Iyi serivisi ikorera kuri Mobile Money yashyizweho mu rwego rwo gufasha abakiliya guhangana n'ibibazo by'amafaranga bibatungura, kubyaza umusaruro amahirwe y'ubucuruzi cyangwa kwizigamira amafaranga azabafasha kugera ku ntego zabo z'ejo hazaza.
Binyuze muri MoFaya, umukiliya wujuje ibisabwa ashobora kugurizwa amafaranga ari hagati ya 1,500 Frw na Miliyoni 2 Frw, akishyura mu gihe yahisemo hagati y'iminsi 3, 7, 14 cyangwa 30. Inyungu ku nguzanyo zishyurwa ziri hagati ya 2.5% na 9%, bitewe n'igihe umukiliya yahisemo cyo kwishyura.
Uretse gutanga inguzanyo zihita ziboneka, MoFaya izajya inatanga amahirwe yo kwizigamira amafaranga binyuze kuri Mobile Money, aho abakiliya bazajya babona inyungu ziri hagati ya 5% na 8%, bitewe na gahunda yo kuzigama bahisemo. Ibi bigamije gufasha abakiliya gukemura ibibazo by'ako kanya no kubaka ejo hazaza h'imari yabo.
Abifuza gutangira gukoresha MoFaya basabwa gukanda *182*5*6# kuri telefone yabo, bagakurikiza amabwiriza kugira ngo basabe inguzanyo cyangwa batangire kwizigamira. Iyo ubusabe bwemejwe, amafaranga y'inguzanyo ahita ashyirwa kuri konti ya Mobile Money y'umukiliya, agahita ayakoresha ako kanya.
Umuyobozi Mukuru wa MoMo Rwanda, Chantal U. Kagame, yavuze ko buri gishya bazana kiba gishingiye ku gusobanukirwa ibyo abakiliya babo bakeneye mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati: "Muri MoMo Rwanda, buri gishya dutekereza gitangirira ku kumenya neza ibibazo n'ibyo abakiliya bacu bahura na byo buri munsi. Hari igihe umuntu akenera amafaranga kugira ngo yikure mu kibazo mbere y'umushahara, akemure ikibazo cyihutirwa cyangwa abyaze umusaruro amahirwe abonye. Hari n'igihe aba ashaka uburyo bworoshye kandi bwizewe bwo kwizigamira kugira ngo agere ku nzozi ze”.
Yakomeje agira ati:”MoFaya iha abakiliya bacu ubushobozi bwo gukora ibyo byose aho bari hose, igihe icyo ari cyo cyose, bakoresheje telefone zabo. Dufatanyije na BPR Bank Rwanda Plc, turimo gutuma serivisi z'imari zirushaho kuboneka kuri benshi, zoroshye kandi zifasha abantu gutera imbere kuko buri wese akwiriye ibisubizo bimufasha gutera intambwe ajya imbere yizeye ejo hazaza."
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko banki ayoboye yiyemeje gukomeza gutanga serivisi z'imari zorohereza abakiliya no kubagezaho ibisubizo bihuye n'ibyo bakeneye buri munsi.
Yagize ati: "BPR Bank yiyemeje gutuma serivisi z'imari zirushaho kuboneka, zoroshye kandi zihura n'ibikenewe n'abakiliya bacu mu buzima bwa buri munsi. Binyuze mu bufatanye dufitanye na MoMo Rwanda, MoFaya izafasha Abanyarwanda benshi kubona inguzanyo zihendutse no kwizigamira mu buryo bw'ikoranabuhanga.
Bizabafasha gukemura ibibazo by'amafaranga byihutirwa, gushora imari mu mahirwe abonetse no kubaka ejo hazaza h'imari habo. Ubu bufatanye bugaragaza ubushake bwacu bwo guteza imbere serivisi z'imari zigera kuri bose binyuze mu guhanga udushya dushyira umukiliya ku isonga kandi tugafasha abantu ku giti cyabo ndetse n'abacuruzi gutera imbere."
MoMo Rwanda yavuze ko itangizwa rya MoFaya rigaragaza intego ihuriyeho n'iyi sosiyete na BPR Bank Rwanda yo gukomeza kwagura serivisi z'imari zishingiye ku ikoranabuhanga, kugira ngo Abanyarwanda benshi babashe kubona inguzanyo zihendutse, bizigamire kandi bakoreshe serivisi zifite umutekano kandi zorohereza abakiliya.
Mu gihe u Rwanda rukomeje kwihutisha ikoreshwa rya serivisi z'imari zishingiye ku ikoranabuhanga, MoMo Rwanda yavuze ko izakomeza kuzana ibisubizo bishya byorohereza ubuzima bwa buri munsi, bifasha abantu ku giti cyabo n'abashoramari, ndetse bikagira uruhare mu kubaka igihugu gifite serivisi z'imari zigezweho kandi zigerwaho na benshi.
Abifuza kumenya byinshi kuri MoFaya cyangwa izindi serivisi za MoMo Rwanda bashobora gusura urubuga rwa www.mtn.co.rw/momo cyangwa bakavugana n'ishami ryita ku bakiliya ba MoMo Rwanda.

MoMo Rwanda na BPR Bank batangije ‘MoFaya’, serivisi nshya ituma abakiliya bagurizwa kugera kuri Miliyoni 2 Frw banazigamire bakoresheje Mobile Money
