MTN Rwanda na BK bamuritse 'Macye Macye' uburyo bwaje korohereza abanyarwanda gutunga SmartPhones

Ikoranabuhanga - 24/11/2022 9:31 AM
Share:

Umwanditsi:

MTN Rwanda na BK bamuritse 'Macye Macye' uburyo bwaje korohereza abanyarwanda gutunga SmartPhones

MTN Rwanda, ku bufatanye na Banki ya Kigali, yatangije ku mugaragaro gahunda ya 'Macye Macye', igamije gufasha abanyarwanda gutunga Telephone zigezweho (Smartphones) mu buryo bworoshye, aho umuntu azajya ayihabwa ku nguzanyo azishyura mu byiciro.

Kuri ubu, umukiliya wa MTN wese ashobora gutunga Telephone cyangwa Tablet igezweho binyuze ku guhabwa inguzanyo izishyurwa mu byiciro binyuze kuri MTN Mobile Money. Ushobora kwishyura inguzanyo amafaranga 'Macye Macye' ku munsi, ku Cyumweru cyangwa ku kwezi.

Muri iyi gahunda, Umukiliya azaba asabwa kwishyura amafaranga make ashoboka, uhereye kuri 200FRW ku munsi. MTN iragira iti "Tunga Smart Phone ku giciro nk'icy'amata."

Iyi gahunda ihuriweho na MTN Rwanda ndetse na Banki ya Kigali izajya itanga inguzanyo, yatangirijwe ku mugaragaro muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo ku ya 23 Ugushyingo 2022, nyuma y'amezi atanu yari ashize hasinywe amasezerano yayo hagati y'ibigo byombi.


Abo muri MTN Rwanda, BK ndetse n'abandi bafatanyabikorwa bitabiriye itangizwa rya 'Macye Macye'

Mapula Bodibe uyobora MTN Rwanda yavuze ko ubu bufatanye bugamije gukuraho Imbogamizi zituma bamwe mu banyarwanda batagira uburyo bwo gukoresha murandasi, yemeza ko izazamura umubare w'abatunze 'SmartPhone' mu Rwanda.

Yagize ati "Ubushobozi bwo gutunga telefone bwagiye buba imbogamizi ku bakiriya bacu batarabasha kubona interineti. Ubufatanye bwacu na Banki ya Kigali bugamije kongera ubushobozi no koroshya umutwaro wo kubona telefone zigendanwa kuri bose, ibyo bikaba bishimangira imyizerere ya MTN Rwanda ivuga ko buri wese akwiye inyungu z'ubuzima bugezweho.

Byongeye kandi, hamwe na 'Macye Macye', twiyemeje kwihutisha ikoranabuhanga mu itumanaho kugira ngo abantu bose babone uburyo bwa Interineti, aho abaturage bagera kuri 75% badafite telefoni zigezweho kuri ubu. Iyi ni indi ntambwe izadufasha kuzamura abakiriya bacu ndetse no kwihutisha u Rwanda ikoranabuhanga rigezweho hamwe na serivisi za interineti zoroshye kandi zihendutse."


Mapula Bodibe uyobora MTN Rwanda ageza ijambo ku bitabiriye itangizwa rya Macye Macye

Mutimura Benjamin ukurikiye ibikorwa by'ubucuruzi muri Banki ya Kigali yavuze ko bishimiye ubu bufatanye na MTN kandi ko bizeye ko izi Telephone zizihutisha imitangire ya Serivisi igezweho.

Yagize ati "Twishimiye cyane gufatanya na MTN Rwanda muri gahunda yo korohereza abaturage gutunga Telephone. Ibi bizazamura umubare w'abatunze 'Smart Phones' kandi bigire uruhare mu mikorere yabo ya buri munsi. Muri Banki ya Kigali, duhora dushaka ibyatuma dukomeza gukorera Abanyarwanda nta nkomyi. Muri iyi gahunda, twizera ko buri wese azabona uburyo bwo guhabwa Serivisi igezweho."


Mutimura Benjamin yashimangiye ko Serivisi zizarushaho kwihuta kubera Telephone zigezweho

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa n'ikoranabuhanga muri MTN, Yaw Ankoma Agyapong yavuze ko ari igihe cyiza ku bakiliya ba MTN Rwanda bifuza gukoresha Umuyoboro wa Interineti wa 4G, ashimangira ko bizafasha abakiliya kwisanga mu isi y'ikoranabuhanga.

Yagize ati "Uko dukomeza guha benshi uburyo bwo gutunga Telephone zigezweho, ni ko bazakenera Interineti nziza izabinjiza mu isi y'ikoranabuganga. Telephone na Interineti nziza birajyana ubu 'Gahuna ni MTN 4G'. Mu gihe dutanga Pack za 4G zitandukanye, ni umwanya mwiza w'ikoranabuhanga ku bakiliya bacu bose."

Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Ingabire Paula wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda ya 'Macye Macye' yashimiye ubufatanye bwa MTN Rwanda na BK anashimangira ko iyi gahunda izafasha mu ntego u Rwanda rwihaye ko muri 2024 abanyarwanda bose bazaba batunze Telephone zigezweho.


Minisitiri Ingabire Paula yashimiye MTN Rwanda na Banki ya Kigali borohereje abanyarwanda gutunga Smart phones

Muri iyi gahunda ya 'Macye Macye' Umukiliya ashobora kugura Telephone ye nshya, Yahinduza iyo asanganywe, Telephone ishobora kandi kugurirwa umuryango cyangwa Ihuriro runaka ry'abantu bakeneye kuyikoresha.

Serivisi za 'Macye Macye' ziboneka ku murongo wa MTN Rwanda, aho ukanda *182*12# ugakurikiza amabwiriza. Ku bindi bisobanuro wagana ibiro bya MTN Service Centre bikwegere.

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) yihariye 64.6% ku isoko ry’itumanaho, ikorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1998, aho ikomeza gushora imari mu kwagura no kuvugurura imiyoboro yayo uko ibihe bisimburana hagamijwe kunoza serivisi igeza ku baturarwanda.  

Uretse serivisi zo guhamagaza Telephone itanga, MTN Rwanda ifite serivisi zikoreshwa na benshi mu kwishyura, kuzigama, kohereza, kubitsa, kwakira ndetse no kugurizwa amafaranga, ari zo; Mobile Money, MoMoPay na MoKash Loans.

Ku rundi ruhande, Banki ya Kigali niyo nini kurusha izindi z'ubucuruzi zo mu Rwanda nk'uko byemezwa n'ibarura rya Global Credit ratings. Mu bihe bishize, BK yatsindiye ibihembo byinshi mpuzamahanga bya Euromoney, Global Finance Magazine na EMEA. Muri uyu mwaka yahawe igihembo cya Banki nziza kurusha izindi mu Rwanda na Global Finance.

Yaw Agyapong ukuriye Imenyekanishabikorwa n'ikoranabuhanga asobanura imikorere ya 'Macye Macye'



Diana Mpyisi yayoboye ikiganiro (Panel Discussion) ku mikorere ya Macye Macye
Abitabiriye itangizwa ku mugaragaro rya 'Macye Macye' bafashe ifoto y'urwibutso




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...