Mr Eazi yakoreye ubukwe muri Iceland butahwa n’abarimo umukire wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote-AMAFOTO

Imyidagaduro - 09/08/2025 2:42 PM
Share:

Umwanditsi:

Mr Eazi yakoreye ubukwe muri Iceland butahwa n’abarimo umukire wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote-AMAFOTO

Umuririmbyi w’icyamamare Mr Eazi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Leg Over’ yamaze gushyingirwa n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Nigeria, Temi Otedola, mu birori byabereye mu gihugu cya Iceland.

Ubukwe bwabo bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025, bubera mu rusengero rw’ikirangirire rwa Hallgrímskirkja, aho bahisemo kwizihiza urukundo rwabo mu buryo bwihariye kandi bwite, batari kumwe n’abantu benshi.

Nk’uko amakuru abivuga, uru rusengero rwafunzwe ku baturage muri icyo gihe kugira ngo umuryango n’inshuti za hafi babashe gusangira umunezero mu bwisanzure no mu bwubahane.

Mu birori byabereye ku wa 10 Mata 2022, Temi na Mr Eazi bari bakoze umuhango wo gusaba no gukwa, imbere y’imiryango yabo n’inshuti z’ingenzi, bagaragaza urukundo rwabo rutagereranywa.

Amashusho yagiye atambuka ku mbuga nkoranyambaga yerekanye Mama wa Temi, Nana Otedola, hamwe na mushiki we DJ Cuppy bambaye imyenda itangaje basohoka mu rusengero. Byari umunsi w’ibyishimo byinshi, aho n’abandi bantu bazwi mu myidagaduro nka Broda Shaggi na Aliko Dangote bari bahari.

Uyu mubano wabo watangiye kuzamuka mu buryo bukomeye ubwo batangazaga ko bazashyingiranwa mu birori byihariye byitabirwa n’umuryango gusa, batarengeje abantu icumi.

Iceland (mu Kinyarwanda hakunze kuvugwa Isilande) aho Mr Eazi yakoreye ubukwe, ni igihugu giherereye mu majyaruguru y’u Burayi, hagati y’Inyanja ya Atlantika y’Amajyaruguru n’inyanja ya Arctic.

Ni ikirwa kinini gifite ubukonje bwinshi mu gihe cy’ubukonje (winter) ariko kikagira n’ibihe byizihiye mu gihe cy’izuba. Umurwa mukuru wacyo ni Reykjavík.

Izwi cyane ku byiza nyaburanga birimo imisozi y’iburanga, imigezi, imisozi ifite urubura, n’amajyepfo ashyushye ahura n’ubukonje bw’inyanja.

Ni igihugu gituwe n’abantu bake ugereranyije n’ubunini bwacyo, kandi ni kimwe mu bihugu bifite umutekano n’imibereho myiza kurusha ibindi ku isi.

 

 


Mr Eazi na Temi Otedola mu isezerano ry’ubuziraherezo mu birori binogeye ijisho byabereye muri Iceland 

Ubukwe bw’icyitegererezo: Imiryango n’inshuti bake gusa nibo babuherewe uruhushya 


Hallgrímskirkja yuzuye indabo n’ibyishimo by’urukundo rwa Mr Eazi na Temi 


Abasitari bakomeye barimo DJ Cuppy na Aliko Dangote bari mu bashyigikiye abageni 

Temi avuga ko Mr Eazi ari we mutuzo n’umukunzi w’ukuri yigeze kugira 

Ubukwe bw’ibanga bw’imyaka itatu mu myiteguro burangiye mu buryo bw’agatangaza, bwatashywe n’abarimo umukire wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CORNY' Y'UMUHANZI MR EAZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...