Ibi
byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 7 Kanama 2025, mu ihema rya Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Aba basore bavuze ko
basohotse batishimye kuko ibyo bari biteguye byari bitaragezwa ku bafana bari
babategereje.
Bennoview
akiva ku rubyiniro yabwiye itangazamakuru ati “Ubwo se urabona nishimye? Ibyo
nari nateguye ntabwo mbyeretse Abanyarwanda. Nari niteguye mu buryo bwose –
kuva ku myambarire, ibintu twari twateguye kugeza ku ‘motto’ yo gushyira ku
rubyiniro. Ntabwo turi nka ba bandi badakora.”
Uyu
musore yavuze ko yatewe agahinda no kubona Mitsutsu, yita Boss we, yazimirijweho
ibyuma n’amatara bakoreshaga.
Bennoview
yavuze ko bari batumiwe nk’itsinda, anagira inama abategura ibitaramo ati: “Fally
Merci, ntabwo nanga ibyo ukora, ariko ubutaha ugire ‘management’.”
Ku
ruhande rwe, Mitsutsu yavuze ko n’ubwo byagenze gutyo, we asanga ikibazo
cyatewe ahanini n’uko amasaha yari akuze.
Yongeyeho
ko ubwo yari atumiwe bwa mbere muri Gen-z Comedy yari yiteguye gushimira no
kwigaragariza abantu bari bamubonye bwa mbere.
Ati:
“Ntabwo byanyacishije intege. Nzaguma mu rugendo rw’urwenya ndetse nshobora no
kugera ku bitaramo mpuzamahanga. Nta kibazo mfite na Fally Merci, kandi
niteguye gukomeza gukorana nawe.”
Mitsutsu
yavuze ko mu gihe gito kizaza azakomeza gutegura ibikorwa bishimishije abafana,
ariko asaba ko igihe gihabwa abahanzi n’abanyarwenya cyajya gisobanwa neza
mbere y’uko igitaramo kiba.
Mitsutsu
ari ku rubyiniro muri Gen-z Comedy bwa mbere, akora ibishoboka byose ngo
ashimishe abantu
Umwanya
w’umunezero: Mitsutsu asetsa abakunzi b’urwenya bari bakubise buzuye mu ihema
rya Camp Kigali
Bennoview
agaragaza akababaro nyuma yo gukurwa ku rubyiniro batararangiza igice cyabo,
aha yari mu kiganiro n’itangazamakuru
Ku rubyiniro, Mitsutsu yakoranye n’itsinda ry’abarimo Mugande basanzwe bahurira muri filime zinyuranye