Ni intsinzi yashimishije benshi, ariko
cyane cyane abari bakurikiranye umubano we n’Umunyarwandakazi France Mpundu,
watangiye gukundirwa imico ye yoroheje n’ubudahangarwa yagaragaje muri ‘Maison
des Secrets’.
Moctar uturuka muri Afurika
y’Uburengerazuba, yinjiye muri Secret Story nk’umusore ufite intego yo
kwerekana ukuri kwe n’indangagaciro ze.
Mu minsi 70 abarizwa muri ‘Maison des
Secrets’, yacishagamo akagaragaza ubuhanga bwo gukina neza umukino w’amarenga,
agahuza n’abandi, ariko akanakomeza kwihagararaho mu bihe byamugeragaho.
Mu matora ya nyuma, Moctar yegukanye
intsinzi ku majwi 45.6%, akurikirwa na Moussa wagize 34.4%, naho Sarah agira
18.8%.
Ku rutonde nyirizina, France Mpundu
usanzwe ari n’umukunzi wa Moctar yasoje ku mwanya wa kane n’amajwi 0.8%, mu
gihe Joel wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagize 0.4%.
Nubwo atagize amajwi menshi, France Mpundu
yakomeje gushimwa na benshi kubera ukwitwara kwe mu rugo rwa ‘Secret Story’.
Yagaragaye nk’umukobwa ufite umutima
mwiza, ugerageza gukemura amakimbirane ku buryo bwiyubashye, akanashyigikira
Moctar mu bihe bikomeye.
Umubano wabo waje kugira isura nshya,
bitangira kugaragara ko atari umukino w’amagambo ahubwo ari ubushuti bukomeye
bwakomereje no hanze.
Mu kiganiro gikomeje gusakara ku mbuga
nkoranyambaga, benshi mu bakurikiranye iri rushanwa bagiye bagaragaza ko
‘couple’ yabo ari yo yahaye urugendo rwa Season 2 umwimerere n’ubushyuhe.
Iri rushanwa ryatambukaga kuri CANAL+
Magic ku wa Gatandatu guhera saa 22:30, mu gihe iminsi ya buri munsi ryanyuzaga
kuri CANAL+ POP guhera saa 20:15.
Ni ku nshuro ya kabiri ribera muri Afurika
y’Epfo, nyuma y’aho umwaka ushize ryegukanwe na Awa Sanoko wo muri Côte
d’Ivoire mu gice cya mbere cy’iri serukiramuco cyakomotse kuri shene nka TF1 mu
Bufaransa, rimaze imyaka irenga 18 rikundwa mu ruhando rwa TV-Reality Show.
Kuri iyi nshuro ya kabiri, Secret Story
yahuje abantu 18 baturutse mu bihugu 16, byose bikoresha Igifaransa, bisiga
isura nshya ku ruhando rwo gushakira impano n’amateka mu muryango mugari wa
Afurika.
Season 2 ya Secret Story Africa yanditse
amateka mu buryo bwinshi: Yerekanye umubano ushobora kuvukira mu bihe bisaba
kwihangana no kumenya undi mu buryo bwimbitse.
Yagaragaje uko urukundo rushobora kuba
imbaraga z’umuntu ahantu hose, nubwo haba hari amarira n’ibigeragezo.
Yanahaye urubuga abakiri bato bo mu bihugu
bitandukanye kwerekana imico yabo, ubumenyi n’ubushobozi bwo guhanga ibishya.


Moctar yahembwe Miliyoni 50 Frw
azifashisha mu bikorwa bye binyuranye n’ibindi
Moctar aherutse kugaragaza ko yambitse
impeta umukunzi we France Mpundu
