Mr Eazi yifuza ko Abasportifs bo muri Afurika bajya bahembwa ako kanya nyuma yo gutsinda

Imikino - 21/07/2026 4:51 PM
Share:

Umwanditsi:

Mr Eazi yifuza ko Abasportifs bo muri Afurika bajya bahembwa ako kanya nyuma yo gutsinda

Umuhanzi Mr Eazi washinze Sosiyete y'Imikino y'Amahirwe ya "Choplife", amaze imyaka itari mike mu bikorwa bitari iby’ubuhanzi, by’umwihariko iby’ishoramari muri siporo.

Nk’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Choplife Gaming akaba na Ambasaderi wa gahunda yashyizweho n’indi sosiyete y’imikino y’amahirwe ya betPawa yiswe ‘Locker Room Bonus’, arajwe ishinga no guteza imbere abakinnyi bo muri Africa. Yifuza ko nyuma yo gutsinda umukino, abakinnyi bo muri Afurika bahita babona amafaranga yabo ako kanya.

Muri iki cyumweru, betPawa yasohoye imibare yemejwe y'ubwishyu bwatanzwe mu mwaka umwe igaragaza uko gahunda ya Locker Room Bonus yatanze ibihembo ku bakinnyi n'abatoza bo mu makipe atandukanye yo muri Afurika.

Mu myaka ishize, iyi gahunda imaze gutanga arenga miliyoni 1,67 z'Amadolari ya Amerika (USD 1.67 million)  [2.370.118.030 Frw] binyuze mu kwishyura abakinnyi barenga 7,000, bo mu makipe 387, hifashishijwe ubwishyu burenga 47,000, nyuma y'imikino irenga 3,000 yabereye mu bihugu umunani birimo Nigeria, Ghana, Uganda, Kenya, u Rwanda, Tanzania, Malawi na Cameroun.

Mr Eazi avuga ko iyi gahunda yerekana uburenganzira bw’aba-sportifs, ikabafasha kudahangayika kandi bagerageje gutanga byose kugira ngo bagere ku ntsinzi. Yagize ati: “Ibi si ugutabara abantu. Aba ni abakinnyi ba nyabo, batsinda babikoreye, bakeneye amafaranga akwiriye mu ntoki zabo. Ibyo ntibigomba guhinduka, birakwiye kuko baba bayakoreye."

Uyu muhanzi yongeraho ko kugira ngo bishyirwe mu bikorwa ari uko buri wese ashyiraho itafari rye kandi, buri umwe wese akavuga ukuri kw’ibihari.

Iyi gahunda kandi ishyira imbere ihame ryo guhemba hashingiwe ku musaruro (performance-based payments) aho abakinnyi batsinze, abatoza, n'abagize itsinda rya tekinike (technical staff) bahabwa ibihembo byabo nta gutegereza.

Hamwe mu ho iyi gahunda yakunze ni muri Ghana, aho abakinnyi bo muri Shampiyona y’Abagore ya ‘Malta Guinness Women's Premier League’, babona amafaranga angana n’aya Shampiyona y’Abagabo ya Premier League, igihe batsinze umukino. 

Iyi gahunda yatekerejwe n’uwashinze betPawa, Kresten Buch, nyuma yo kubona ikibazo cy’uko abakinnyi batsindaga imikino ariko bakamara igihe bategereje amafaranga yabo.

Ikiyitandukanya ni uko yubakiye ku ikoranabuhanga rituma amafaranga yoherezwa ako kanya ku mukinnyi ubwe binyuze kuri Mobile Money, nyuma yo kwemezwa hakoreshejwe pawaPass, bityo akabona ibihembo bye mbere yo kuva mu rwambariro.

Ati: “Si impuhwe guha buri wese amafaranga kandi mu buryo bungana. Tuba turi guteza imbere guhatana, iyo twishyura abatsinze. Ni wo musaruro uva mu mafaranga tubishyura."

Yongeyeho ko abakinnyi bo muri Afurika badakwiriye guhembwa kuko bagiriwe impuhwe, ahubwo kuko babikoreye.

betPawa irateganya gukomeza kwagura gahunda ya Locker Room Bonus mu bindi bihugu no mu yindi mikino, ikayigeza no ku yindi siporo itari umupira w’amaguru na Basketball.

Muri urwo rwego, iheruka kongeramo Shampiyona ya Volleyball muri Kenya nyuma yo kugirana imikoranire n’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Kenya.

Mr Eazi yifuza ko Abasportifs bo muri Afurika bajya bahembwa ako kanya nyuma yo gutsinda



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...