Binyuze muri MoFlex, abakoresha MoMo bashobora kubona inguzanyo ntoya zijyanye n’ibyo bakeneye. Ubu buryo bushya bubaha amahitamo yo kwishyura mu gihe gihuye n’imiterere y’imari yabo.
Abakiriya bashobora gusaba inguzanyo kuva ku mafaranga 1,000 Frw kugeza ku mafaranga arenga 1,000,000 Frw, ku nyungu zisobanutse kuva kuri 7% kugeza kuri 14%, bitewe n’igihe bahisemo cyo kwishyura. Bashobora guhitamo kwishyura mu minsi 7, 14 cyangwa 30. Ibi bituma serivisi iborohera kandi ikumvikana neza kuri bose.
Kubona inguzanyo ya MoFlex birihuta kandi biroroshye. Umukiriya anyura akanda *182*5*4#, agakurikiza amabwiriza, amafaranga akagera kuri konti ye ya MoMo mu minota mike.
Mu ijambo yavugiye mu itangizwa rya MoFlex, Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame, yagize ati: “Twishimiye kumenyekanisha MoFlex nk’igice cy’imihigo yacu yo guteza imbere serivisi z’imari zigera kuri bose mu Rwanda.
Iki gicuruzwa cyateguwe mu rwego rwo gusubiza ibikenewe n’abakiriya bacu, kibafasha kubona amafaranga no kuyacunga mu buryo buboroheye. Muri MoMo, duharanira gutanga ibisubizo bishingiye ku mutima – ‘BivaMoMotima.’”
Ku ruhande rwa YABX, Umuyobozi ushinzwe iterambere (Chief Growth Officer), Puneet Chopra, yavuze ko: “MoFlex ihuza uburyo bwo gutanga inguzanyo zijyanye n’ibikenewe bya buri mukiriya n’uburyo bwo kuzibona hakoreshejwe ikoranabuhanga ryihuse, bigafasha abakiriya kugurizwa no kwishyura mu buryo bujyanye n’ubushobozi bwabo."
"Inyuma y’ubu buryo bworoshye hari ikoranabuhanga rikomeye rihuza isesengura ry’amakuru ako kanya, gufata ibyemezo by’inguzanyo, n’imikoranire n’izindi serivisi. Ku bufatanye na Mobile Money Rwanda na Ecobank, turi kubaka uburyo bushobora gufasha Abanyarwanda benshi kubona inguzanyo mu buryo bwizewe.”
Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Carine Umutoni, yongeyeho ati: “Muri Ecobank Rwanda, twemera ko kubona inguzanyo ari ingenzi mu guteza imbere ubukungu, cyane cyane ku bantu bakunze kubura uko bagera kuri serivisi z’imari zisanzwe.
Binyuze mu bufatanye na Mobile Money Rwanda Ltd na YABX, MoFlex itanga uburyo bworoshye kandi bwizewe bwo kubona inguzanyo z’igihe gito ukoresheje telefoni. Ibi bigaragaza ubushake bwacu bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kwagura serivisi z’imari no gufasha ubucuruzi n’imibereho ya buri munsi.”
MoFlex igaragaza umuhate wa MoMo Rwanda mu gukoresha ikoranabuhanga mu guhindura ubuzima no gufasha abaturage hirya no hino mu gihugu. Binyuze mu gutanga serivisi zoroshye kandi ziboneye, MoMo ikomeje kuyobora urugendo ruganisha ku bukungu budakoresha amafaranga mu ntoki mu Rwanda.
MoMo Rwanda yasabye abanyarwanda kwifatanya nayo bakagerageza MoFlex uyu munsi. Iti: "Ukeneye amakuru arambuye wasura urubuga rwacu cyangwa ugahamagara serivisi z’abakiriya".
Mobile Money Rwanda Ltd ni ishami rya MTN Rwanda rikora mu by’ikoranabuhanga ry’imari (FinTech), ryatangiye ku wa 27 Mata 2021, rigamije gutanga no gucunga serivisi za Mobile Money mu Rwanda. Ifite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 5.1, abakozi ba Mobile Money barenga 65,000 n’abacuruzi barenga 500,000 bakoresha MoMoPay.
Binyuze mu guhanga udushya nka MoMoPay, MoKash Loans & Savings, Tap&Go mu kwishyura ingendo, kwishyura fagitire, kohereza amafaranga mu mahanga n’ibindi, Mobile Money Rwanda iri ku isonga mu guteza imbere serivisi z’imari no gushyigikira ubukungu bw’ikoranabuhanga mu Rwanda.
Ecobank Rwanda ni ishami rya Ecobank Transnational Incorporated (ETI), ikigo gikuru cya Ecobank Group gifite icyicaro i Lomé muri Togo. Ecobank ikorera mu bihugu 32 byo muri Afurika, ikagira n’ibiro mu bindi bihugu bitandukanye ku isi.
Yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2007, igenzurwa na Banki Nkuru y’u Rwanda, ikaba ifite amashami 8, ATM 12, abakozi barenga 210 n’ibigo birenga 852 bitanga serivisi (Xpress Point). Itanga serivisi mu bijyanye na banki y’abantu ku giti cyabo, ubucuruzi, ibigo binini n’ishoramari.
YABX Technologies (Netherlands) B.V ni ikigo mpuzamahanga gitanga ikoranabuhanga rifasha mu gutanga inguzanyo mu buryo bwa digitale. Gikorana n’amabanki, ibigo bya mobile money n’abandi bafatanyabikorwa mu gutanga serivisi z’imari ku rugero runini.
Gikoresha isesengura ry’amakuru n’ikoranabuhanga rigezweho mu gucunga abakiriya kuva batangiye kugeza barangije kwishyura. YABX ikorera muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati, Aziya na Amerika y’Epfo.
Ukeneye kumenya byinshi kuri MoFlex cyangwa izindi serivisi, www.mtn.co.rw/momo



Hamuritswe ku mugaragaro uburyo bushya bwa MoFlex bugamije gufasha Abanyarwanda kubona inguzanyo ntoya binyuze kuri konti zabo za MoMo
