U Rwanda rwatangiranye n’icyerekezo ‘Vision 2020’
biza guhinduka Vision 2040 mu rwego rwo kurushaho gusigasigara amajyambere,
kurandura ubukene n’ibindi.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2000 hateguwe Icyerekezo
2020 cyatangaga ishusho y’uko u Rwanda rushya rwari rukataje rugana ku byo
rwifuzaga kugeraho mu iterambere mu rwego rw’ubukungu.
Igihe cya nyuma ya 2010 cyibanda ku bikorwa byo kubaka
umusingi w’iterambere rirambye hakorwa ishoramari mu bijyanye no kongera
ubushobozi bw’abantu, guteza imbere ibikorwa remezo by’ibanze no kwagura uburyo
bwo gutanga serivisi zinyuranye n’ibikorwa bigenewe abaturage.
Nyuma y’uko ‘Vision 2020’ igeze u Rwanda rwihaye
icyerekezo cya 2050. Aho, igihugu kizibanda ku ishoramari rirambye mu bikorwa bigaragara
ko bizana inyungu kuruta ibindi birimo: kongera ubushobozi bw’abaturage, kongera
ubushobozi bwo guhanga ibishya no mu rwego rw’ikoranabuhanga, kuzamura iterambere
ry’imijyi rihuza imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu no kugira inzego z’imiyoborere
zuzuza neza inshingano zazo.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri 15 Ugushyingo 2022, Mistaek
yatangaje ko agiye gushyira hanze album ye ya mbere yise “2K40."
Ni album avuga ko yahisemo kwitirira icyirekezo cy’u
Rwanda n’ubwo azi neza ko haburaho imyaka 10 kugira ngo bihure neza
n’icyerekezo cy’u Rwanda, 2050.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Mistaek yavuze ko atekereza kuri iri zina, yari agambiriye kumvikanisha ko “Umuziki wanjye nshaka kuwugaragaraza nk’uw’ahazaza."
"Kandi nshingiye ku muco wacu mu Rwanda,
binagaragara ku ifoto ya album kuko mfite amasunzu. Ariko nyine mbanigaragaza
nk’umuntu wo muri 2040."
Ati “Kuyita 2040 ni ukuvuga ko imiziki nzanye iri ku
rwego rwa 2040. Nk’umuntu nkavuga ngo iki kintu nkoze ni ikintu no mu 2040 kizaba
gishimwa. N’iyo Vision yanjye."
Yumvikanisha ko indirimbo ziri kuri album ye
zizumvikanisha umwimerere w’umuziki w’u Rwanda n’aho ashaka kuganisha urugendo
rw’umuziki we.
Mistaek ati “Umukuru w’Igihugu wacu (Perezida Paul
Kagame) akunda kutwereka kuhazaza cyane. Nk’uko twari turi 2010 tukagira Vision
2022 tukayigeramo kandi tukishimira ibyo twagezeho, tukabaa twarafashe 2040,
2050 nanjye ndi ku ruhande rwe cyane mu rugendo rwanjye rw’umuziki. Kandi
tugomba kugendana ntabwo yansiga inyuma."
Album
y’indirimbo 21- Ntibisanzwe
Mistaek yavuze ko atari bishya kuri we gushyira hanze
indirimbo nyinshi, kuko nka EP ze ebyiri ziriho indirimbo nyinshi.
Amaze gushyira hanze EP yise ‘Bad News’ ndetse na ‘Za Story’
ari nayo iriho indirimbo ye yamamaye yise ‘Ku Cyaro’.
Yavuze ko yabanje kwiga umuziki ku ishuri rya Nyundo, bituma inganzo ye yaguka ari nayo mpamvu byoroshye gukora indirimbo
zingana uko.
Izo Ep ze zose ziriho indirimbo 14. Mistaek avuga ko
ashingiye ku kuntu abantu bamwakiriye, biri mu byatumye yumva yifuza gushyira
kuri album ye indirimbo 21.
Asanzwe ari umuririmbyi, umucuranzi wa gitari na
Producer. Avuga ko iyi album ayikoze mu gihe cy’umwaka umwe kandi yayikoranyeho
‘n’abahanzi bose nifuje gukorana n’abo’.
Muri iki gihe ari gukora ku mashusho ya zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album ye.
Ati “Ikintu cyabayeho ni ugushaka gukora album
(umuzingo) ku buryo umuntu yumva Mistaek akamenya icyo nshoboye, ukamenya
Mistaek ashatse kuririmba indirimbo y’Imana yaba aririmba gutya, niba ari
Afrobeat aba aririmba gutya (…) ku buryo norohereza Abanyarwanda kuba bamenya
impano yanjye n’inganzo yanjye."
Kucyaro yabaye indirimbo idasanzwe kuri we:
Iyi ndirimbo yihariye imbuga nkoranyambaga, muri
telefoni z’abantu iracicikana ahanini bitewe n’ubutumwa bwumvikanamo. Ariko
kandi yaryoheje ibitaramo byinshi ubwo yabaga icuranzwe.
Mistaek yabwiye InyaRwanda ko yatunguwe n’uburyo iyi
ndirimbo yaciye ibintu. Kandi ngo yaje gusubiza inyuma amaso imibare imwereka
ko yakunzwe nyuma y’amezi arindwi ayisohoye.
Kuri we, anavuga ko iyi ndirimbo yakunzwe bitewe n’urubuga
rwa Tik Tok. Ati “Ntabwo nabiteganyaga ni nk’uko nakoze iyi album."
Iyi n’iyo album ya mbere, uyu muhanzi agiye gushyira
hanze. Ayisobanura nka kimwe mu bimenyetso by’ibyishimo mu buzima bwe. Kandi
ageze kuri 99% ayitunganya.
Yavuze ko gushyira hanze album ari zimwe mu ntego yari
afite muri uyu mwaka. Kandi, ni umusaruro w’urukundo yeretswe n’abafana be
n’abakunzi b’umuziki.
We, avuga ko indirimbo 21 ziri kuri iyi album
azitezeho kumugeza ku rwego mpuzamahanga. Zivuga ku rukundo, imvune abahanzi bahura
nazo, kwivuga (kwita) nk’umuraperi, gushima Imana ku byo imugejejeho n’ibindi
bitandukanye.
Byaramworoheye
gukorana na bagenzi be:
Album y'uyu musore iriho indirimbo nka 'Muchoma' 'Ndumusazi'
yakoranye na Bull Dogg, 'Ndikwikora' na B-Threy, 'Gift of Jah', 'No Offense',
'Nabrizza' na Nabriza, 'RN' na Yuhi Mic, 'Ryangombe', 'Seka' na Maestro Boomin;
'Tell Me' na Symphony Band, 'Kumuteremuko' na Bruce
The 1 St, 'Amahoro, 'Tracy', 'Indaya' na Okkama, 'Chemistry', 'No Boy Know' na
Madebeats, 'Chase' na Nillan na Bigzed, '2K40 Life', 'Sinner', 'Mama' na 'Down'
yakoranye na Club Version.
Ni album avuga ko yakozwe na ba Producer batandukanye barimo
nka Baby Made It, Logic Iy, Madebeats, Pastor P, The Major, Umuriro, Bob Pro na
Kenny Pro Beats.
Mistaek avuga ko nta muhanzi wamugoye mu ikorwa ry’iyi
album. Kuko ubufatanye afitanye n’abo abukubira mu ijambo ry’ubuvandimwe.
Avuga ko buri ndirimbo yayikoranye n’umuhanzi
yamutekerejeho. Kandi ko nk’indirimbo yakoranye na Producer MadeBeats
byaturutse ku kuba ari we wayitunganyije mu majwi.

Aba Producer batandukanye bakoze kuri album ya mbere ya Mistaek

Mistaek yavuze ko mu 2040 azaba ari ku muvuduko umwe w'iterambere n'u Rwanda ari nayo mpamvu album ye yayitiriye icyerekezo cy'u Rwanda
Iyi album iriho indirimbo 21. Mistaek avuga ko nta muhanzi wamugoye mu ikorwa ryaryo

Mistaek avuga ko buri muraperi yakoranye indirimbo
kuri iyi album, ari umwe mu bo yahoze yifuza guhuza nawe mu buzima bwe
Mistaek, ni umuririmbyi w’umuraperi, umucuranzi wa gitari unatunganya indirimbo

Mistaek yavuze ko yatunguwe n'uburyo indirimbo 'Ku Cyaro' yakunzwe imaze amezi arindwi isohotse