Mr Eazi yabivuze mu kiganiro yagiranye na Beat FM, aho yagarutse ku mahirwe avuga ko yigeze kugira yo kwerekeza muri Chelsea, asobanura mu buryo bw’urwenya impamvu yahisemo kwibanda ku muziki aho gukina umupira w’amaguru.
Uyu muhanzi yavuze ko icyo gihe byari bimeze nk’aho ari we na Mikel Obi bahataniraga amahirwe yo kujya muri iyi kipe yo mu Bwongereza. Yagize ati: “Bari bagiye kunsinyisha. Byari bimeze nk’aho ari njye na Mikel Obi.”
Mu gusobanura impamvu yahisemo umuziki, Mr Eazi yavuze ko yabonaga Mikel adafite impano yo kuba umuhanzi, mu gihe we yumvaga ashobora gutsinda neza muri uwo mwuga.
Ati: “Natekereje ko Mikel Obi adafite impano yo kuba umuhanzi. Ariko njye nashoboraga kubikora. Ni yo mpamvu naretse Mikel akajya muri Chelsea.”
Mr Eazi yakomeje ahuza iyi nkuru n’imikorere ye muri muzika muri iki gihe, avuga ko nyuma yo kwinjiza amafaranga menshi, yifuza gusubira inyuma gato kugira ngo n’abandi bahanzi babone umwanya wo kugaragaza impano zabo.
Yagize ati: “No mu muziki byabaye ngombwa ko nsubira inyuma gato, nkajya gushaka za miliyari, hanyuma nkareka abandi bakagaragara.”
Muri icyo kiganiro, yanavuze kuri mugenzi we Seyi Vibez, na we ukomoka muri Nigeria, amwita umuhanga mu gutanga ibitekerezo.
Uyu muhanzi yongeye kugaruka kuri ubwo butumwa, agaragaza ko ari byiza guha abandi bahanzi umwanya wo kwigaragaza no kugera ku ntego zabo.
John Obi Mikel yerekeje muri Chelsea mu 2006, ayikinira imyaka 11. Muri icyo gihe, yafashije iyi kipe kwegukana ibikombe bikomeye birimo bibiri bya shampiyona y’u Bwongereza, Premier League, n’igikombe cya UEFA Champions League.
Mr Eazi na we amaze kumenyekana mu muziki wo muri Nigeria no ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu ndirimbo zirimo “Leg Over” na “Pour Me Water”.
Icyakora, ibyo kuba Chelsea yarashatse kumusinyisha ni ibyo Mr Eazi yavuze mu kiganiro, ntibihagije kugira ngo byemeze ko koko iyi kipe yari yamuhisemo nk’umukinnyi.


Mr Eazi yavuze ko Chelsea yashakaga kumusinyisha mbere ya Mikel Obi
