MTN Rwanda yarengeje abafatabuguzi Miliyoni 8, ikomeza guharanira ko buri Munyarwanda agira telefoni igezweho

Ubukungu - 04/11/2025 2:54 PM
Share:

Umwanditsi:

MTN Rwanda yarengeje abafatabuguzi Miliyoni 8, ikomeza guharanira ko buri Munyarwanda agira telefoni igezweho

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) yishimiye gutangaza ibyavuye mu mibare y’amezi icyenda yarangiye ku wa 30 Nzeri 2025, aho yerekanye umusaruro ukomeye n’iterambere rihamye. Sosiyete yamaze kurenza miliyoni 8 z’abafatabuguzi, igaragaza umwanya wayo nk’iyoboye isoko n’uruhare rukomeye mu rugendo rwo guhindura u Rwanda igihugu gishingiye ku ikoranabuhanga.

Abafatabuguzi ba telefoni ngendanwa biyongereyeho 6.9% bagera kuri miliyoni 8.1, mu gihe abakoresha Internet (Active Data) biyongereyeho 7.5% bagera kuri miliyoni 2.5. Abakoresha Mobile Money (MoMo) biyongereyeho 12.2% bagera kuri miliyoni 5.8, bitewe ahanini n’ukwiyongera kw’abacuruzi bakorana na MoMo bageze ku 578,000 ku mpera z’igihembwe cya gatatu.

Inyungu ivuye muri serivisi (Service Revenue) yazamutseho 14.2% igera kuri miliyari 216.2 Frw, ituruka cyane ku kwiyongera kw’amafaranga avamo serivisi za Data na Mobile Money, bigatuma igabanuka ryo mu ijwi (Voice) ritagira ingaruka zikomeye kuko abakiriya bakomeje kwimukira ku bisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yagize ati:  “Kugera kuri miliyoni 8 z’abafatabuguzi ni intambwe ikomeye mu mateka ya MTN Rwanda. Ni ikimenyetso cy’icyizere gikomeye Abanyarwanda bagirira ikigo cyacu n’ibikorwa byacyo. Ibi bitugaragariza ubushake dufite bwo gukomeza gutera imbere, kunoza imikorere no guhanga udushya dufite intego.

Nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rufite ikoranabuhanga, dukomeje kwagura uburyo bwo kubona Internet, guteza imbere ihuriro ry’ikoranabuhanga, no gufasha buri Munyarwanda kugira uruhare mu bukungu bushingiye kuri digital. Binanyuze mu gikorwa nka ‘Tunga Taci na MTN’, turimo korohereza abantu kubona telefoni zigezweho ku giciro cyoroheje, kugira ngo ntihagire usigara inyuma mu rugendo rwo kubaka ejo hazaza h’isosiyete y’ikoranabuhanga.”

‘Tunga Taci na MTN’, yatangijwe muri Kanama 2025 ku bufatanye na Yellow Digital Retailers, ni gahunda nshya yo kugura telefoni zigezweho ku nguzanyo yishyurwa buri kwezi, igamije gufasha Abanyarwanda gutunga smartphones mu buryo bworoshye.

Iyi gahunda ikomeje gushyigikira intego za Leta ziri muri Vision 2050 zo kubaka sosiyete ishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga. Ni igikorwa gikurikirana n'intambwe y’indashyikirwa ya “Ikosora+” yatangijwe mu 2024, kikaba gikomeje kwerekana intego nyamukuru ya MTN yo guteza imbere ibisubizo bya digital bifasha u Rwanda gutera imbere.

Ishami rya Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo Rwanda) ryakomeje gutanga umusaruro udasanzwe, aho inyungu yavuyemo yazamutseho 30.2% igera kuri miliyari 109.4 Frw. Ibi byaturutse ku kwagura serivisi zigezweho nk’ubwishyu, kohereza amafaranga no gutanga inguzanyo, byazamutseho 37% kandi bikaba bitanga 28.5% by’amafaranga ya MoMo.

Uruhare rwa MoMo mu nyungu zose zavuye muri serivisi rwageze kuri 50.6%, bigaragaza uruhare rwayo rukomeye mu guteza imbere ubukungu budakoresha amafaranga mu ntoki.

Chantal Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, yagize ati: “Mu gihe MTN Rwanda yishimira kurenga abafatabuguzi miliyoni 8, MoMo ni yo mutima w’iyi ntsinzi. Abakiriya ba MoMo biyongereyeho 634,000 bagera kuri miliyoni 5.8, ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda barushaho kutwizera no kwakira ubuzima bushingiye ku ikoranabuhanga.

Umubare w’abacuruzi bakoresha MoMoPay wageze ku 578,000, mu gihe abakoresha batanga ubwishyu bakoresheje MoMoPay bageze kuri miliyoni 3.7. Ubu buri kwezi haboneka impuzandengo y’imikoreshereze ya MoMo igera kuri miliyoni 246 z’ibikorwa, bigaragaza uburyo MoMo yabaye igikoresho cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.

Binanyuze mu guhanga udushya no gushishikariza bose kujyana n’iterambere, turi gutuma buri Munyarwanda abasha kwinjira no gutera imbere mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.”

Inyungu ivuye mu ikoreshwa rya Internet yazamutseho 7.9% igera kuri miliyari 35.8 Frw, ishingiye ku kwiyongera kw’abakoresha 4G no ku traffic yayo. Ibi byagezweho binyuze mu kwagura no kunoza imiyoboro y’itumanaho no mu bukangurambaga bwo kwimura abakoresha 3G bajya kuri 4G.

Inyungu ivuye mu majwi yagabanutseho 2.7% ugereranyije n’umwaka ushize, ariko hariho kugarura icyizere ku gipimo cya 1.8% mu gihembwe cya gatatu.

MTN Rwanda yakomeje gushyira imbere gukoresha neza umutungo wayo binyuze muri gahunda ya Expense Efficiency Programme (EEP), yatumye ubukungu bw’ikigo buzamuka. Inyungu mbere y’imisoro n’indi mibare (EBITDA) yazamutseho 36.7% igera kuri miliyari 89.7 Frw, naho urwunguko rwayo rwiyongera ku gipimo cya 7.2% rugera kuri 41.2%.

Inyungu nyuma y’imisoro yazamutseho 222.7% igera kuri miliyari 13.3 Frw, iturutse ku bwiyongere bwa serivisi n’igabanuka ry’amafaranga akoreshwa mu gukoresha ibikoresho bishaje.

Dunstan Ayodele Stober, Ushinzwe Imari w’agateganyo muri MTN Rwanda, yagize ati:  “Imibare y’igihembwe cya gatatu yerekana imbaraga dufite mu mikorere n’imikoreshereze y’amafaranga. Kuzuza intego za EBITDA n’inyungu byerekana ubunyamwuga mu micungire n’ukuntu dukoresha neza umutungo. Twiteguye gukomeza gushora imari mu bikorwa by’ingenzi bizazana inyungu irambye ku bafatanyabikorwa bose.”

Mu gihe hari gusozwa umwaka wa 2025, MTN Rwanda irakomeje gushyira mu bikorwa gahunda yayo ya Ambition 2025, ishingiye ku kongera agaciro ku bakiriya no gukoresha neza umutungo kugira ngo ikomeze kuba ku isonga mu iterambere ry’ikoranabuhanga ry’u Rwanda.

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) ni sosiyete y'itumanaho ya mbere mu Rwanda. Guhera mu 1998, ikomeje gushora imari mu kwagura no kunoza imiyoboro yayo, igamije guteza imbere ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga bigamije iterambere ry’u Rwanda.

Nk’uruganda rwa mbere mu gihugu, itanga serivisi z’ijwi, Internet na serivisi za fintech ku bantu ku giti cyabo n’ibigo by’ubucuruzi, ifite icyerekezo cyo kugeza ku bakiriya “isi nshya y’ikoranabuhanga ishingiye ku guhanga udushya” kuko MTN yizera ko buri wese akwiye kugirirwa ibyiza n’ubuzima bugezweho bufite ihuriro.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...