Ibi
yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa Afrobeats Intelligence,
cyongeye kwamamara ku mbuga nkoranyambaga, aho yasobanuye uburyo amafaranga
y’ishuri (tuition) ye n’aya mushiki we yigaga muri Ghana yarengaga umushahara
wa se ku kwezi.
Uyu
muhanzi ufite imyaka 34, amazina ye nyakuri ni Oluwatosin Ajibade, yavuze ko
hari igihe se yamwicaje akamwereka neza uko yinjizaga amafaranga n’uko
bayakoresha, kugira ngo amwereke uburemere bw’ishoramari yakoraga mu burezi
bwabo.
Yagize
ati: “Nibuka bwa mbere ngiye kujya ku ishuri, papa yanyeretse umushahara
yahembwaga, hanyuma anyereka amafaranga y’ishuri ryanjye. Icyo gihe nari mfite
imyaka iri hagati ya 15 na 16. Yambwiye ati ‘amafaranga y’ishuri ryawe ni
$7,000 ku mwaka, njye nkaba ninjiza $10,000 ku kwezi.’”
Nubwo
ayo mafaranga yasaga n’aho ari menshi, Mr Eazi yavuze ko iyo ufashe amafaranga
y’ishuri yabo bombi (we n’umuvandimwe we), byarengaga ibyo se yinjizaga,
bigaragaza ubwitange ababyeyi bagira mu gushakira abana babo uburezi bwiza.
Yavuze
ko icyo kiganiro yagiranye na se cyamubereye isomo rikomeye ryamwigishije kumva
agaciro k’icyo ahabwa, inshingano afite ndetse n’uko hari byinshi ababyeyi
bahishira inyuma y’inkunga baha abana babo.
Mr
Eazi yaje kwimukira muri Ghana, aho yize muri Kwame Nkrumah University of
Science and Technology (KNUST), ari na ho urugendo rwe mu muziki rwatangiye
gufata indi ntera, aza kuvamo umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika.

Amagambo
se wa Mr Eazi yamubwiye akiri muto yamubereye isomo rikomeye ryamuhinduye
imyumvire ku buzima
