5G, aho yatangiriye ku duce tumwe na tumwe two mu Mujyi wa Kigali, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Monzer Ali, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kamena 2025.

Iri koranabuhanga rishya rya 5G ryatangiye gutangwa ahantu hatoranyijwe mu buryo bwihariye harimo ahakorerwa ibikorwa binini by’ubucuruzi n’iterambere. Muri aho hantu harimo Kigali Convention Centre), inyubako ya KABC ndetse na Kigali Heights.

Ubuyobozi bwa MTN bwatangaje ko hari gahunda yo gukomeza kurikwirakwiza mu bindi bice bikomeye by’umurwa mukuru mu minsi iri imbere, ndetse no mu gihugu hose.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Monzer Ali yavuze ko bahisemo gutangirira ahantu hitezwe impinduka nini, kugira ngo iyi murandasi ifashe mu buryo bufatika abantu ku giti cyabo n’ibigo by’ubucuruzi.

Ati: “Mu byumweru bike biri imbere, tugiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya 5G, tuyigeza mu bice bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, harimo ibigo by’uburezi n’ahandi hahangirwa udushya. 5G si murandasi isanzwe, ni imbarutso y’impinduka mu bukungu no mu buzima rusange bw’igihugu.”

Yagaragaje ko iyi murandasi izafasha mu bikorwa bikomeye birimo ubuvuzi hifashishijwe ikoranabuhanga, uburezi bushingiye ku mashusho no kwigisha hifashishijwe interineti, ubuhinzi bugezweho, n’ibindi bikorwa by’iterambere bishingiye ku gukoresha interineti yihuta kandi idahagarara.

Yagize ati: “Murandasi ya 5G izatuma abaganga bashobora kuvura cyangwa gukora ibikorwa bikomeye banafasha abarwayi bari kure, byose babikora mu gihe nyacyo. Abakora imishinga mito na bo bazabona uburyo bwo gukoresha iri koranabuhanga mu bikorwa bisaba igihe gito cyane cyo gutanga ibisubizo.”

Kugira ngo iyi serivisi itangire, MTN Rwanda yari imaze igihe ikorana na sosiyete mpuzamahanga ikora ibijyanye n’itumanaho, Ericsson, mu kuvugurura no kongerera ubushobozi imiyoboro yayo y’itumanaho. Iyi mishinga yarangiye neza ku buryo ubu abakiriya ba MTN bafite telefone zishobora kwakira 5G, bashobora guhita bayikoresha mu bice biri kuyitanga.

Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Ibigo muri MTN Rwanda, Ndoli Didas, yavuze ko gutangirira i Kigali ari intangiriro y’urugendo rugamije gukwirakwiza 5G mu gihugu hose. Yagize ati: “Ni urugendo rwatangiye. Turifuza ko iyi murandasi igera no mu tundi turere tw’igihugu, ku buryo Abanyarwanda bose, aho bari hose, bazagerwaho n’inyungu zikomoka ku ikoranabuhanga rigezweho.”

Yasobanuye ko iyi 5G idahenze kuko ari tekinoloji iza yiyongera ku yari isanzweho. Ati: Twatangiranye na 2G, tujya kuri 3G, tujya kuri 4G, ubu twazanye 5G. Imyaka ibiri irashize, tubabwira ko noneho dufite 4G yacu. Byakuyeho kwa kundi wajyaga kugura 'bundle' ukavuga ngo urahitamo iya 3G cyangwa iya 4G. Zose zabaye imwe. Rero ni cyo kimwe na 5G. Ntabwo tugiye gushyiraho ibiciro byihariye bya 5G bitandukanye n'ibya 4G. Ni bya biciro bisanzwe, ahubwo uko bigenda byiyongera tugenda tureba uko bigabanuka."

Yakomeje avuga ko iri koranabuhanga rishya rifite ubushobozi buhambaye burenze kure kurikoresha muri telefone ku muvuduko uri hejuru. Ati: "Izanye impinduka, cyane 5G ntabwo burya intego yayo cyane cyane iba ari kuri telefone kuko ubushobozi bwayo burenze ubwo dukoresha kuri telefone gusa. Ije kuzana impinduka mu mikorere ya serivisi zitandukanye; ari mu buvuzi, mu buhinzi, mu burezi, cyangwa se mu myigishirize no mu myigire, mu bikorwa bitandukanye birimo inama zikomeye, mu mikino n'ahandi."

Ubuyobozi bwa MTN bwemeje ko bwateguye uburyo bwiza bwo gushora imari mu mishinga ya 5G, ku buryo yaboneka idahenze cyane ariko igatanga umusaruro ugaragara. Monzer Ali yagize ati: “Murandasi ya 5G ni inkingi ya mwamba mu rugendo rwo guhindura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Izagira uruhare mu gutanga amahirwe angana ku Banyarwanda bose, igabanye icyuho mu kubona serivisi zigezweho.”

Nkusi Issa, Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa n’imicungire y’imiyoboro muri MTN Rwanda, we yavuze ko iyi murandasi ya 5G izunganira iyari isanzwe ya 4G na murandasi ya fiber optic. Yagize ati: “5G izatuma ibikorwa byinshi bishingiye ku ikoranabuhanga byoroha kuko izana umuvuduko mwinshi n’ubushobozi bwo kwakira amakuru menshi icyarimwe. Ubu telefone zimwe zamaze kuyoboka 5G zirimo izikorwa na Apple ndetse na Transsion, kandi n'abandi benshi baraza gukurikiraho.”

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwashimiye Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo hamwe n’Ikigo ngenzuramikorere RURA, ku ruhare rwabyo mu guteza imbere umurongo w’amategeko n’amabwiriza ashyigikira ikoranabuhanga.

Uyu munsi, u Rwanda rubaye kimwe mu bihugu bike byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bitangiye gutanga serivisi za 5G ku mugaragaro. Monzer Ali yavuze ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rudategereje imyaka 5 cyangwa 10 ngo ruhindure ubuzima bw’abaturage, ahubwo rukaba rufashe iya mbere mu guhanga udushya.

Ati: “Uyu ni umusingi wo kubaka u Rwanda ruyobowe n’ikoranabuhanga. Ibi ni intangiriro y’urugendo rwo kwihutisha impinduka zituma Abanyarwanda bose bagira uruhare mu iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.”

MTN Rwanda yatangije ikoranabuhanga rishya rya 5G

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Monzer Ali yatangaje ko iri koranabuhanga ryatangiriye mu Mujyi wa Kigali ariko rizagenda rigezwa no mu bindi bice by'Igihugu

Yavuze ko iyi ari intangiriro nziza igamije guhindura imibereho y'Abanyarwanda

Ndoli Didas ushinzwe Ishami ry'Ubucuruzi muri MTN Rwanda, yatangaje ko ubushobozi bwa 5G burenze cyane ubwo kuyikoresha kuri telefone ahubwo ije kuzamura iterambere ry'Igihugu mu ngeri zose

Nkusi Issa ushinzwe ibikorwa n'imicungire y'imiyoboro muri MTN, yasobanuye ko 5G itaje gusimbura irindi koranabuhanga ryari risanzweho rya 4G

Hasobanuwe ko u Rwanda rutatinze gutangira gukoresha 5G kuko byose biterwa n'uko isoko rihagaze, bijyanye no kubanza kureba Abanyarwanda batunze telefone zibasha kwakira iri koranabuhanga uko bangana

Abanyarwanda basabwe kwitega umusaruro ushimishije kuri iri koranabuhanga rishya rya 5G


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...