Mosengo Tansele wari uherutse gusinyira Gorilla FC yisanze muri Kenya

Imikino - 10/08/2025 4:55 PM
Share:

Umwanditsi:

Mosengo Tansele wari uherutse gusinyira Gorilla FC yisanze  muri Kenya

Rutahizamu w’Umunye-Congo Mosengo Tansele Tchik wari uherutse gusinyira Gorilla FC amasezerano y’umwaka umwe, yahinduye icyerekezo ahitamo kwerekeza muri Police FC yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya.

Ku Cyumweru, tariki ya 10 Kanama 2025, Mosengo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ubutumwa bugufi bwo gusezera abakunzi be bo mu Rwanda, aho yanditse ati: “Urabeho Kigali”. Ibi byemeje amakuru yari amaze iminsi avugwa ko yamaze kumvikana na Police FC yo muri Kenya aho azajya gukina nk’umusatirizi wayo mu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze muri Gorilla FC nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports yakiniye umwaka ushize, biturutse ku kutubahirizwa kw’amasezerano.

Mosengo azahita yinjira mu myiteguro ya Police FC y’umutoza Ndayiragije Etienne, izitabira amarushanwa y’umwaka utaha arimo na CAF Champions League. Mu ijonjora rya mbere, iyi kipe izahura na Mogadishu City yo muri Somalia.

Nubwo bimeze bityo, mbere y’uko asinyira Police FC hari andi makipe yari akimwifuza, harimo Rayon Sports yabanje kugenda biguruntege mbere y’uko Gorilla FC imusinyisha.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...