Iyi
gahunda ituma umuntu uhamagaye abonera umwanya wo kumva urwenya aho kumva
amajwi asanzwe ya "ring", ibintu byitezweho gufasha mu gusakaza
impano z’abasore n’inkumi barimo kuzamura izina ryabo mu ruganda
rw’imyidagaduro, binyuze mu bitaramo bya Gen-z Comedy.
Umuyobozi Ushinzwe ibicuruzwa by'ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Nsabimana Jean
Claude, ni we watangaje aya makuru mu gitaramo cya
Gen-z Comedy cyabereye muri Camp Kigali. Yagize ati “Iyi gahunda ya ‘Caller
Tunez’ yari isanzwe iriho, aho umuntu yashyiragaho indirimbo akunda. Ariko ubu
noneho ushobora gushyiraho urwenya rwa ‘Gen-z Comedy’ […]”
Yongeyeho
ko iyi gahunda igamije guteza imbere ibihangano by’Abanyarwanda, cyane cyane ibitangaza
abantu mu buryo bushya kandi bushimishije.
Ati
“Uretse urwenya rwa Gen-z Comedy, hariho n’urwenya rwa G-Tuff n’abandi banyuranye. Ariko
turashishikariza abantu gushyigikira Gen-z Comedy, kuko ari urwenya rugaragaza
impano nshya z’urubyiruko.”
Ushaka
kwinjira muri iyi gahunda akanda *193*4#, agahitamo urwenya ashaka kumva
cyangwa gusangiza abaguhamagaye.
MTN
yashyizeho uburyo butatu bworohereza buri wese: Wishyura amafaranga 5 Frw ku
munsi, 30 Frw ku cyumweru, n’amafaranga 100 Frw ku kwezi.
Ibi
bituma n’ufite ubushobozi buke abasha gusangiza abandi urwenya, mu buryo butuma
abantu basetsa mbere yo no gusubizwa kuri telefoni.
Caller Tunez:
uburyo bushya bwo gusetsa n’itumanaho
Mu
Rwanda, Caller Tunez cyangwa Hello Tunes ni serivisi ituma umuntu uhamagaye
yumva indirimbo cyangwa urwenya aho kumva amajwi asanzwe ya “du du du”.
MTN
Rwanda ni yo sosiyete yabigize umuco mu guha abakiriya bayo uburyo bwo
kugaragaza umwihariko binyuze mu majwi cyangwa indirimbo zishimisha.
Gushyiramo
urwenya nka Gen-z Comedy biragaragaza intambwe nshya mu guhuza itumanaho
n’imyidagaduro. Ibintu bimaze kuba ingenzi cyane mu buzima bwa buri munsi
bw’Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko rw’igihe cya Gen Z.
C.I.M
ya Fally Merci imaze igihe itegura ibitaramo by’urwenya bya Gen-z Comedy’ bikurura
imbaga, byiganjemo urubyiruko rugaragaza ubuhanga mu gusetsa mu buryo
bugezweho.
Kuba
MTN yarahisemo gushyira ibikorwa byabo muri Caller Tunez, ni intambwe ifatwa
nk’ishyirwaho ry’ikiraro hagati y’urwenya n’ikoranabuhanga. Ni uburyo bushya
bwo gutuma abantu basetsa no mu bihe bidasanzwe, igihe uhamagaye cyangwa
uhamagarwa.
Mu
gihe mu bindi bihugu serivisi nka Caller Tunez ziba zifite indirimbo, amagambo
cyangwa urwenya by’abahanzi n’abanyabigwi bakomeye, MTN Rwanda iri gushyigikira
ubukungu bushingiye ku bushobozi bw’Abanyarwanda ubwabo.
Iyi gahunda, nk’uko Nsabimana Jean Claude yabigaragaje, “ni inzira yo gufasha impano ziri kuzamuka kubona aho zigaragariza mu buryo bushimishije kandi bugezweho.”

Abanyarwenya bo muri Gen-Z Comedy bashyizwe igorora, nyuma y’uko binjiye muri ‘Caller Tunez’ za MTN Rwanda

Jean Claude wo muri MTN Rwanda asobanura uburyo Caller Tunez z’urwenya rwa Gen-Z Comedy zizafasha gukwirakwiza impano z’abasore n’inkumi bo mu rwenya

Abitabiriye Gen-Z Comedy Show bishimiye kumva ko urwenya rwabo rugiye kuba rumwe mu buryo bushya bwo gusetsa binyuze muri telefoni

Urwenya rw’Abanyarwanda rugiye kumvikana no mu itumanaho — MTN Rwanda yazanye Caller Tunez zisesuye uburyo bwo guseka no gusangiza ibyishimo

MTN Rwanda ishishikariza Abanyarwanda gushyigikira urwenya rwabo binyuze mu kwiyandikisha kuri Caller Tunes z’urwenya rwa Gen-Z Comedy

Abafana banyuzwe n’udushya twinshi tw’urwenya rwerekana ko Gen-Z Comedy iri guhindura isura y’imyidagaduro mu Rwanda

Caller Tunes z’urwenya zatangajwe nk’uburyo bushya bwo guhuza ikoranabuhanga n’imyidagaduro isekeje

Umunyamideli Franco Kabano [Ubanza ibumoso] ndetse na Di4Di [Uri iburyo] mu bitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy

Abitabira Gen-Z Comedy bataha bababara imbavu
