MrBeast yasezeranye na Thea Booysen mu bukwe bw'ibanga

Imyidagaduro - 22/07/2026 9:08 AM
Share:

Umwanditsi:

MrBeast yasezeranye na Thea Booysen mu bukwe bw'ibanga

Umunyamakuru n'umunyempano wo kuri YouTube MrBeast, amazina ye nyakuri akaba Jimmy Donaldson, yasezeranye n'umukunzi we Thea Booysen mu bukwe bwabereye ku kirwa cyihariye cya Necker Island muri Caribbean. Nyuma y'umuhango, MrBeast yasangije abafana amafoto y'ubukwe bwe maze yandika ati: "I found MrsBeast", amagambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Ubukwe bwa MrBeast na Thea Booysen bwabaye mu ibanga, bwitabirwa n'abantu bagera kuri 70 gusa barimo inshuti za hafi n'imiryango yabo. Umuhango wabereye kuri Necker Island, ikirwa cy'umushoramari w'Umwongereza Richard Branson, giherereye mu British Virgin Islands.

Mbere y'ubukwe, abatumirwa bagize iminsi myinshi bishimira ibikorwa bitandukanye birimo kugaburira inyamaswa zirimo lemurs na flamingos, gusnorkeling, kitesurfing n'ibindi bikorwa byo kwidagadura.

Ku munsi w'ubukwe, Thea Booysen yambaye ikanzu yihariye yakozwe na Nicole + Felicia Couture, mu gihe MrBeast yari yambaye ikoti rya Ralph Lauren.

Nyuma yo gusezerana, abashyitsi babyinnye indirimbo "Die With a Smile" ya Lady Gaga na Bruno Mars, mu gihe ifunguro ryari rigizwe na sushi, inyama za Wagyu n'ibindi biribwa bitandukanye.

Cake y'ubukwe yari ifite uburyohe bwa carrot cake, bwatoranyijwe kuko ari bwo Thea akunda cyane.

MrBeast na Thea Booysen bahuye bwa mbere muri South Africa mu 2022.

Thea, usanzwe ari umukinnyi wa video games ndetse n'umwanditsi, yavuze ko yatunguwe no gusanga MrBeast ari umuntu woroshye kandi utagira ubwibone.

Yagize ati: "Natunguwe no kubona ari umuntu usanzwe kandi woroshye. Natekerezaga ko aba YouTubers baba bafite ubuzima bw'ibyamamare gusa."

Ku wa Noheli wa 2024, MrBeast yamusabye ko bazabana imbere y'imiryango yabo, nyuma baza gutangaza ko basezeranye.

Nyuma y'ubukwe, MrBeast yasangije amafoto kuri X (Twitter) yandika ati: "I found MrsBeast, and it was the best day of my life."

Thea na we yashyize amashusho y'ubukwe kuri Instagram aherekejwe n'indirimbo "Bitter Sweet Symphony" ya The Verve.

MrBeast yatangiye gukora YouTube mu 2012 afite imyaka 13. Uyu munsi afatwa nk'umwe mu bakora content bafite abafana benshi ku Isi.

Yashinze ibikorwa birimo Feastables, MrBeast Burger na Lunchly, ndetse yanatangije reality show Beast Games kuri Amazon Prime Video.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko umutungo wa MrBeast ugeze hafi kuri miliyari 2.6 z'amadolari mu 2026. Ku rundi ruhande, Thea Booysen si umukinnyi wa video games gusa.

Afite impamyabumenyi ya Law ndetse n'iya Psychology yakuye muri Stellenbosch University, nyuma akabona Master's Degree muri Neuropsychology muri University of Edinburgh muri Scotland.

Yananditse igitabo cyitwa The Marked Children, cyasohotse mu 2022.

Ubukwe bwa MrBeast na Thea Booysen bwabaye imwe mu nkuru zikomeye zo mu myidagaduro muri uyu mwaka.  MrBeast ni umwe mu bantu bafite amafaranga menshi kandi bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga. Thea na we azwi nk'umwanditsi, umukinnyi wa video games ndetse n'umushakashatsi.

Abafana babo hirya no hino ku Isi bakomeje kubifuriza urugo rwiza nyuma y'uko batangaje ku mugaragaro ko ubu ari Mr. and MrsBeast.

Source:The Economic TimesMrBeast Marries Thea Booysen; Shares Pictures From Private Caribbean Wedding


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...