Moncef Marzouki wahoze ayobora Tunisia yakatiwe igifungo cy’imyaka 22 azira ibyaha by’iterabwoba

Hanze - 22/06/2025 10:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Moncef Marzouki wahoze ayobora Tunisia yakatiwe igifungo cy’imyaka 22 azira ibyaha by’iterabwoba

Uwahoze ari Perezida wa Tunisia, Moncef Marzouki, yakatiwe igifungo cy’imyaka 22, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba we n’uwahoze ari umujyanama we, Imed Daimi. Uyu mwanzuro wafashwe mu gihe Marzouki atari mu gihugu, kuko ari mu buhungiro mu Bufaransa.

Ni icyemezo cyafashwe n’urukiko ku wa Gatanu w'iki cyumweru, gishyira mu byago byinshi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kais Saied, bakeka ko hakomeje kwibasirwa bikabije abamunenga.

Moncef Marzouki yayoboye Tunisia kuva mu 2011 kugeza mu 2014. Uyu mugabo akunze kunenga ubutegetsi buriho, ashinja Perezida Saied kuba yarigijeyo inteko ishinga amategeko, agafata ububasha bwose akayobora yifashishije amabwiriza adaciye mu nzego z’ubutegetsi zisanzwe.

Perezida Saied we yagiye asobanura ko ibyo yakoze ari intambwe zari zikenewe mu gushyira ku murongo igihugu no gukemura ibibazo byari bimaze igihe mu miyoborere.

Uru ni rumwe mu manza eshatu Marzouki amaze gukatirwamo kuva yatangira kunengwa na Leta. Mu mwaka ushize yakatiwe gufungwa imyaka 8, naho mbere yaho hari indi myaka 4 yari yarahanishijwe mu zindi manza zishingiye ku byaha bijyanye n'umutekano w’igihugu.

Mu kiganiro yakoreye i Paris mu buhungiro, Marzouki yanenze bikomeye iki gihano, agira ati: “Ndabwira aba bacamanza nti: ibyemezo byanyu nta shingiro bifite, namwe ubwanyu nta shingiro mufite. Vuba aha namwe muzaburanishwa.” Yunzemo ati: “Demokarasi izagaruka.”

Mbere y’uko iyi myanzuro itangazwa, urukiko rwari rumaze gukatira Sahbi Atig, umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Ennahda, igifungo cy’imyaka 15 azira icyaha cyo kunyereza amafaranga, nk’uko byemejwe n’umwunganizi we mu mategeko.

Ibi bihano biri muri byinshi biherutse gufatwa n’ubucamanza bwa Tunisia ku bantu benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi. Muri Mata uyu mwaka, urukiko rwakatiye abanyapolitiki, abacuruzi n’abanyamategeko bamwe na bamwe gufungwa imyaka igera kuri 66, bakurikiranweho ibyaha byo kugambanira igihugu.

Kugeza ubu, abayobozi benshi b’amashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Abir Moussi, uyobora ishyaka Free Constitutional Party, na Rached Ghannouchi, Umuyobozi w’ishyaka Ennahda, bose bari muri gereza. Bombi bafatwa nk’abarwanya cyane Perezida Kais Saied.

Uwahoze ari Perezida wa Tunisia, Moncef Marzouki yakatiwe imyaka 22 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...