Moto yibwe mu 1984 yabonetse nyuma y’imyaka 42 isubizwa nyirayo

Utuntu nutundi - 16/06/2026 7:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Moto yibwe mu 1984 yabonetse nyuma y’imyaka 42 isubizwa nyirayo

Moto ntoya yo mu bwoko bwa Garelli, yibwe mu mwaka wa 1984 mu Majyaruguru y’u Butaliyani, yongeye kuboneka nyuma y’imyaka irenga 40 maze isubizwa nyirayo wari waramaze kuyibagirwa.

Iyi moto yari yaribwe mu mujyi wa Vado Ligure, mu karere ka Liguria, ubwo nyirayo Antonio Smiglio yari amaze kuyigura nk’impano yari yihaye ku isabukuru ye y’imyaka 16. Yayiguze amafaranga yagiye abika avuye mu kazi yakoraga muri resitora no mu mirimo itandukanye.

‎Nyuma y’amezi make ayiguze, mu Ukuboza 1984, moto ye yibwe aho yari yayifungiye hanze y’urugo. Muri icyo gihe, moto ntoya za 50cc ntizasabwaga kugira ibyapa by’indangamuntu mu Butaliyani, ibintu byatumaga kuzishakisha nyuma y’ubujura bigorana.

‎Nyuma y’imyaka 42, abapolisi bo mu gace ka Volpiano hafi ya Turin bayibonye ubwo bakoraga igenzura ryo ku muhanda. Babonye umugabo w’imyaka 64 atwaye moto idafite plaque, bituma batangira gukeka ko hari ikibazo.

‎Umuyobozi wa Polisi ya Carabinieri muri Volpiano, Americo Celani, yavuze ko kuba iyo moto itari ifite icyapa byabafashije gukeka ko ishobora kuba ifite amateka adasanzwe.

‎Nyuma yo kugenzura nimero n’ibiranga biri ku mubiri wa moto ndetse no kugereranya n’amakuru y’ubujura bwagiye butangazwa mu myaka yashize, abapolisi bamenye ko ari ya Garelli yari yaribwe mu 1984.

‎Umugabo wari uyitwaye yashinjwe gutunga ikintu cyibwe, nubwo polisi yavuze ko atari we wayibye. Antonio Smiglio, kuri ubu utuye muri Saluzzo yavuze ko ubwo polisi yamuhamagaye imubwira ko babonye moto ye, yabanje gutekereza ko ari urwenya. ‎Yagize ati: “Natekereje ko ari urwenya. Nari ntacyizera ko nayongera kuyibona.”

‎Yavuze ko mbere yo kuyakira yari afite impungenge ko yaba yarangiritse cyane cyangwa yarajugunywe mu myanda, ariko yasanze neza nkuko yayiguze imeze muri uwo mwaka. Nyuma yo kuyikorera utugororangingo duke, anavuga ko ndetse ateganya kongera kuyitwara nkibisanzwe.

‎Moto yibwe mu 1984 yabonetse nyuma y’imyaka 42 isubizwa nyirayo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...