Kuri
uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2026, aba bahanzi basuye Ubumwe Community
Center (UCC), ikigo cyita ku burezi n'iterambere ry'abafite ubumuga giherereye
mu Karere ka Rubavu. Ni urugendo rwasize ibyishimo ku bana n'abakuze
baharererwa, ndetse runatanga ubutumwa bukomeye bwo kudaha akato abafite
ubumuga no kubabona nk'abafite ubushobozi n'impano nk'iz'abandi.
Bakigera
muri iki kigo, abahanzi bakiranywe urugwiro n'indirimbo, imbyino n'ibindi
bitaramo byateguwe n'abana bahiga. Abo bana bagaragaje impano zitandukanye
zirimo kuririmba, kubyina no gususurutsa abashyitsi, ibintu byashimishije cyane
abahanzi ndetse n'abari baherekeje uru rugendo.
Byari
ibihe byuzuyemo amarangamutima, aho abana bagaragaje ko guhura n'abahanzi
bakunda ari kimwe mu bihe bazahora bibuka. Bamwe bagize umwanya wo kuganira na
bo, gufata amafoto ndetse no kubabwira ko babafata nk'icyitegererezo mu buzima
bwabo bwa buri munsi.
Uretse
gusabana, uru ruzinduko rwanaranzwe no gutanga inkunga y'ibiribwa n'ibikoresho
by'ibanze bifasha mu mibereho ya buri munsi y'abarererwa muri iki kigo. Iyi
nkunga yahawe ubuyobozi bwa Ubumwe Community Center kugira ngo ikomeze gufasha
mu kwita ku bana n'abakuze bafite ubumuga baharerwa.
Igikorwa
nk'iki ni kimwe mu bigize intego ya MTN Iwacu Muzika Festival yo gukoresha
umuziki nk'igikoresho cyo kubaka umuryango uha agaciro buri wese.
Mu
myaka ishize no muri uyu mwaka, ibi bitaramo byakomeje gukangurira Abanyarwanda
kudaha akato abafite ubumuga, ahubwo bakabafata nk'abagize sosiyete bafite
uburenganzira bungana n'ubw'abandi.
Si
ubutumwa butangirwa mu magambo gusa. No mu bitaramo ubwabyo, abafite ubumuga
bahabwa umwanya bakagaragaza impano zabo ndetse bagatanga ubutumwa
bushishikariza abantu kubaha, kubitaho no kubafasha kugera ku nzozi zabo.
Mu
rugendo rwa MTN Iwacu Muzika Festival 2026, abahanzi umunani aribo Chriss Eazy,
Kenny Sol, Bushali, Kivumbi King, Davis D, Marina, Amalon na Ross Kana ni bo
bazengurutse igihugu basusurutsa abakunzi b'umuziki. Buri mujyi watashye
igitaramo kandi wagiraga n'umuhanzi w'umushyitsi wigeze gutwara irushanwa rya
Primus Guma Guma Super Star.
I
Huye hataramiye Platini P wo mu itsinda rya Dream Boys, i Muhanga haririmbye
Butera Knowless, i Karongi hataramira Bruce Melodie, i Nyagatare hagaragara Tom
Close, naho i Musanze hagataramira Riderman.
MTN
Iwacu Muzika Festival 2026 yatangiye ku wa 20 Kamena 2026 i Huye, izenguruka
intara zitandukanye z'u Rwanda mbere yo gusozwa i Rubavu kuri uyu wa 1 Kanama
2026.
Ni
igitaramo gisoza uru rugendo kizagaragaramo Urban Boyz, itsinda ryigeze
kwegukana Primus Guma Guma Super Star, rizasusurutsa abakunzi baryo nyuma
y'iminsi myinshi ritongera guhurira ku rubyiniro.
Mu gihe ibihumbi by'abakunzi b'umuziki bitegereje ibirori byo gusoza iri serukiramuco, uruzinduko rwakorewe muri Ubumwe Community Center rwongeye kwibutsa ko umuziki ushobora guhuza abantu, ugatanga ibyishimo, ariko nanone ukaba umuyoboro wo kwimakaza urukundo, ubufatanye no kubaka sosiyete idaheza uwo ari we wese.

Abahanzi bari muri MTN Iwacu Muzika Festival n'ubuyobozi bwa East African Promoters (EAP) basuye ikigo cyita ku burezi bw'abana bafite ubumuga giherereye i Rubavu

Abahanzi baganiriye kandi basabana n'abafana bafite ubumuga, ndetse babagezeho inkunga y'ibikoresho binyuranye

Iki kigo cyita ku burezi bw'abana bafite ubumuga kibarizwa i Rubavu, ndetse buri mwaka abahanzi bari muri MTN Iwacu Muzika Festival barabasura

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yashimye ubufatanye bwa MTN Iwacu Muzika Festival n'ikigo cyita ku burezi bw'abana bafite ubumuga


Umuhanzi Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D mu muziki yasusurukije kandi aramukanya n'abafana bafite ubumuga babarizwa muri iki kigo

Aba bahanzi basuye iki kigo mbere y'uko bataramira i Rubavu mu gitaramo gisoza MTN Iwacu Muzika Festival
