MK Isacco yasusurukije itangwa ry’ibihembo ‘Grand Prix des Leaders Afrique-Diaspora’-AMAFOTO

Imyidagaduro - 22/11/2022 10:49 AM
Share:

Umwanditsi:

MK Isacco yasusurukije itangwa ry’ibihembo ‘Grand Prix des Leaders Afrique-Diaspora’-AMAFOTO

Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki mu gihugu cy’u Bufaransa, Mk Isacco yatangaje ko yashimishijwe no kuririmba mu muhango w’itwanga ry’ibihembo bikomeye muri iki gihugu “Grand Prix des Leaders Afrique Diaspora " bizwi nka ‘GPLAD’.

Ibi bihembo bihabwa abayobozi mu nzego zinyuranye n’abandi, cyane cyane abo ku mugabane wa Afurika. Byatangiwe mu Mujyi wa Paris muri Champs-Élysées.

Bisanzwe bitegurwa na kompanyi ya Nama Bouake ukomoka muri Côte d'Ivoire, igihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo, ku wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022, wanitabiriwe na Minisitiri w’Umuco mu Bufaransa, Claude Paulin Danho.

Hotel ya Marriott Champs-Élysées yabereyemo itangwa ry’ibi bihembo iri mu zikomeye mu Bufaransa. Kwinjira byasabaga ubutumire (Invitation) cyangwa se kwishyura 500 €.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Mk Isaaco yavuze ko yatunguwe n’uburyo abantu bamwakiriye muri iki gitaramo cy’itangwa ry’ibi bihembo, bimwereka ko ageze ku rwego rwiza mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Yavuze ati “Natunguwe n'ukuntu nakiriwe muri iki kirori. Nabonye ko ngeze ku rwego rwo hejuru cyane. Abantu bari bitabiriye iki kirori banyishimiye byimazeyo."

Isacco uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Arampagije’ avuga ko mu mpera z’uyu mwaka, afite ibitaramo byinshi azaririmbamo cyane cyane ibizabera mu gihugu cy’u Bufaransa.

Ni umwe mu bahanzi bakomoka mu Rwanda bakorera umuziki muri Diaspora, wahiriwe n’uyu mwaka, ahanini binyuze mu bikorwa bikomeye yagiye agaragaramo.

Umunya-Niger, Oumarou Moussa Abdoul yegukanye igikombe cya 'Meilleur Manager des cabinets d'architecture d'Afrique';

Emmanuelle Keita yegukanye igikombe cya 'Meilleure Influenceuse', umunya- Côte d'Ivoire Kessie Adibo yegukanye igikombe cya 'Meilleur Promoteur Investissement Prive', umunya- Côte d'Ivoire Marie Catherine Koissy yegukanye igikombe cya 'Meilleure Manager de Radio Communale' n'aho umunya-Burkinafaso, Gérard Zongo yegukana igikombe cya 'Meilleur Manager du Secteur BTP D'Afrique' n'abandi. 

Mk Isacco yatangaje ko yishimiye kuririmba mu itangwa ry’ibi bihembo ‘Grand Prix des Leaders Afrique-Diaspora’ 

Ifoto igaragaza abahawe ibihembo ‘Grand Prix des Leaders Afrique-Diaspora’    

Komite itegura ibi bihembo yashimiye mu buryo bukomeye MK Isacco ku kuntu yasusurukije abitabiriye itangwa ry’ibi bihembo

 

Isacco uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Ceza’, ‘Nonaha’ n’izindi, ahari ari kumwe na bamwe mu babyinnyi bamufashije muri iki gitaramo 

Isacco avuga ko mu mpera z’uyu mwaka afite ibitaramo byinshi azaririmbamo    

Umuhango wo gutanga ibi bihembo wanitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Umuco mu Bufaransa, Claude Paulin Danho




KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ZUNGUZA' YA MK ISACCO

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...