MTN Rwanda yasoje gahunda ya ‘Y’ello Care,’ igenera ‘Smartphone’ 30 abafite ubumuga bwo kutabona – AMAFOTO

Ikoranabuhanga - 21/06/2025 6:39 AM
Share:

Umwanditsi:

MTN Rwanda yasoje gahunda ya ‘Y’ello Care,’ igenera ‘Smartphone’ 30 abafite ubumuga bwo kutabona – AMAFOTO

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yasoje ku mugaragaro gahunda yayo ya ‘21 Days of Y’ello Care’ igamije guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga, aho kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025, hatanzwe telefoni 30 zigezweho zirimo porogaramu zifasha abafite ubumuga bwo kutabona.

Iki gikorwa cyabereye i Nyarutarama ku cyicaro gikuru cya MTN Rwanda, cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abakozi ba MTN, aho izi telefoni zashyikirijwe Umuryango Rwanda Assistive Technology Access (RATA), uzazigeza ku barenga 100 bafite ubumuga bwo kutabona hirya no hino mu gihugu.

Izi telefoni zashyizwemo porogaramu ibasha gufasha gusoma no gusemurira nyirayo ibiri ku rubuga, binyuze mu ijwi cyangwa mu buryo bwa Braille, bifasha uyikoresha kubona amakuru, kwinjira ku mbuga zitandukanye, ndetse no gukoresha porogaramu zinyuranye nta nkomyi.

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bahawe izi telefoni, bishimiye ko noneho bagiye kubasha gushyira ubumenyi bahabwa mu ngiro, kuko hari igihe wasangaga bigishwa gukoresha ikoranabuhanga ariko bikarangirira aho bitewe n’ubushobozi buke.

Umwe muri bo, ni Niyonasenze Anita wemeza ko kuri we inzozi zibaye impamo. Yagize ati: “Nkeka ko wenda inzozi z’umuntu ziba zifite igihe runaka zizagerwaho, iki aba ari cyo gihe kubera ko njye nabyifuje kera, ariko ubu ndishimye cyane. Ndacyeka intego zanjye zigiye kugerwaho kubera MTN.”

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yavuze ko gahunda ya Y’ello Care yateguwe hagamijwe ko buri muturage agira amahirwe angana mu ikoranabuhanga. Yagize ati: “Njyewe abafite ubumuga mbita abafite ubushobozi kuko bafite ubushobozi bwihariye twe tudafite. Twabatoje uko baba aba-agents ba Mobile Money, none twanabahaye telefoni 30 zigezweho."

Yongeyeho ko abantu bose bafashije muri iyi minsi 21 bamaze bazenguruka mu turere dutandukanye tw'igihugu, nta kindi babitezeho usibye gukura bakagera ku rwego rushimishije, kandi bakabasha kwiga byinshi bifashishije ibikoresho bahawe. Ati: "Bakeneye kwinjira mu isi y'ikoranabuhanga kandi natwe niyo ntego yacu kurema impinduka nziza z'igihe kirambye."

Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’izindi Nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa, yavuze ko uyu mwaka iyi gahunda yari igamije ibintu bitatu, birimo gufasha abaturage bo mu bice by’icyaro kwisanga mu ikoranabuhanga, kugeza ikoranabuhanga kuri buri wese nta n’umwe usigaye inyuma, no guhugura abifuza kwinjira mu isi y’ikoranabuhanga.

Yavuze ko mu munsi 21, bakoranye na Minisiteri y’ubuzima binyuze mu gufasha abajyanama b’ubuzima, bamwe muri bo bagera ku 100 bahabwa telefoni zigezweho, ndetse n’abandi 100 bahabwa imirasire kugira ngo babashe kujya bacomeka za telefoni bakomeze gukora akazi kabo nta nkomyi.

Si ibyo gusa kuko ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, MTN yahuguye benshi ku bijyanye n’ikoranabuhanga, barimo n’urubyiruko rwo mu Nkambi ya Mahama.

Ati: “Ibi bikorwa twakoze bigera ku bantu benshi. Hari tugeraho gutya, ariko hakaba noneho n’ababyungukiramo banyuze muri ba bagenerwabikorwa. Abafite ubumuga rero twakoranye uyu munsi, ni urugendo kuko mu busanzwe MTN nta gahunda n’imwe dukora tudafitemo abafite ubumuga kuko nta muntu n’umwe ugomba gusigara muri iri koranabuhanga.”

Musugi Jean Paul ushinzwe ubucuruzi bwa Mobile Money, yavuze ko ‘muri iyi gahunda natwe ubwacu twumva dufite uruhare runini cyane ko Mobile Money ari imwe mu nkingi ya mwamba mu bijyanye n’iterambere mu gihugu. Bijyana rero n’iyi gahunda mu buryo dufatanya kugira ngo duteze abakiliya bacu imbere binyuze izi gahunda zitandukanye.’

Yakomeje agira ati: “Nk’uko insanganyamatsiko ibivuga, ngo dusubire ku isoko ha handi buri wese adatekereza, aho niho twifuza kugera kugira ngo rya terambere turimo gushaka kugeraho turihere ha handi abantu bumva ko bigoye, hanyuma turizamure twese hamwe nk’Abanyarwanda.”

Umuyobozi w'Ishami ryo gutanga amaraso muri RBC, Dr Muyombo Thomas, yashimiye MTN Rwanda ku bw’iki gikorwa imazemo iminsi cya ‘Y’ello Care,’ ndetse n’ibindi bikorwa byose ikora bigamije guteza imbere abakiliya bayo. Ati: “Ni igikorwa kiba buri mwaka, ni ibintu basanzwe n’ubundi bakora, buriya gusangira n’umukiliya wawe umusaruro yakugejejeho biba ari byiza. Ni ibintu twabashimira.”

Yakomeje Abaturarwanda bose ko bakwiriye gutanga amaraso. MTN irimo iratanga amaraso, ariko n’undi wese ubyifuza, ikigo cyose kirimo abantu bakiri bato batarageza imyaka 60/65 ya pansiyo, bemerewe kuduhamagara tukaza tubakaba serivisi zo kwakira ayo maraso.”

Mu batemerewe gutanga amaraso harimo umuntu ukiri muto utarageza imyaka yo gufata icyemezo, umurwayi urwaye indwara iyo ariyo yose (ndetse n’abatabyemerewe burundu barwaye indwara zidakira), umuntu uri mu mihango, n’abandi bafite intege nke.

Dr Muyombo yatanze urugero kuri Yvan Buravan witabye Imana azize kanseri, agaragaza ko gutanga amaraso ari ukwizigamira cyangwa ukaba uzigamiye uwawe kuko ntawe umenya ibiri imbere ye.

Ati: “Gutanga amaraso ni ugushaka igisubizo gishobora guterwa n’uko hari uwarwaye akabura uyamuha, ariko na none, ni ugukora icyo wagakwiriye gukora kuko na ya maraso iyo wanze kuyatanga n’ubundi nyuma y’iminsi 120 ntuba ukiyafite. Kandi na none nyuma y’iminsi 56 kugeza ku gace ka nyuma k’ayo watanze kaba kamaze kugusubiramo.

Gahunda ya ‘21 Days of Y’ello Care’ yatangijwe tariki 2 Kamena 2025 mu Karere ka Rubavu, aho hatanzwe mudasobwa zizakoreshwa mu mahugurwa ku ikoranabuhanga. Iki ni igikorwa gisanzwe kimara iminsi 21 buri mwaka, aho buri mukozi wa MTN yigomwa nibura amasaha umunani ku kazi, akayamara akorera ibikorwa bigamije gufasha abatishoboye n’abandi bakeneye ubufasha.

Kuri uyu munsi wa nyuma w’iyi gahunda, abakozi ba MTN Rwanda hamwe n’abakozi ba Mobile Money Rwanda (MoMo) banatanze amaraso, igikorwa cyitezweho gufasha abarenga 140 mu gihugu hose. Ni igikorwa kitatwaye umwanya munini, ariko gifite uburemere bukomeye mu gufasha no kurokora ubuzima bw’abantu.

Gahunda ya Y’ello Care yatangijwe mu 2007, igamije gufasha abatishoboye no kugira uruhare rugaragara mu iterambere rusange, binyuze mu bikorwa bigamije guteza imbere uburezi, ubuvuzi, imibereho myiza n’ubufatanye na Leta mu bikorwa by’iterambere.

MTN Rwanda ikomeje kwerekana ko iterambere rirambye rishingira ku kuba buri wese ahabwa amahirwe yo kugira uruhare mu Isi y’ikoranabuhanga, kandi ko kugira ngo bigerweho bisaba ko nta n’umwe usigara inyuma.

MTN Rwanda yasoje gahunda yayo ya Y'ello Care yari imazemo iminsi 21

Hatanzwe 'smartphones' 30 ku bafite ubumuga bwo kutabona

Izi telefoni zitezweho gufasha abafite ubumuga bwo kutabona bagera ku 100

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali ayobora mu byicaro ufite ubumuga

MTN Rwanda na Mobile Money Rwanda Ltd barafatanyije cyane muri iki gikorwa

Umuyobozi wa MTN ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye

Yizera ko abafite ubumuga bifitemo ubushobozi abandi badafite ari nayo mpamvu badakwiye gusigazwa inyuma mu isi y'ikoranabuhanga

Musugi Jean Paul ushinzwe ubucuruzi muri Mobile Money Rwanda Ltd yashimangiye ko nta Muturarwanda ukwiye gusigazwa inyuma muri gahunda y'ikoranabuhanga

Alain Numa yashimangiye ko ibikorwa bakoze byageze ku bantu benshi kandi bizagirira benshi umumaro

Abayobozi n'abakozi ba MTN banatanze amaraso nk'igikorwa cy'urukundo gitabara ubuzima bwa benshi

Umuyobozi Mukuru ni we wabaye nyambere mu gutanga amaraso

Umuyobozi w'Ishami ryo gutanga amaraso muri RBC, yasobanuye ko gutanga amaraso ari ingenzi kuko ari igikorwa cy'ingirakamaro kandi kitagira ingaruka ku buzima bw'uyatanze


Buri wese wari yitabiriye iki gikorwa yari yagaragazaga akanyamuneza ku maso

Nyura hano urebe andi mafoto menshi yaranze iki gikorwa: https://flic.kr/s/aHBqjCiG6k

AMAFOTO: Murenzi Dieudonne - InyaRwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...