Itsinda rya ‘Yemba
voice’ ryari rigizwe n’abasore batatu aribo; Mugabutsinze Norbert wamenyekanye
nka Kenny Sol, Bill Ruzima na Mugabutsinze Moise uzwi nka Mozzy ryatangiye
kuririmba nk’itsinda muri 2016 ubwo aba bombi biyemezaga guhuza imbaraga bacyiga mu
ishuri ry’umuziki riherereye ku Nyundo. Iri tsinda ryatandukanye mu Ukuboza kwa
2018 ariko biza kwemezwa n’umwe mu bari bagize iri tsinda, Bill Ruzima muri
Mutarama 2019.
Mu kiganiro yagiranye
na InyaRwanda, Mugabutsinze Moise wamenyekanye nka Mozzy yatangaje ko yatangiye
umuziki akiri umwana muto ubwo yaririmbanaga n’umuhanzikazi Marina muri korali
y’abana, cyane ko umuryango avukamo ari uw’abarokore babikomeyemo.
Mozzy yavuze ko kuva icyo gihe yakomeje impano ye, kugeza agiye no kwiga amashuri yisumbuye kuri St Aloys i Rwamagana, aho yahuriye na Alyn Sano mu itsinda rya mbere yabayemo ryitwa ‘Heritage singers.’
Avuga ko akirangiza amashuri yisumbuye yatsindiye
ikitwaga ‘Speciale Vacance’ yategurwaga na Isango star, ahita aboneraho akorera
indirimbo ye ya mbere kwa producer Fazzo mu 2013.
Mozzy yakomeje avuga ko
iyo ndirimbo yakoze icyo gihe yitwaga ‘Mbwira,’ itigeze imenyekana ariko ko
yabaye itangiririro ry’urugendo rw’umuziki we nyuma yaho akitabira amarushanwa
atandukanye.
Yagize ati: ‘‘Nakundaga
kujya mu marushanwa cyane ariya yitwa Talent zone, Chris Easy yatwaye bwa
kabiri. Iya mbere ninge wayitwaye mu 2015.’’
Amafaranga Mozzy yahawe
ubwo yegukana iri rushanwa ku nshuro ya mbere yamubereye inzira nziza yo
gukomeza umuziki we. Yahise atsindira buruse ajya kwiga muri kaminuza ya SFB,
gusa ku bw’inzozi ze ntiyahatinze ahubwo yahise ajya kwiga ku Nyundo nubwo mama
we yabanje kutabyumva.
Ageze ku Nyundo, Mozzy
yahahuriye na Kenny Sol ndetse na Bill Ruzima barihuza batangira kuririmba
cyane ko aribo basore gusa n’ubundi baririmbaga mu ishuri ryabo.
Yagize ati: ‘‘Twatangije
itsinda mu buryo tutazi kuko ninge watangiye nkora cover y’indirimbo ya The Ben
yise ‘Habibi’ mbishyize ku mbuga nkoranyambaga mbona abantu barabikunze cyane
niko guhita dutangira gukora cover z’indiimbo zitandukanye nk’itsinda.
Twamenyekanye cyane ubwo twifashishwaga na Sauti Sol nyuma y’uko nabo
tubakoreye cover y’imwe mu ndirimbo zabo.’’
Kuva icyo gihe iri tsinda ryiyemeje gukora indirimbo zabo rihera ku ndirimbo ‘African woman,’ ikoze mu njyana ya Afrobeat. Bakoze indirmbo nyinshi zakunzwe zirimo iyo bakoranye na Riderman ‘Go Down,’ So sweet, Ntiruzashira, Turi kumwe na ‘Turakundana,’ ari nayo basorejeho urugendo rwabo rwa muzika nk’itsinda.

Mozzy yatangaje ko nyuma yo gusoza amashuri ye, ubu aje wese mu muziki kandi ko adateze gusubira inyuma
Kuri ubu, Mozzy ni umwarimu w’umuziki mu mashuri abiri y’umuziki yigenga aherereye mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo gusoza amasomo ye muri Kaminuza. Yavuze ko ubu imbogamizi zose zasaga nk’izimubuza gukora umuziki zavuyeho nawe aje wese mu muziki nk’uko na bagenzi be bawukomeje ku giti cyabo, kandi avuga ko yishimiye intambwe bamaze gutera.
Ati: ‘‘Byashoboka ko
iki aricyo gihe cyange kuko imbogamizi zose sisa nk’aho zirangiye, ubu igisigaye
ni ukwibanda ku muziki. Ababibona barabizi ko ndi gukora kuko nsohoye indirimbo
ebyiri mu kwezi kumwe nubwo zitaramenyekana cyane ariko nziko buhoro buhoro
arirwo rugendo.’’
Yavuze ko nta muntu
wihariye afite uri kumufasha, ariko ko afite abantu bamushyigikiye.
Ati: ‘‘Mfite abantu
bakunze umuziki wange, yaba ukora video n’ukora audio kandi nange nkunda uburyo
duhuza. Nahuje n’abo bantu imbaraga ariko nta management mfite, nta
muterankunga mfite ninge ubirwanirira kubera gukunda umuziki. Ubu ndi gukora
cyane kugira ngo ba bantu bakunze umuziki wange bakansaba kongera kubikora
babone yuko mpari ku bwabo kandi nabo inkunga yabo ndi kuyibona.’’
Mozzy yongeyeho ko
haramutse habonetse umuntu ukunda umuziki we wakwiyemeza kumufasha byari ari
byiza kurushaho, ariko n’aka kanya nubwo ataraboneka yatangaje ko akomeje
gukora cyane bishoboka.
Ati: ‘‘Icyo nzakora
nzabaha imiziki kandi ndabizi neza ko byanga byakunda bizaturika. Abakunzi
bange barabizi ko ntajya mbasezeranya ibyo ntazakora kuko nabo banshyigikira
uko bashoboye.’’
">Reba hano indirimbo nshyashya ya Mozzy yise ''Overdose Love''
">
Kuva uyu musore
yatangiragukora wenyine 2019 amaze gushyira hanze indirimbo eshanu zirimo
Darling, Ngwino, Akantu, Too short, n’inshyashya aherutse gusohora yitwa ‘Overdose,’
imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi bine n’abantu magana atatu mu byumweru bibiri
imaze kuri Youtube. Avuga ko impamvu izi ndirimbo zitamenyekanye aruko
yazikoraga ari ku ishuri ntabone uko azimenyekanisha neza mu itangazamakuru.
Hagataho yagiye
anakorana collabo n’abahanzi batandukanye aho yagaragaye muri Ndaryohewe
yahuriyemo abahanzi benshi, Wasanga ya Fela music, Jowest na Papa Cyangwe n’izindi
zitandukanye mu rwego rwo kurinda izina rye kuba ryazima rikibagirana.
Ku bijyanye na collabo
ateganya gukora, Mozzy yatangaje ko yakwishimira gukorana na Bruce Melody cyane
ko yakuze amufana, ndetse n’abandi bahanzi bose bakomeye bakwemera gushyira
itafari ku muziki we. Yasoje asaba abantu gukomeza gushyigikira ibikorwa bye
cyane ko we ahari kandi yemeza ko n’impano ntaho yagiye.