Tugenekereje ubutumwa Madamu Jeannette KAGAME yanditse kuri Twitter bugira buti "Ndifuriza isabukuru nziza umugabo wanjye. Warakoze kuba umubyeyi n'umufasha ukomeye, ugira urukundo kandi witangira urugo muri uru rugendo. JK". Ubu butumwa bwahise busangizwa (retweet) n'abantu barenga ijana mu gihe kitageze ku isaha abandi barenga 200 babukunze (likes).
Perezida wa Repubulika Paul Kagame wizihije isabukuru y'imyaka 60 kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukwakira, 2017, yavukiye i Tambwe mu karere ka Ruhango kuri ubu, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, hari tariki 23 Ukwakira, 1957. Yashakanye na Jeannette Kagame tariki 10 Kamena, 1989 ubwo bari mu gihugu cya Uganda, ubu bafitanye abana bane.
AMWE MU MAFOTO AGARAGAZA PEREZIDA KAGAME N'UMUFASHA WE BASEKA (BISHIMYE)


Perezida Kagame n'umufasha we Jeannette Kagame ku munsi w'ubukwe


Perezida Kagame hamwe n'umuryango we mu myaka yatambutse

Perezida Kagame n'umuryango we mu minsi mcye ishize



Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame i Marrakech muri Maroc
