Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu imurikagurisha Expo 2026 riri kubera i Gikondo, aho MoMo Rwanda iri kumurikira serivisi zayo zitandukanye inatanga ubufasha ku bakiliya n'abasura iri murikagurisha rizamara ibyumweru bitatu.
Mu rwego rwo gufasha abantu benshi kurushaho kumenya no gukoresha serivisi za MoMo, abitabiriye Expo basura aho MoMo Rwanda iri gukorera, bagahabwa serivisi zirimo gufungura konti za Mobile Money, kwandikisha ubucuruzi muri MoMoPay, ndetse no gufashwa gukoresha uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ubukangurambaga bwa MoMoBae buzamara amezi abiri, bukaba buzajya butanga ibihembo buri cyumweru birimo amafaranga kuva ku bihumbi 100 Frw kugeza kuri miliyoni 2 Frw.
Abazabwitabira bafite amahirwe yo gutsindira iPhone 17 nshya, Samsung Galaxy A57 nshya, ndetse n'ibihembo bikuru birimo imodoka nshya za Mitsubishi, aho imwe izahabwa umucuruzi uzaba wahize abandi mu kwakira ubwishyu bwa MoMo, indi ihabwe umukiliya uzaba wakoze ubwishyu bwinshi akoresheje Mobile Money.
Ubu bukangurambaga bufunguye ku bakoresha Mobile Money bose ndetse n'abacuruzi bakoresha MoMoPay hirya no hino mu Rwanda.
Kugira ngo umukiliya yinjire muri MoMoBae, asabwa kubanza gukanda *182*16#, hanyuma agakoresha konti ye ya Mobile Money yishyura ku bacuruzi benshi bashoboka bakoresha MoMoPay. Ku ruhande rw'abacuruzi, basabwa kwakira ubwishyu bwinshi bushoboka buturutse ku baguzi.
Kimwe mu bishya byatangajwe muri ubu bukangurambaga ni uko eKash interoperability yamaze gutangira gukora ku bucuruzi bwa MoMoPay. Ibi bivuze ko umukiliya ashobora kwishyura umucuruzi akoresheje Mobile Money iyo ari yo yose, atitaye ku muyoboro (network) akoresha, bityo bikorohereza abaguzi n'abacuruzi gukora ubwishyu mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal U. Kagame, yavuze ko MoMoBae atari ubukangurambaga bwo gutanga ibihembo gusa, ahubwo ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Yagize ati: "MoMoBae si ubukangurambaga bwo gutanga ibihembo gusa, ahubwo ni uburyo bwo kwizihiza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Kuba ubu abacuruzi bashobora kwakira ubwishyu buturutse ku bakoresha imiyoboro itandukanye ya Mobile Money ni impinduka ikomeye izorohereza ubucuruzi n'abakiliya, ikanatwegereza intego yo kugira ubukungu budashingira ku ikoreshwa ry'amafaranga afatika. Turashimira abakiliya n'abacuruzi bakomeje kwakira iri koranabuhanga no kurigira igice cy'ubuzima bwabo bwa buri munsi."
MoMo Rwanda ivuga ko ubu bukangurambaga buzafasha kongera umubare w'abakoresha uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, bugakangurira n'abacuruzi gukoresha uburyo bworohereza abakiliya bose kwishyura batitaye ku muyoboro bakoresha.
Abazatsinda bazajya batangazwa mu byiciro bitandukanye mu gihe cyose ubu bukangurambaga buzaba bukomeje, hakurikijwe amabwiriza n'uburyo bwateganyijwe bwo gutoranya abahize abandi.

MoMo Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa "MoMoBae" buzasiga hatanzwe amafaranga, telefone zigezweho n’imodoka nshya ebyiri


Kwinjira muri ubu bukangurambaga ni ugukanda *182*16#
