Moriah Worship Team yasohoye indrimbo "Igihe Kirageze" ikangurira abakristo gukomeza kuba maso-VIDEO

Iyobokamana - 10/11/2022 2:00 PM
Share:
Moriah Worship Team yasohoye indrimbo "Igihe Kirageze" ikangurira abakristo gukomeza kuba maso-VIDEO

Moriah Worship Team y'abaririmbyi babarizwa muri EEAR Kanombe, yashyize hanze indrimbo nshya yitwa "Igihe Kirageze", baririmbamo ko igihe kigeze kandi kirasohoye y'uko abasenga Data bamusengera mukuri no mu mwuka".

Moriah Worship Team, ni umutwe w'abaririmbyi bkorera umurimo w'Imana mu Itorero ry'Ivugabutumwa n'Inshuti riherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali (abantu benshi barizi ku izina rya 'Des Amie' cyangwa EEAR Kanombe).

Yashinzwe kuwa 25/12/2010 ariko icyo gihe bari korari (choir), hanyuma mu 2019 bahinduka Worship Team bongeramo imbaraga. Igizwe n'abaririmbyi 35 biganjemo urubyiruko. Imaze gukora indirimbo enye zirimo "Amahoro" yakunzwe cyane ndetse na "Udututi" baherutse gusohora.

Ubu, bashyize hanze indirimbo nshya bise 'Igihe kirageze'. Ni indirimbo yumvikanamo aya magambo "Igihe kirageze kandi kirasohoye y'uko abasenga Data bamusengera mukuri no m'umwuka. Kuko ubwoko bukomeye kandi butabarika buteye igihugu cyanjye;

Amenyo yabwo ni nk'imikaka y'intare kandi bufite ibijigo nk'iby'intare y'imfizi bwononnye uruzabibu rwanjye, umutini wange burawushishura burawukokora rwose. Muze ducure umuborogo turirire ubugingo bwacu igihe kirajyeze.

Mana yacu tugeze mu gihe kigoye tugeze mu gihe gikomeye icuraburindi ribaye ryinshi turakwinginze kugira ngo uduhe ubwenge dusobanukirwe, amatabaza yacu ahore yaka, twe kurengerwa n'iminsi mibi udushyira mu bujiji n'ubuhenebere ahubwo tube maso dukanguke kuko igihe kirageze".

Muhizi Fred umuvugizi wa Moriah Worship Team, yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo basohoye ari iya 3 y'amashusho ariko bakaba bagifite izindi nyinshi ndetse "tunabahishiye Noheri nziza'. 

Yakomereje ku butumwa burimo, ati "Ubutumwa burimo ni ugukangurira abakristo gukomeza kuba maso no kurushaho kwitegura kuko biragaragara ko igihe tugezemo gikomeye".

REBA HANO INDIRIMBO "IGIHE KIRAGEZE" YA MORIAH WORSHIP TEAM



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...