Mr P yatunguye benshi ahishura ko atigeze yifuza gusubira muri P-Square

Imyidagaduro - 31/07/2026 8:52 AM
Share:

Umwanditsi:

Mr P yatunguye benshi ahishura ko atigeze yifuza gusubira muri P-Square

Umuhanzi w'Umunya-Nigeria Peter Okoye, uzwi nka Mr P, yongeye gutangaza amakuru mashya ku makimbirane amaze imyaka hagati ye n'impanga ye Paul Okoye (Rudeboy), ahishura ko kongera gukorana muri P-Square mu 2021 byari ukugaragaza isura nziza imbere y'abafana, nyamara we atarifuzaga ko iri tsinda risubirana.

Ibi yabivuze nyuma y'amasaha make asabye imbabazi ku magambo yari yavuze ku ndimi zo muri Nigeria. Yanashinje Rudeboy gukoresha impaka zakurikiye ayo magambo kugira ngo amusebye no kwangiza isura ye.

Mu butumwa burebure yashyize kuri Instagram, buherekejwe n'amashusho atandukanye, Mr P yavuze ko atazongera guceceka mu gihe umuvandimwe we akomeje kumuvugaho mu buryo atishimiye.

Yagize ati: "Uyu munsi ngiye kuvuga ukuri kwanjye. Nari nsanzwe nirinda kuvuga byinshi, ariko ngeze aho ndambiwe guhora nicaye nkarebera. Niba hari uzi aho nigeze mvuga nabi Paul cyangwa Jude ku mugaragaro, azabinyereke."

Mr P yavuze ko abantu benshi batazi ibyabaye hagati yabo, ashimangira ko ibyabaye ku wa 17 Ugushyingo 2021, umunsi benshi bafata nk'uwongeye guhuza P-Square, byari byateguwe kugira ngo bigaragare neza imbere y'abafana.

Yasobanuye ko uwo munsi yari avuye i Atlanta yerekeza i Lagos, ageze mu nzira akabona ubutumwa bumumenyesha ko Paul yari yagiye gusaba imbabazi umugore we, Lola Omotayo.

Avuga ko amaze kugera iwe yasanze abagize amakipe yabo bombi bahari, maze umugore we amusobanurira ko Rudeboy yari yaje iwe saa yine z'ijoro amusaba imbabazi. Ibyo ngo ni byo byatumye amusaba kujya guhura na musaza we kugira ngo biyunge.

Mr P yavuze ko yahise ajya kwa Paul, barahoberana, amashusho y'icyo gikorwa akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, benshi bayafata nk'ikimenyetso cy'uko P-Square yongeye gusubirana.

Icyakora, yavuze ko icyo gihe yemeye kongera kuba umuvandimwe wa Paul, ariko atigeze yemera kongera gukora umuziki muri P-Square.

Yagize ati: "Namubwiye ko twagarutse kuba abavandimwe gusa. Ku bijyanye na P-Square, narabyanze. Wenda byashoboka mu gihe kiri imbere, ariko icyo gihe sinabishakaga."

Yakomeje avuga ko nyuma y'icyo guhura, mukuru wabo Jude Okoye yabasabye gukora amashusho agaragaza ko bongeye kwiyunga ndetse bagasaba abafana kongera kubashyigikira.

Mr P yavuze ko atari abyumva kimwe na bo kuko yumvaga bitari ukuri. Yashakaga ko abantu bamenya ko bo bongeye kuba umuryango, ariko atari uko itsinda rya P-Square ryari ryongeye gukora.

Yongeyeho ko muri iryo joro habereye ibirori kwa Rudeboy byitabiriwe n'aba DJ batandukanye, mu gihe we atigeze ategura ibirori byo kwizihiza isubirana rya P-Square.

Mu gusoza, Mr P yagize ati: "Sinigeze nshaka ko P-Square igaruka. Icyo nifuzaga ni uko twongera kuba abavandimwe nk'umuryango."

Aya magambo akomeje kongera gukurura impaka ku mubano w'aba bahanzi b'impanga, ndetse yiyongera ku yandi Mr P aherutse gutangaza agaragaza ko adateganya kongera gukorana na Rudeboy muri P-Square.

Mr P yatunguye benshi ahishura ko atigeze yifuza gusubira muri P-Square


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...