Moses Turahirwa amaze imyaka igera kuri irindwi ashinze inzu y’imideli ikomeye mu Rwanda no muri Africa. Iyo nzu y'imideri yitwa Moshions, ikaba imaze gushyira hanze ubwoko butandukanye.
Ukwezi kugiye gushira mu matwi ya benshi hadasiba kumvikanamo atandukanye kuri Moshions na Turahirwa ubwe. Ubu hiyongereyeho n’ayo gushinga ikigo gishya cyitezweho kuzana impinduka mu by’imideli mu Rwanda.
Atangaza igihe azashyirira hanze imyambaro ya mbere ya ‘Kwanda’, Moses Turahirwa yavuze ko igihe kigeze cyo kwitegereza asaba abantu gukanguka. Yavuze ko yarebye mu byahise abibonamo ubwiza, areba ibidukikije biramuhobera ku buryo yitegereje ejo hazaza abona kwisobanukirwa.
Yagize ati’’ Mureke dukanguke, igihe kirageze ngo turusheho kwitegereza, ese turashaka iki. Narebye ibyahise mbibonamo ubwiza, ndebye ibidukikije birampobera, nitegereje ejo hazaza ndisobanukirwa. Ndi ahahise, ndi umwimerere, ndi ejo hazaza, ibihe bishya ngibi biraje.’’
Hano yavugaga Kwanda igice cya mbere, imyambaro mishya, bikubiye mu bitekerezo bishya bizasohoka ku itariki 26 na 29, 2023 aho azamurika ku mugaragaro Kwanda yitiriye umwana we wa mbere. Iri murika rizabera mu Majyaruguru y’u Rwanda
Moses yarisimbuje Kwanda no ku mbaga nkoranyambaga
Moshions aherutse kuvuga ko ahazaza ha Moshions ari ukwibera mu Birunga, "tukambara bike byiza twatekerejeho ubundi tukavuga ngo tukajya tuzenguruka Isi, ubundi tugataha mu Rwanda".
Ati "Ni cyo nshaka ko n’abahanzi bazaza muri Kwanda bazakora, tuzajya tugira ingendo zizenguruka Isi. Guhera muri Gicurasi dufite urugendo i Florence, tuzagera no mu bindi bihugu dukora ibirori bihuriwemo n’abahanzi bose, twerekana izo mpano".

Iyi ni imwe mu myambaro igezweho yitwa Imandwa
Arakomeza ati "Imyenda haba iya Moshions na Kwanda, izajya igurirwa hano, kereka abashaka gukorana nanjye bw’umwihariko, izaba iri i Burera. Kandi tugiye gutangira gukorana na Zipline ku buryo niba waratumije umwenda, uzakurwa i Burera na Zipline ukawufata hano.''
Moses aherutse guhabwa igihembo cy'umuhangamideli mwiza muri Afurika

Dj Toxxyk ni umwe mu bakundwa muri iyi myambaro
Abamurika iyi myenda baba bihariye
Uburyo ikozwemo butangaza benshi
Kwanda yayimurikiye mu birunga
Aho imyambaro ikorerwa