Uyu
mubyeyi uheruka kwibaruka, yifashishije Instagram ye avuga ko abagabo ari
abantu babi cyane kandi ko umukobwa akwiye kurindwa iyi Si mu gihe cyose ikirimo
abagabo.
Agaragaza
ko abagore ari abantu beza kandi ko batandukanye kure n’abagabo kandi ko
abagore bakwiye kuva hasi bose kuko hari ushobora gutekereza ko bitaba ku mwana
we nyamara bikarangira bimubayeho.
Ubwo
butumwa yanditse bugira buti: “Niba ufite umukobwa muri iyi si irimo ibibazo
byinshi, ikintu cy’ingenzi ushobora gukora kugira ngo umurinde muri iki gihe ni
ukumwigisha hakiri kare uburyo bwo kwirwanaho.
Isi
irimo abagabo ifite ibyago byinshi. Ni yo mpamvu dukwiye kwigisha abakobwa bacu
uburyo bwo kwirinda no kwirwanaho imbere y’izo nyamaswa.
Umukobwa
ntiyabona umutekano wuzuye ari kumwe n’umugabo, yaba ari umuvandimwe we, se,
marume, mubyara we, inshuti y’umuryango, n’abandi batandukanye.
Umunsi
umugore azasobanukirwa neza ibi, ni wo munsi azabasha kurinda neza abakobwa be.
Ni yo mpamvu kwiga kwirwanaho ari ingenzi cyane!
Mbere y’uko yandika ubwo butumwa, yari yabaje gusangiza (share) abamukurikirana ubundi butumwa bw’abagabo bagiye bahemukira abagore. Avuga ati: “Sinanga abagabo ariko…”


Miss Vanessa yashyize hanze ubutumwa burebure busaba ko abana b'abakobwa batozwa kwirinda hakiri kare

Ubutumwa burebure Miss Vanessa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram
