Izina rya Divine ryatangiye kumenyekana cyane mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo gutangira umuziki mu mwaka wa 2023 ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Yahise asinya amasezerano muri Label yitwa Trinity For Support (TFS), yashinzwe na Uwifashije Frodouard uzwi cyane ku izina rya Obededomu.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Divine Muntu yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ari impano yageneye abakunzi b’umuziki wa Gospel, abibutsa ko bakwiye gushima Imana kubera amashimwe akomeye buri wese yahawe. Yavuze ko aya mashimwe ye yayahuje n’ay’abandi, bikavamo indirimbo ifite ubutumwa bukomeye.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Divine Muntu yagaragaye ari umucuruzi w’agataro, akirukankanwa n’umukozi ushinzwe umutekano - 'Role' na Habiyakare Jean d'Amour usanzwe ari umunyamakuru.
Divine Muntu yongeye kugaragara yarabaye umucuruzi ukomeye, atangazwa no kubona wa mucunga mutekano aje kugura ibicuruzwa. Divine yamwakiranye ubugwaneza amuha ibyo yashakaga anamugarurira amafaranga yari yazanye yo guhaha.
Divine Muntu yasobanuye ko muri ako gace yashakaga kwibutsa abakunzi be ko akenshi umugambi w’Imana unyura mu bibazo n’amahwa. Ati: “Igihe Dawidi yari mu ishyamba, nta muntu n’umwe wari uzi ko azaba umwami. Ariko nyuma abantu benshi batangajwe no kubona ategeka Abisirayeli imyaka 40.”
Yongeyeho ko yifuje kwibutsa abantu kubabarira ababahemukiye, kuko na Dawidi mu buzima bwe yakunze kugaragara nk’umunyembabazi, ndetse amaze kwima ingoma yagiriye neza umuryango wa Sauli.
Abajijwe niba iyi ndirimbo ifite ishingiro ry’ubuzima bwe, Divine yasubije ko hari iby’ukuri yanyuzemo ndetse n’inkuru z’abandi yahuje n’ize. Ati: “Iteka mpora nzirikana ineza ya Kristo ku buzima bwanjye bwose.”
Mu gitero cya kabiri cy’indirimbo, Divine yibutse ibihe bikomeye yanyuzemo, aho yumvaga nta muntu n’umwe usigaye iruhande rwe, ariko Kristo akamuba hafi ntamutererane.
Uyu muhanzikazi wo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko mu buzima bwe yakunze guhura n’uburwayi akiheba, ariko ijwi rya Kristo rikamwongera imbaraga.
Indirimbo “Hozana” ni iya gatanu Divine Muntu ashyize hanze, nyuma y’izo yaherukaga zirimo “Mbeshejweho”, “Urugendo”, “Irembo” na “Lahayiroyi”.
"Hozana" yanditswe na Chris Ord afatanyije na Divine Muntu, amajwi ndetse na mixing bikorwa na Chris Ord. Amashusho yayo yakozwe na Director Mugisha Patient (Patient For Sure), uri mu itsinda rya TFS.
Divine Muntu yanyujije amashimwe yuzuye umutima we mu ndirimbo nshya yise "Hozana"