Mu mupira w’amaguru, amaso menshi azaba ahanzwe umukino wa nyuma uzahuza Mount Kigali University na EAUR Kigali, uzabera kuri Stade ya Kamena mu Karere ka Huye ku Cyumweru tariki ya 28 Kamena 2026 guhera saa tanu za mu gitondo (11:00).
Aya makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo kwitwara neza mu mikino yabanje, aho buri ruhande ruzaba rushaka kwegukana igikombe cy’iri rushanwa rihuza abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za kaminuza zo hirya no hino mu gihugu.
Uretse umupira w’amaguru, indi mikino izakomeza gukinwa ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2026 muri Gymnasium ya Gisagara. Muri Volleyball y’abagabo, UR Huye izahura na UR Nyarugenge, mu gihe UTAB izacakirana na EACC mu mikino ya ½. Mu bagore ho hateganyijwe umukino wa nyuma uzahuza RP Kigali na UR Remera.
Muri Basketball y’abagabo, RP Huye izakina na EAUR Kigali, naho UTAB ihure na UR Nyarugenge muri ½. Mu bagore, RP Huye izacakirana na Kibihora Polytechnic, mu gihe EAUR Kigali izahura na UR Busogo.
Nubwo indi mikino yose izaba ikomeje gushaka abayegukana, umukino wa nyuma w’umupira w’amaguru hagati ya Mount Kigali University na EAUR Kigali ni wo utegerejwe cyane, kuko ari wo uzagaragaza ikipe izasoza iri rushanwa yegukanye igikombe cy’umwaka wa 2025/2026.




