MoMo Rwanda Ltd yadabagije abakiriya bayo ibashyiriraho uburyo bushya bwo kwiguriza bwiswe ‘K’Avance’

Kwamamaza - 04/12/2025 9:01 AM
Share:

Umwanditsi:

MoMo Rwanda Ltd yadabagije abakiriya bayo ibashyiriraho uburyo bushya bwo kwiguriza bwiswe ‘K’Avance’

Mobile Money Rwanda Ltd yatangije serivise nshya y’inguzanyo y’igihe gito yitwa "K’Avance", ishobora kubonerwa kuri telefoni aho abakiriya ba MoMo bazajya bakora ibikorwa byabo bikarangira n’ubwo amafaranga ari kuri konti yaba ari macye.

Ku wa Gatatu tariki ya 3 Ukuboza 2025, MoMo Rwanda Ltd ku bufatanye na YABX Technologies ndetse na I&M Bank batangije ku mugaragaro gahunda nshya yiswe "K'Avance" igamije gukemura kudabagiza abakiriya ba Mobile Money no gukuraho inzitizi bahuraga nazo. 

Muhango wo gutangiza iki gikorwa, Umuyobozi Mukuru wa MoMo Rwanda Ltd, Chantal Kagame, yagize ati: “K’avance ni intambwe ikomeye mu rugendo rwacu rwo gutanga ibisubizo by’imari bifatika kandi bijyanye n’ibikenerwa n’abakiriya bacu".

Yakomeje agira ati: "Twumva neza ko kubona inguzanyo ntoya mu gihe gikwiye bishobora kugira uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, kandi K’avance ni yo igiye kuziba icyo cyuho.”

Umuyobozi ushinzwe Iterambere muri Yabx Technologies, Puneet Chopra, yagize ati: “Binyuze muri K’avance, turimo gukemura ikibazo cy’amafaranga yihutirwa Abanyarwanda bakenera mu buzima bwa buri munsi."

Ati: “Iyi serivisi ifasha abakiriya kubona inguzanyo zinoze kandi zishingiye ku makuru yizewe, mu gihe bazikeneye kurusha ikindi gihe. Bityo, itanga umusanzu mu guteza imbere uburyo bwo kwinjira mu mirimo y’imari, kongera icyizere mu rwego rw’imari, no gufasha abaturage kugira uruhare mu bukungu bw’u Rwanda bushingiye ku ikoranabuhanga buri gutera imbere.”

Ati: “Kubera ikoranabuhanga rigezweho rya Yabx mu by’inguzanyo zifashisha ikoranabuhanga, K’avance ni igisubizo cya mbere cy’umwihariko ku isoko. Yubakiye ku guhuza udushya rwo ku rwego rwo hejuru, ubunararibonye bw’imbere mu gihugu, n’ubufatanye bukomeye bw’inzego zitandukanye, bigamije korohereza abakiriya kubona ubufasha bw’imari mu buryo bwihuse kandi bworoshye.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Benjamin Mutimura, yongeyeho ati: “K’avance ni urugero rukomeye rugaragaza uburyo udushya n’ubufatanye bw’ingenzi bishobora gufungura impinduka zifite akamaro".

"Binyuze muri ubu bufatanye, turimo gutanga ibisubizo bitangwa mu gihe gikwiye kandi bijyanye n’ibikenerwa n’abakiriya bacu bigenda bihinduka. Dukomeje kwiyemeza guteza imbere udushya twimakaza uburyo bwo kwegera serivisi z’imari mu buzima bwa buri munsi.”

"K'Avance" ari serivise nshya izajya ifasha abakiriya ba Mobile Money mu gihe amafaranga abashiranye ibikorwa byabo batabirangije. Phil Bakuru umuyobozi muri MoMo yagize ati: ”Ni serivise tubazaniye izajya ifasha abakiriya mu gihe amafaranga abashiranye. Tuvuge urashaka kwishyura lisansi, urashaka kwishyura amafaranga y’ibitaro, hari ayo ubuzeho uzajya uhita ubasha kwishyura bidasabye ko wirirwa uhagarara”.

Yavuze ko iyi ari nk’inguzanyo y’igihe gito aho uzajya uhita ayishyura uwo munsi nta nyungu izajya izajyaho. Ati: ”Nayita ko ari inguzanyo y’igihe gito ugomba kwishjyura uwo munsi. Iyo wishyuye uwo munsi nta nyungu izaho ariko birengeje uwo munsi  hiyongeraho inyungu ya 0.7.”

Yashimangiye ko "K’Avance" ifasha abantu kurangiza ibikorwa byabo. Ati: ”Iyi ngiyi ni serivise igufasha kuba warangiza igikorwa. Niba urimo kwishyura nka lisansi kuri sitasiyo ariko ugasanga yazamutse ariko wenda utari ubizi ukaba wari ufite amafaranga macye, icyo tugukorera tukongereraho ayari asigaye”.

Abantu bose bakoresha Mobile Money bemerewe "K’Avance" - icyo basabwa ni ugukanda *182*5*2# bakiyandikisha bagahabwa amafaranga bemerewe kuguza. Amafaranga bemerewe ni ukuva ku ifaranga rimwe kugera kuri Miliyoni imwe y’Amanyarwanda. Bakuru yavuze ko kugira ngo hagenwe amafaranga umuntu yemerewe hazajya harebwa uko akoresha Mobile Money ye.


MoMo Rwanda Ltd yadabagije abakiriya bayo ibazanira gahunda ya "K'Avance" 

Buri mukiriya wese wa MoMo Rwanda Ltd yemerewe iyi gahunda 



"K'Avance" izajya ifasha abantu kurangiza ibikorwa byabo 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...