Iki gikorwa cyabereye i Nyarutarama ku cyicaro gikuru cya MTN Rwanda, cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abakozi ba MTN,
aho izi telefoni zashyikirijwe Umuryango Rwanda Assistive Technology Access
(RATA), uzazigeza ku barenga 100 bafite ubumuga bwo kutabona hirya no hino mu
gihugu.
Izi telefoni zashyizwemo porogaramu ibasha gufasha gusoma no gusemurira nyirayo ibiri ku rubuga, binyuze mu ijwi cyangwa mu buryo bwa Braille, bifasha uyikoresha kubona amakuru, kwinjira ku mbuga zitandukanye, ndetse no gukoresha porogaramu zinyuranye nta nkomyi.
Bamwe mu bafite ubumuga
bwo kutabona bahawe izi telefoni, bishimiye ko noneho bagiye kubasha gushyira
ubumenyi bahabwa mu ngiro, kuko hari igihe wasangaga bigishwa gukoresha
ikoranabuhanga ariko bikarangirira aho bitewe n’ubushobozi buke.
Umwe muri bo, ni
Niyonasenze Anita wemeza ko kuri we inzozi zibaye impamo. Yagize ati: “Nkeka ko
wenda inzozi z’umuntu ziba zifite igihe runaka zizagerwaho, iki aba ari cyo
gihe kubera ko njye nabyifuje kera, ariko ubu ndishimye cyane. Ndacyeka intego
zanjye zigiye kugerwaho kubera MTN.”
Umuyobozi Mukuru wa MTN
Rwanda, Monzer Ali, yavuze ko gahunda ya Y’ello Care yateguwe hagamijwe ko buri
muturage agira amahirwe angana mu ikoranabuhanga. Yagize ati:
Umuyobozi ushinzwe
Imikoranire n’izindi Nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa, yavuze ko uyu
mwaka iyi gahunda yari igamije ibintu bitatu, birimo gufasha abaturage bo mu
bice by’icyaro kwisanga mu ikoranabuhanga, kugeza ikoranabuhanga kuri buri wese
nta n’umwe usigaye inyuma, no guhugura abifuza kwinjira mu isi y’ikoranabuhanga.
Yavuze ko mu munsi 21,
bakoranye na Minisiteri y’ubuzima binyuze mu gufasha abajyanama b’ubuzima,
bamwe muri bo bagera ku 100 bahabwa telefoni zigezweho, ndetse n’abandi 100
bahabwa imirasire kugira ngo babashe kujya bacomeka za telefoni bakomeze gukora
akazi kabo nta nkomyi.
Si ibyo gusa kuko ku
bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, MTN yahuguye benshi ku
bijyanye n’ikoranabuhanga, barimo n’urubyiruko rwo mu Nkambi ya Mahama.
Ati: “Ibi bikorwa twakoze
bigera ku bantu benshi. Hari tugeraho gutya, ariko hakaba noneho n’ababyungukiramo
banyuze muri ba bagenerwabikorwa. Abafite ubumuga rero twakoranye uyu munsi, ni
urugendo kuko mu busanzwe MTN nta gahunda n’imwe dukora tudafitemo abafite
ubumuga kuko nta muntu n’umwe ugomba gusigara muri iri koranabuhanga.”
Musugi Jean Paul ushinzwe
ubucuruzi bwa Mobile Money, yavuze ko ‘muri iyi gahunda natwe ubwacu twumva
dufite uruhare runini cyane ko Mobile Money ari imwe mu nkingi ya mwamba mu
bijyanye n’iterambere mu gihugu. Bijyana rero n’iyi gahunda mu buryo dufatanya
kugira ngo duteze abakiliya bacu imbere binyuze izi gahunda zitandukanye.’
Yakomeje agira ati: “Nk’uko
insanganyamatsiko ibivuga, ngo dusubire ku isoko ha handi buri wese
adatekereza, aho niho twifuza kugera kugira ngo rya terambere turimo gushaka
kugeraho turihere ha handi abantu bumva ko bigoye, hanyuma turizamure twese
hamwe nk’Abanyarwanda.”
Umuyobozi w'Ishami ryo
gutanga amaraso muri RBC, Dr Muyombo Thomas, yashimiye MTN Rwanda ku bw’iki
gikorwa imazemo iminsi cya ‘Y’ello Care,’ ndetse n’ibindi bikorwa byose ikora
bigamije guteza imbere abakiliya bayo. Ati: “Ni igikorwa kiba buri mwaka, ni
ibintu basanzwe n’ubundi bakora, buriya gusangira n’umukiliya wawe umusaruro
yakugejejeho biba ari byiza. Ni ibintu twabashimira.”
Yakomeje Abaturarwanda
bose ko bakwiriye gutanga amaraso. MTN irimo iratanga amaraso, ariko n’undi
wese ubyifuza, ikigo cyose kirimo abantu bakiri bato batarageza imyaka 60/65 ya
pansiyo, bemerewe kuduhamagara tukaza tubakaba serivisi zo kwakira ayo maraso.”
Mu batemerewe gutanga
amaraso harimo umuntu ukiri muto utarageza imyaka yo gufata icyemezo, umurwayi
urwaye indwara iyo ariyo yose (ndetse n’abatabyemerewe burundu barwaye indwara
zidakira), umuntu uri mu mihango, n’abandi bafite intege nke.
Dr Muyombo yatanze
urugero kuri Yvan Buravan witabye Imana azize kanseri, agaragaza ko gutanga
amaraso ari ukwizigamira cyangwa ukaba uzigamiye uwawe kuko ntawe umenya ibiri
imbere ye.
Ati: “Gutanga amaraso ni
ugushaka igisubizo gishobora guterwa n’uko hari uwarwaye akabura uyamuha, ariko
na none, ni ugukora icyo wagakwiriye gukora kuko na ya maraso iyo wanze
kuyatanga n’ubundi nyuma y’iminsi 120 ntuba ukiyafite. Kandi na none nyuma y’iminsi
56 kugeza ku gace ka nyuma k’ayo watanze kaba kamaze kugusubiramo.
Gahunda ya ‘21 Days of
Y’ello Care’ yatangijwe tariki 2 Kamena 2025 mu Karere ka Rubavu, aho hatanzwe
mudasobwa zizakoreshwa mu mahugurwa ku ikoranabuhanga. Iki ni igikorwa gisanzwe
kimara iminsi 21 buri mwaka, aho buri mukozi wa MTN yigomwa nibura amasaha
umunani ku kazi, akayamara akorera ibikorwa bigamije gufasha abatishoboye
n’abandi bakeneye ubufasha.
Kuri uyu munsi wa nyuma
w’iyi gahunda, abakozi ba MTN Rwanda hamwe n’abakozi ba Mobile Money Rwanda
(MoMo) banatanze amaraso, igikorwa cyitezweho gufasha abarenga 140 mu gihugu
hose. Ni igikorwa kitatwaye umwanya munini, ariko gifite uburemere bukomeye mu gufasha no kurokora ubuzima
bw’abantu.
Gahunda ya Y’ello Care
yatangijwe mu 2007, igamije gufasha abatishoboye no kugira uruhare rugaragara
mu iterambere rusange, binyuze mu bikorwa bigamije guteza imbere uburezi,
ubuvuzi, imibereho myiza n’ubufatanye na Leta mu bikorwa by’iterambere.
MTN Rwanda ikomeje
kwerekana ko iterambere rirambye rishingira ku kuba buri wese ahabwa amahirwe
yo kugira uruhare mu Isi y’ikoranabuhanga, kandi ko kugira ngo bigerweho bisaba ko nta
n’umwe usigara inyuma.