MTN na Infinix bamuritse SMART 20, telefone igamije korohereza Abanyarwanda kubona Smartphones zizewe

Kwamamaza - 07/05/2026 3:22 PM
Share:
MTN na Infinix bamuritse SMART 20, telefone igamije korohereza Abanyarwanda kubona Smartphones zizewe

MTN Rwanda na Infinix Mobile bamuritse ku mugaragaro telefone nshya ya SMART 20, izaniye Abanyarwanda uburyo bushya bwo kubona telefone zigezweho ziramba kandi zorohereza abakoresha.

Iyi gahunda igaragaza umuhate wa MTN Rwanda mu gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga no korohereza abantu benshi kubona telefone zigezweho (Smartphones) binyuze mu mashami yayo atandukanye. SMART 20 izaboneka mu maduka yose ya MTN Shops na Y’ello Shops hirya no hino mu gihugu, kugira ngo abayikeneye bayibone bitabagoye aho bari hose.

Uretse kuyigura ako kanya, SMART 20 izanatangwa binyuze muri gahunda ya “Tunga Taci na Y’ello”, ifasha abakiliya kubona telefone bishyuye amafaranga make mbere, andi bakayishyura buhoro buhoro mu byiciro. Ibi bigamije gutuma abantu benshi barushaho kubona smartphones nziza bitabagoye mu bijyanye n’amikoro.

SMART 20 yakozwe mu buryo bujyanye n’ibikenerwa bya buri munsi, aho ifite batiri ya 5200mAh imara igihe kirekire, écran ya 120Hz ifite ubunini bwa pouces 6.78 itanga amashusho asobanutse neza, ndetse ikaba ikoresha processeur ya MediaTek Helio G81 ifasha gukora ibintu byinshi icyarimwe neza kandi ikaba yihuta. MTN kandi izatanga internet y’inyongera ya 15GB, iminota 300 yo guhamagara ndetse na SMS 300 buri kwezi mu gihe cy’amezi atatu.

Iyi telefone yubatswe mu buryo buyifasha kwihanganira ibibazo byo mu buzima bwa buri munsi, harimo kutangizwa n’amazi ku rwego rwa IP64 ndetse no kutangirika byoroshye igihe iguye hasi kugeza ku burebure bwa metero 1.5.

Ifite kandi uburyo bwo kugabanya urusaku mu gihe cyo guhamagara (Voiceprint Noise Reduction) ndetse na UltraLink ifasha abantu kuvugana badakoresheje internet cyangwa network ku ntera igera kuri kilometero imwe.

Umuyobozi ushinzwe Abakiliya n’Ikoranabuhanga rya Digital muri MTN Rwanda, Somdev Sen, yavuze ko: “Uyu mushinga ugamije gutuma Abanyarwanda benshi barushaho kubona smartphones zizewe binyuze mu buryo buboroheye kandi bubafitiye akamaro.

Kuba SMART 20 iboneka mu mashami yacu yose no muri gahunda ya Tunga Taci na Y’ello, ni uburyo bwo gusubiza ibyo abakiliya bacu bifuza kugira ngo bakomeze kugendana n’isi y’ikoranabuhanga.”

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa rya Infinix Mobile Brand, Gilbert Bizimana, yavuze ko: “Ni telefone ijyanye n’igihe kandi ihendutse. Muri iki gihe abantu bakeneye telefone ifite batiri ikomeye imara umunsi wose, idapfa kwangizwa n’amazi cyangwa kugwa hasi. Ifite kandi ikoranabuhanga rituma abantu bavugana neza n’iyo hari urusaku rwinshi.

Ikindi ni uko ishobora no gutuma abantu bahamagarana ku buntu mu ntera ya kilometero imwe. Abifuza iyi telefone bayisanga mu maduka ya Infinix no muri service centers za MTN hirya no hino mu gihugu, kandi bishyura no mu byiciro.”

Mu gihe smartphones zikomeje kugira uruhare rukomeye mu myigire, mu kazi no mu itumanaho, ubufatanye bwa MTN Rwanda na Infinix bukomeje gushimangira umuhate wo gufasha abantu benshi kubona ikoranabuhanga ribafungurira amahirwe mashya.

SMART 20 yatangiye kuboneka mu gihugu hose muri MTN Shops, Y’ello Shops ndetse no muri gahunda ya Tunga Taci na Y’ello.

MTN Rwanda ni sosiyete iyoboye mu itumanaho rigendanwa mu Rwanda. Kuva mu 1998, yakomeje gushora imari mu kwagura no kuvugurura umuyoboro wayo ndetse no guteza imbere ibisubizo by’ikoranabuhanga bifasha iterambere ry’u Rwanda.

Nk’umuyoboro wa mbere mu gihugu, MTN itanga serivisi zitandukanye zirimo amajwi, internet ndetse n’ibindi bisubizo bishya bigenewe abantu ku giti cyabo n’ibigo, hagamijwe kugeza ku bakiliya isi nshya y’ikoranabuhanga kuko yemera ko buri wese akwiriye inyungu z’ubuzima bugezweho bushingiye ku ikoranabuhanga.

MTN Rwanda na Infinix Mobile bamuritse ku mugaragaro telefone nshya ya SMART 20


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...