Ni
mu gihe East African Party (EAP), isanzwe itegura iri serukiramuco ku bufatanye
na MTN Rwanda, yamaze gutangaza ko ku nshuro ya Karindwi iri serukiramuco
rizatangira ku wa 20 Kamena rikageza ku wa 1 Kanama, rikazazenguruka uturere
dutandukanye tw’u Rwanda.
Kuri
iyi nshuro, MTN Iwacu Muzika Festival izagera mu turere turindwi tw’ingenzi ari
two: Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu. Ni gahunda
igamije kwegereza ibyishimo by’umuziki Abanyarwanda aho batuye, aho gusigara
ari ibitaramo byibanda cyane mu Mujyi wa Kigali.
Iri
serukiramuco rimaze imyaka riba urubuga rukomeye ruhuza ibisekuru bitandukanye,
aho urubyiruko, abakuze ndetse n’abana bahurira hamwe bagasangira ibyishimo
binyuze mu muziki nyarwanda.
Zeo Trap:
“Nditeguye cyane”
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Zeo Trap yavuze ko yakwishimira kubona izina
rye ku rutonde rw’abahanzi bazagendana uru rugendo muri uyu mwaka, kuko kuri we
amahirwe yose aba agomba gufatwa no kwitabwaho.
Yagize
ati: “Njyewe mpora niteguye gufata amahirwe yose. Ibi bintu tubikora kugira ngo
bibe akazi. N’iyo akazi kaba kadahari, tuba tugomba gukora cyane kugira ngo
igihe kazazira kaze gasange umuntu yariteguye, afite ibyo akora.”
Yakomeje
agaragaza ko atabona impamvu yatuma ataramira ku rubyiniro rwa MTN Iwacu Muzika
Festival, ashingiye ku bunararibonye amaze kugira no ku mbaraga ashyira mu bitaramo
bye.
Ati:
“No mu bindi bitaramo byagenze neza rwose. Ikibura gusa ni icyizere hagati
y’abahanzi n’abategura kugira ngo ibintu bibe. Ntekereza ko mu Rwanda nta hantu
na hamwe tutarataramira. Ku rubyiniro imbaraga ziba zihari, kandi turi no mu
bahanzi bashya batanga icyizere. Ndumva byagenda neza cyane. Icyo nakubwira ni
uko nditeguye cyane.”
Icyizere ku
bahanzi bashya
Amagambo
ya Zeo Trap agaragaza icyifuzo cy’abahanzi bakizamuka cyo guhabwa umwanya ku
rubyiniro runini nk’uru, rufasha umuhanzi kugera ku bafana benshi mu Ntara
zitandukanye.
MTN
Iwacu Muzika Festival yakunze kuba igicumbi cy’amazina akomeye mu muziki
nyarwanda, ariko kandi ikanafasha bamwe mu bahanzi bato kumenyekana kurushaho
binyuze mu guhura imbona nkubone n’abakunzi babo.
Ku
ruhande rwa Zeo Trap, asanga amahirwe nk’aya adakwiye gutegereza, ahubwo
umuhanzi agomba guhora akora cyane no kwitegura, igihe cyagera akazaba yiteguye
gutanga ibyishimo ku rwego rwo hejuru.

Zeo
Trap yatangaje ko yifuza kuzaba umwe mu bahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu
Muzika Festival 2026, ashimangira ko ahora yiteguye gufata amahirwe yose
amugeraho

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N’UMURAPERI ZEO TRAP
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KRISTU YEZU’ YA ZEO TRAP
