Ariko
kuri benshi mu Banyarwanda, iri shoramari rishya ryarahagaze. Nubwo
YouTube, Facebook, Instagram na TikTok byabaye igikoresho gikomeye cyo
kwamamaza no kwigaragaza, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda
baracyahura n’imbogamizi yo kutabasha kuzikoreraho amafaranga mu buryo bwemewe,
keretse biyitiriye ibindi bihugu, ikintu kitagomba kuba mu gihugu gifite
icyerekezo cyo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga.
Ibi
ni byo Perezida Paul Kagame yagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare
2026, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yari iteraniye muri Kigali Convention
Center, asaba ko imbogamizi zibangamiye ‘monetization’ zikurwaho byihuse.
Ni
nyuma y’uko Bruce Melodie yari amaze kugaragaza ko abakoresha imbuga
nkoranyambaga babangamiwe no kuba nta nyungu bakuramo.
Ati: “Turasaba ko Leta yadufasha ‘Monetization’ abantu babikora neza bakabasha
gukorera amafaranga ku mbuga nkoranyambaga […] usanga abantu bazikoreraho
amafaranga menshi mu bindi bihugu ugasanga ku Banyarwanda birasaba no gutira
Ubwenegihugu kugira ngo nawe uyakorere kandi byakabaye bigabanya ubushomeri mu
rubyiruko.”
‘Monetization’ ni
iki, kandi kuki ari ingenzi?
Mu
magambo yoroshye, ‘Monetization’ ni ubushobozi umunyabikorwa abona bwo kwinjiza
amafaranga binyuze ku bikorwa bye byo kuri internet, cyane cyane binyuze mu
kwamamaza (ads), abafatabuguzi (subscriptions), kureba amashusho (views),
cyangwa imikoranire n’ibigo byamamaza.
Ku
mbuga nka YouTube, Facebook (Meta), Instagram na TikTok, amafaranga ava ahanini
ku bashoramari bishyura kugira ngo ubutumwa bwabo bugere ku bantu benshi. Icyo
gihugu kigaragaza ko gifite isoko rihagije ry’abamamaza n’abareba, kigahabwa
uburenganzira bwo kwinjiza amafaranga mu buryo bwuzuye.
Ni
ho ikibazo cy’u Rwanda gishingiye.
Ni iki imbuga
nkoranyambaga zisaba igihugu kugira ngo gihabwe ‘Monetization’?
Minisitiri
w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Paula Ingabire, kuri uyu wa Gatanu,
yabwiye abari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, ko hari ibintu bitatu
by’ingenzi imbuga nkoranyambaga zireba mbere yo gufungura ‘monetization’ mu
gihugu runaka:
1.
Isoko rihagije ry’abamamaza. Iki ni cyo cy’ingenzi kurusha
ibindi.
Imbuga
nka Meta (Facebook & Instagram) na Google (YouTube) zishingira cyane ku
mafaranga atangwa n’abamamaza. Bikorwa neza mu gihugu gifite: Ibigo byinshi byiyemeza
kwamamaza kuri internet, n’amafaranga ahoraho ashyirwa mu kwamamaza.
Mu
Rwanda, Minisitiri Ingabire yagaragaje ko hakenewe byibura miliyoni 1$ kugeza
kuri miliyoni 1.5$ z’ishoramari rituruka ku bamamaza kugira ngo igihugu
gifungurirwe ‘monetization’ mu buryo bwuzuye.
2.
Umubare w’abakoresha
Imbuga
nkoranyambaga zireba: Umubare w’abakoresha internet, igihe bamara kuri ‘platform’,
uko bitabira (likes, comments, shares, views)
Nubwo
u Rwanda rufite internet iteye imbere ugereranyije n’akarere, umubare
w’abakoresha internet n’igihe bamara kuri izo mbuga biracyari hasi ugereranyije
n’ibihugu byahawe ‘monetization’ kare.
3.
Amategeko n’umutekano
Meta
na Google bareba niba: Hari amategeko asobanutse agenga ikoranabuhanga, hari
umutekano w’amakuru (data protection). Nta bibazo bikomeye by’ihohoterwa,
amakuru y’ibinyoma n’ibibangamira abamamaza.
Ku
ruhande rw’u Rwanda, iyi ngingo yo yarujujwe ku rwego rushimishije, ari na yo
mpamvu hasigaye cyane ikibazo cy’ishoramari ry’abamamaza.
Minisitiri
Paula ati “Ni ukubifata twese nk’umukoro ibigo byose bikumva ko imbuga
nkoranyambaga nazo ari ahantu bakwamamariza kandi bikagirira akamaro
abazikoresha, dukeneye gukora ubukangurambaga bwimbitse.”
Ni gute byagenze
mu bindi bihugu?
Ibi
bihugu byahawe ‘monetization’ hakiri kare nka Nigeria na Kenya kubera: Isoko
rinini ry’abamamaza, ibigo bikomeye byigenga bishyira amafaranga menshi mu
kwamamaza kuri ‘digital’, ndetse abakoresha benshi bafite smartphones na
internet ihamye.
Ghana
yahawe ‘monetization’ mu byiciro, nyuma y’uko Leta ifatanyije n’abikorera
bashishikarije ibigo kwamamaza kuri Facebook na YouTube, aho kwamamaza gusa
kuri Radiyo na televiziyo.
Afurika
y’Epfo yo yafashwe nk’isoko rikomeye rya Afurika, kubera: Amafaranga menshi
azenguruka mu kwamamaza, abahanzi n’abanyamakuru benshi bafite ababakurikira bo
mu bindi bihugu.
Ibi
byose bigaragaza ko monetization itangwa aho imbuga nkoranyambaga zibonamo
inyungu, si ku bw’impuhwe, ahubwo ku bw’isoko.
Meta
igendera kuki? Google igendera kuki?
Meta
(Facebook & Instagram): yibanda cyane ku kwamamaza kw’imbere mu gihugu, uko
ibigo byishyura ‘ads’, n’uko abakoresha bitabira ‘content’.
Google
(YouTube): ireba cyane umubare w’abareba amashusho, igihe bayareba,
n’amafaranga aturuka ku bamamaza bashaka kugera kuri iyo ‘audience’.
Niba
ibigo byo mu gihugu bidashyira amafaranga menshi mu kwamamaza, izo ‘platform’
zibona ko gufungura ‘monetization’ byazigusha mu gihombo.
‘Monetization’
yageze mu gihugu ifasha iki abakoresha?
Abahanga
mu ikoraabuhanga bavuga ko iyo ‘monetization’ ifunguwe: Abahanzi binjiza ku
ndirimbo n’amashusho yabo. Abanyabugeni (content creators) bakabasha
kwibeshaho. Urubyiruko rubona akazi gashya kadakeneye imigabane minini
Igihugu
kikungukira mu misoro, ubukungu bushigiye ku ikoranabuhanga bugatera imbere. Ibi
binagabanya ubushomeri, bikongera icyizere cy’urubyiruko, bigaha agaciro impano
zo mu gihugu.
Inzira y’u Rwanda
irimo iki?
Nk’uko
Perezida Kagame yabigaragaje, ikibazo ntikiri mu biganiro na Meta cyangwa
Google, ahubwo kiri mu guhindura imyumvire y’abashoramari bo mu gihugu, bakumva
ko:
Imbuga
nkoranyambaga atari ahantu ho gutangariza amakuru gusa, ahubwo ari isoko
ry’ubucuruzi.
Iyo
ibigo by’igihugu byiyemeje kwamamaza kuri izo mbuga, ‘monetization’ izaza
nk’ingaruka y’ibikorwa, si nk’igitambo gisabwa.
Kugira
ngo u Rwanda rubone ‘Monetization’, bisaba imbaraga zose, Leta, abikorera n’abakoresha
imbuga nkoranyambaga, gushyira hamwe, bagakora isoko rishobora gukurura Meta na
Google.
Iyo iyo ntego igezeho, imbuga nkoranyambaga ziva ku kuba ahantu ho kwigaragaza gusa, zigahinduka uruganda rw’amahirwe n’akazi ku Banyarwanda.

Kwifuza
‘monetization’ ntibihagije, igikenewe ni isoko rihamye ry’abamamaza rizafasha
abahanzi n’abanyabugeni kwinjiza binyuze kuri Meta na Google

Mu
Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, Perezida Kagame yasabye ko imbogamizi
zibangamiye ‘monetization’ zikemuka byihuse, nyuma y’uko Bruce Melodie
agaragaje ko abahanzi babura uko binjiza ku mbuga nkoranyambaga

Bruce
Melodie yumvikanishije ko iyo ‘monetization’ igeze mu gihugu, impano ihinduka
umwuga, urubyiruko rukabona akazi kadakeneye kwimuka
