MTN Caller Tunez 2026: Thacien Titus yegukanye Miliyoni 12 Frw, Chriss Eazy atwara Miliyoni 3 Frw – AMAFOTO

Imyidagaduro - 02/08/2026 6:50 PM
Share:

Umwanditsi:

MTN Caller Tunez 2026: Thacien Titus yegukanye Miliyoni 12 Frw, Chriss Eazy atwara Miliyoni 3 Frw – AMAFOTO

Nyuma y’iminsi myinshi harimo haba amatora yo kuri murandasi ndetse abari bahataniye ibihembo bya Caller Tunez Awards barimo basaba abakunzi babo kubatora, ibihembo bya MTN Caller Tunez Awards 2026 byabonye ba nyirabyo.

Mu ijoro ryakeye ubwo hasozwaga ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, hatanzwe ibihembo bya MTN Caller Tunez 2026 byari bimaze iminsi biri gutorerwa ari ko n’abantu bakomeza gukoresha Caller Tunez z’abo bashyigikiye kugira ngo bibongerere amahirwe yo kwegukana ibi bihembo.

Ni ku nshuro ya mbere ibi bihembo byari byagutse bigahuza ibyiciro byinshi, bikaba byaratangijwe hagamijwe guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro no guha agaciro ibihangano by’abanyarwanda.

Icyiciro cy’umuziki cyegukanywe na Thacien Titus

Mu cyiciro cy’umuziki cyari gihanzwe amaso na benshi, Thacien Titus yongeye kugaragaza ko afite igikundiro gikomeye mu bakunzi b’umuziki nyarwanda bakoresha Caller Tunez, yegukana umwanya wa mbere anahabwa Miliyoni 12 Frw.

Uyu muhanzi yakurikiwe na Chorale de Kigali yegukanye umwanya wa kabiri ihabwa miliyoni 5 Frw, mu gihe Chriss Eazy yabaye uwa gatatu ahabwa miliyoni 3 Frw.

Iki cyiciro cyari gikomeye cyane, kuko cyari cyahuriyemo amazina akomeye ndetse n’abahanzi bakiri bato bafite imbaraga, bigaragaza urwego umuziki nyarwanda ugezeho muri iki gihe.

Gen Z Comedy yegukanye icyiciro cy’urwenya

Mu cyiciro cy’urwenya, itsinda rya Gen Z Comedy ni ryo ryegukanye igihembo, rihabwa miliyoni 2 Frw. Aba basore bakomeje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu mashusho n’ibitaramo by’urwenya bakora.

Fally Merci na Rusine Patrick ni bo bakiriye iki gihembo hanyuma Fally Merci avuga ko “Iki gihembo twagitwaye ku bwo gushyira hamwe nk’abanyarwenya kandi ni icyacu twese.”

Cyprien Hakizimana yahize abandi mu busizi n’ubutumwa

Mu cyiciro cyahuriyemo abasizi n’abatanga ubutumwa, Cyprien Hakizimana ni we waje ku mwanya wa mbere, ahembwa miliyoni 2 Frw. Cyprien Hakizimana ni umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR.

MTN Caller Tunez Awards si ibihembo bisanzwe, kuko bishingira cyane ku ruhare rw’abakunzi b’imyidagaduro, aho gutora bikorwa n’abakoresha umurongo wa MTN bakoresheje Caller Tunez bashyira ku mirongo yabo.

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bukomeje gushimangira ko buzahora bushyigikira ibikorwa biteza imbere impano z’abanyarwanda, cyane cyane mu ruganda rw’imyidagaduro ruri mu nkingi z’iterambere ry’ubukungu n’umuco.

Thacien Titus ni we wegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy'indirimbo

Chorale de Kigali yegukanye umwanya wa kabiri mu bihembo bya MTN Caller Tunez

Umwanya wa 3 w'ibihembo bya MTN Caller Tunez mu cyiciro cy'indirimbo, wegukanywe na Chriss Eazy

Cyprien Hakizimana yahize abandi mu busizi n’ubutumwa

Gen Z Comedy yegukanye icyiciro cy’urwenya


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...