Aya mateka MrBeast yanditse yatumye YouTube imugenera igihembo cyihariye (Custom Play Button) cyakozwe by'umwihariko mu rwego rwo kwizihiza intambwe idasanzwe yagezeho.
Ubusanzwe, gahunda ya YouTube yo gutanga ibihembo ku bakoresha uru rubuga irangirira ku gihembo gihabwa abafite abantu bagera kuri miliyoni 100. Kubera ko nta gihembo cyari cyarateganyirijwe umuntu ugeze kuri miliyoni 500, YouTube yahisemo gukora igihembo cyihariye kigenewe MrBeast wenyine.
Mu kwizihiza iki gikorwa, MrBeast yanakoze ikiganiro cy'imbonankubone (livestream) cyakurikiwe n'abarenga ibihumbi 600 by'abantu icyarimwe. Yanatangaje kandi ko ateganya gushyira hanze videwo idasanzwe yo kwizihiza intambwe yo kugera ku bamukurikira miliyoni 500.
MrBeast azwi cyane kubera amashusho akora arimo amarushanwa atandukanye, ibikorwa by'ubugiraneza ndetse n'imishinga ishorwamo amafaranga menshi, ibintu byatumye aba umwe mu bakoresha YouTube bakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga.

MrBeast yabaye uwa mbere kuri YouTube ufite abamukurikira miliyoni 500
