Buri kidomoro cy’amazi cyapimaga hafi ibiro 23, ibi byatumaga abagore batakaza umwanya munini mu gushaka amazi, mu gihe abakobwa benshi batabashaga kujya ku ishuri uko bikwiye.
Inkuru dukesha Daily Galaxy ivuga ko ibi byaje guhinduka nyuma y’aho ku musozi wa Mt. Boutmezguida hashyizwe imitego minini ikozwe mu nshundura za polymer zifata igihu kizanye n’umuyaga uturuka ku Nyanja ya Atlantique.
Izi nshundura zashyizwe ku nkingi z’icyuma ku butumburuke burenga metero 1,200, aho zifata ibihu byinshi ari byo bihinduka amazi akoreshwa n’abaturage. Amazi amaze gufatwa amanukira mu bigega, hanyuma akanyuzwa mu miyoboro irenga ibilometero 10 kugera ageze mu ngo z’abaturage.
Iyi gahunda yashimwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mihindagurikire y’ibihe, UNFCCC, muri Gicurasi 2026, nk’urugero rwiza rw’uburyo ibihugu bishobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ituma ahantu hatandukanye haba ubutayu, aho ibi bikomeje kwibasira ibice byinshi byo muri Afurika y’Amajyaruguru.
Abahanga bavuga ko uburyo bwo gukusanya amazi aturutse mu gihu bumaze imyaka myinshi buzwi, ariko ikoranabuhanga rigezweho rifasha mu gutuma burushaho gukora neza.
Gareth McKinley, wigisha muri Kaminuza ya MIT, yavuze ko impinduka zakozwe mu kongera ubunini bw’imyenge y’inshundura n’ubwoko bw’imigozi ikoreshwa byongereye ubushobozi bwo gufata amazi ku kigero cya 500%.
Izi nshundura zishobora kwegeranya litiro zisaga 64 z’amazi kuri buri metero kare mu gihe cy’amasaha 24.
Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa n’umuryango wa Dar Si Hmad, umaze imyaka myinshi ukorera muri aka gace gafite ibyago byinshi byo guhinduka ubutayu ndetse gafite ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amazi meza.
Ubwo amazi yatangiraga kugera mu ngo z’abaturage bwa mbere, abaturage benshi bateraniye hamwe kureba icyo gitangaza, aba bose bateraniye mu rugo rw’umuturage, aho bari bagiye kugeragereza iyi gahunda, maze bashimishwa no kubona robine ifunguka amazi agatembera bwa mbere mu rugo rw’umuturage.
Aya mazi abaturage bayise “l’eau du brouillard”, bisobanura amazi y’igihu. Jamila Bargach, umwe mu bashinze Dar Si Hmad, yavuze ko uyu mushinga wahinduye ubuzima bw’abaturage benshi cyane cyane abagore n’abakobwa.
Kuri ubu, abakobwa benshi bajya ku ishuri aho kumara amasaha menshi bajya kuvoma. Nubwo bimeze bityo ariko, si bose bahise bemera gukoresha aya mazi.
Bamwe mu baturage batekerezaga ko amazi adaturutse mu butaka nta mbaraga cyangwa intungamubiri aba afite, bityo ko adakwiriye kunyobwa cyangwa gukoreshwa mu bikorwa by’idini.
Umwe mu bagore witwa Fadma w’imyaka 52 yabanje kwamagana uyu mushinga cyane, ariko nyuma aza kwemera ko aya mazi ari meza kandi afitiye abaturage akamaro kanini.
Uyu mushinga wanahinduye imibereho y’imiryango myinshi, kuko abagore bamwe baburaga umwanya wo kugira ikindi kintu bakora kibateza imbere, kuko bari barahindutse nk’ingamiya zivoma amazi. Nta kindi kintu bakoraga uretse gushaka amazi gusa.
Dar Si Hmad yahise itangiza ishuri ryigisha abaturage kubungabunga amazi no gusoma no kwandika kugira ngo bashobore gufata neza ibikorwa remezo by’amazi.
Raporo yakozwe na Reach Alliance yo muri Kaminuza ya Toronto mu 2022 yagaragaje ko kugira ngo uyu mushinga ubashe gushyirwa mu bikorwa neza byaturutse ku kuba warubakiye ku muco w’abaturage, ubufatanye ndetse no gushyigikira abagore.
Nubwo ubu buryo bwo gukusanya amazi avuye mu gihu budashobora gukora hose, kuko busaba ahantu hagira igihu gihoraho n’imisozi miremire, bwagaragaje ko bushobora kuba igisubizo gikomeye ku kibazo cy’amazi mu bice bimwe byugarijwe n’amapfa.
Kuri ubu, abaturage bo muri Aït Baâmrane bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse cyane, kuko amazi meza agezwa mu ngo zabo nta ngorane zo gukora ingendo ndende no gutwara imitwaro iremereye y’amadomoro y’amazi ku mitwe.


Mu gihugu cya Morocco, babyaje umusaruro igihu mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’amazi
