Iki
kibazo cyatumye abana bane ari bo Samuel, Keza, Deborah na Fred bava muri
Moriox Kids, bajya mu rindi tsinda ryiyitirira iri zina.
Mu
itangazo Moriox Kids yashyize hanze, yasobanuye ko iki kibazo cyari kimaze
igihe, nyuma y’uko hamenyekanye abantu batangiye gukoresha izina n’ibirango
by’iri tsinda ku mbuga nkoranyambaga zitari izaryo.
Moriox
Kids yavuze ko yamenye ko abo bantu bageze no ku bana bamwe bari basanzwe
bagize umuryango wayo, bakabegera bakabaha amafaranga ndetse n’amasezerano,
ibintu byatumye Samuel, Keza, Deborah na Fred bava muri Moriox Kids.
Iri
tsinda ryasobanuye ko abari gukoresha izina rya Moriox Kids atari bo barigize,
kandi ko nta burenganzira bafite bwo kurihagararira.
Mu
butumwa bwaryo rigira riti: “Turifuza gusobanura neza ko iri tsinda atari Moriox
Kids kandi nta burenganzira na mba rifite bwo kuyihagararira. Nta n’imikoranire
dufitanye na ryo cyangwa ubuyobozi bwaryo.”
Moriox
Kids yavuze kandi ko iki kibazo cyamaze kugezwa ku nzego zibishinzwe, aho
itegereje ko hafatwa umwanzuro ukwiye.
N’ubwo
iri tsinda rifite iki kibazo, rikomeje ibikorwa byaryo ndetse riri no mu
rugendo mpuzamahanga rugaragaza ko abana baryo bakomeje kubona amahirwe mu
bijyanye n’imyidagaduro.
Moriox Kids
yerekeje muri Kyrgyzstan
Moriox
Kids yerekeje muri Kyrgyzstan aho yatumiwe mu muhango wo gusoza irushanwa
mpuzamahanga rya World Nomad Games 2026, uteganyijwe ku wa 6 Nzeri 2026.
Umuhango
wo gusoza iyi mikino uzabera muri Hippodrome ya Cholpon-Ata, ahateganyijwe
igitaramo kizahuza abahanzi n’abandi bakora imyidagaduro baturuka mu bihugu
bitandukanye.
World
Nomad Games iri kuba ku nshuro ya gatandatu. Yatangiye ku wa 31 Kanama 2026,
ikazasozwa ku wa 6 Nzeri muri Kyrgyzstan.
Abana
ba Moriox Kids batumiwe na Gulnaz Chynybek kyzy wo muri Kyrgyzstan, nyuma y’uko
amashusho yabo babyinamo indirimbo ye ‘Attin-ai’ amaze kumenyekana cyane.
Ubu
butumire bwabaye andi mahirwe akomeye kuri iri tsinda rimaze imyaka itari mike
rikoresha imbyino mu gufasha abana kugaragaza impano zabo no kwiga.
World
Nomad Games ni imikino mpuzamahanga ihuza siporo gakondo n’umuco, ikaba iba
buri myaka ibiri.
Iyi
mikino igamije kubungabunga, kwizihiza no guteza imbere imikino gakondo ndetse
n’umurage w’abaturage bafite amateka yo kuba barabayeho bimuka.
Kuba
Moriox Kids yatumiwe mu muhango wo gusoza iyi mikino, ni amahirwe yo kugeza
impano z’abana b’Abanyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Moriox Kids,
imyaka itanu y’urugendo
Moriox
Kids yashinzwe mu 2021 na Kayitare Steven, igamije guhuza abana no kubafasha mu
myigire yabo binyuze mu kubyina.
Kuva
yashingwa, iri tsinda ryagiye rirushaho kumenyekana cyane ku mbuga
nkoranyambaga binyuze mu mashusho y’abana baryo babyina indirimbo zitandukanye
z’abahanzi.
Ibi
byatumye bamwe mu bana bagize iri tsinda bagira amahirwe yo kugaragaza impano
zabo, mu gihe Moriox Kids na yo yakomeje kubaka izina mu bikorwa by’abana
n’imyidagaduro.
Ubu,
mu gihe iri tsinda rihanganye n’ikibazo cy’abiyitiriye izina ryaryo ndetse
bakagera no ku bana bane bari basanzwe baribarizwamo, rikomeje ibikorwa byaryo,
ndetse riri no guhagararira u Rwanda mu birori mpuzamahanga muri Kyrgyzstan.
Kuri Moriox Kids, ikibazo cyavutse ku izina n’abana cyagejejwe ku nzego zibishinzwe, ariko ibikorwa byayo byo guteza imbere impano z’abana byo bikomeje.

Moriox
Kids yatangaje ko hari itsinda ryabiyitiriye kugeza ubwo banatwaye bamwe mu
bana babarizwagamo

Moriox
Kids yavuze ko yitabaje inzego kugirango bakurikirane ikibazo mu maguru mashya

Moriox
Kids yagiye mu rugendo rw’akazi muri Kyrgyzstan nyuma yo gutaramira mu bihugu
binyuranye

