Ibi bihembo bihabwa abayobozi mu nzego zinyuranye n’abandi,
cyane cyane abo ku mugabane wa Afurika. Byatangiwe mu Mujyi wa Paris muri Champs-Élysées.
Bisanzwe bitegurwa na kompanyi ya Nama Bouake ukomoka
muri Côte d'Ivoire, igihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo, ku wa Gatandatu
tariki 19 Ugushyingo 2022, wanitabiriwe na Minisitiri w’Umuco mu Bufaransa,
Claude Paulin Danho.
Hotel ya Marriott Champs-Élysées yabereyemo itangwa ry’ibi
bihembo iri mu zikomeye mu Bufaransa. Kwinjira byasabaga ubutumire (Invitation)
cyangwa se kwishyura 500 €.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Mk Isaaco yavuze ko
yatunguwe n’uburyo abantu bamwakiriye muri iki gitaramo cy’itangwa ry’ibi bihembo,
bimwereka ko ageze ku rwego rwiza mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Yavuze ati “Natunguwe n'ukuntu nakiriwe muri iki kirori.
Nabonye ko ngeze ku rwego rwo hejuru cyane. Abantu bari bitabiriye iki kirori
banyishimiye byimazeyo."
Isacco uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Arampagije’ avuga ko
mu mpera z’uyu mwaka, afite ibitaramo byinshi azaririmbamo cyane cyane
ibizabera mu gihugu cy’u Bufaransa.
Ni umwe mu bahanzi bakomoka mu Rwanda
bakorera umuziki muri Diaspora, wahiriwe n’uyu mwaka, ahanini binyuze mu bikorwa
bikomeye yagiye agaragaramo.
Umunya-Niger, Oumarou Moussa Abdoul yegukanye igikombe
cya 'Meilleur Manager des cabinets d'architecture d'Afrique';
Emmanuelle Keita yegukanye igikombe cya 'Meilleure
Influenceuse', umunya- Côte d'Ivoire Kessie Adibo yegukanye igikombe cya 'Meilleur Promoteur Investissement
Prive', umunya- Côte d'Ivoire Marie Catherine Koissy yegukanye igikombe cya 'Meilleure Manager de Radio Communale' n'aho umunya-Burkinafaso, Gérard Zongo yegukana igikombe cya 'Meilleur Manager du
Secteur BTP D'Afrique' n'abandi.
Mk Isacco yatangaje ko yishimiye kuririmba mu itangwa
ry’ibi bihembo ‘Grand Prix des Leaders Afrique-Diaspora’
Ifoto igaragaza abahawe ibihembo ‘Grand Prix des
Leaders Afrique-Diaspora’
Komite itegura ibi bihembo yashimiye mu buryo bukomeye
MK Isacco ku kuntu yasusurukije abitabiriye itangwa ry’ibi bihembo

Isacco uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Ceza’, ‘Nonaha’ n’izindi,
ahari ari kumwe na bamwe mu babyinnyi bamufashije muri iki gitaramo
Isacco avuga ko mu mpera z’uyu mwaka afite ibitaramo
byinshi azaririmbamo
Umuhango wo gutanga ibi bihembo wanitabiriwe n’abarimo
Minisitiri w’Umuco mu Bufaransa, Claude Paulin Danho
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ZUNGUZA' YA MK ISACCO