Miss Vanessa yateguje igitabo gishingiye ku buzima bwe

Imyidagaduro - 13/10/2026 3:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Miss Vanessa yateguje igitabo gishingiye ku buzima bwe

Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2025, yatangaje ko agiye gusohora igitabo ashingiye ku rugendo rwe nyuma yo kuba umubyeyi, akagarukamo ibibazo abagore bashobora guhura na byo muri icyo gihe, birimo agahinda gakabije nyuma yo kubyara, kutiyakira kubera impinduka z’umubiri ndetse n’ingaruka zo kubura ubufasha n’inkunga bakeneye ku bo bashakanye, nubwo baba babona ko bababaye.

Uyu mugore wamenyekanye mu bikorwa byo kumurika ibicuruzwa no ku mbuga nkoranyambaga, yahisemo kuvuga ku ruhande rw’ubuzima bw’ababyeyi rutajya rugarukwaho cyane, cyane cyane iyo ari abantu basanzwe babona bashimwa, bishimirwa kandi bashyigikiwe n’ababakurikira.

Kuba umuntu ashobora gusekerwa n’abantu benshi, agahabwa amashyi ndetse akanashimwa kubera ibyo akora, ntibivuze ko aba adashobora guhura n’ibibazo bimugora mu buzima bwe bwite.

Vanessa agaragaza ko urugendo rwo kuva mu buzima bwo kuba umuntu uzwi, akavamo umugore n’umubyeyi, rwamweretse ko hari ibibazo bidashobora gukemurwa no kuba umuntu akunzwe cyangwa yitabwaho n’abantu benshi.

Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram, yavuze ko nyuma yo kuba umubyeyi yahuye n’ibibazo birimo agahinda gakabije nyuma yo kubyara, kunengwa kubera kubyara abazwe, guhangana n’imihindagurikire y’umubiri ndetse n’amarira ababyeyi bashobora guhisha abandi, n’igihe abo bashakanye baba babona ko bababaye ariko ntibamenye uko babafasha.

Yagize ati: “Nta muntu ugutegura ngo umenye guhangana n’ituze n’ubwigunge bishobora kuza nyuma y’uko amashyi n’ibyishimo by’abantu birangiye.”

Vanessa yakomeje agaragaza ko kuba yarabaye umuntu uzwi, akaza no kuba umugore n’umubyeyi, bitigeze bimwubakira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo byose yahuye na byo nyuma yo kubyara.

Yavuze ko agahinda gakabije nyuma yo kubyara, kunengwa kubera kubyara abazwe, kutishimira uko umubiri uba wahindutse ndetse n’amarira umubyeyi ashobora kurira mu ibanga, ari bimwe mu byo yifuza kugarukaho mu gitabo cye.

Ikindi agarukaho ni uko hari igihe umugore ashobora kuba ababaye, akeneye kumvwa no gufashwa, ariko umugabo we akabibona ntamenye icyo yakora kugira ngo amufashe. Ibi bigaragaza ko ibibazo umubyeyi ahura na byo bitareba umugore wenyine, ahubwo ko n’abo babana bakwiye kugira uruhare mu kumwumva no kumuba hafi.

Vanessa yavuze ko amaze umwaka ashyira umutima we hamwe, amarira n’ibyo yanyuzemo mu kwandika iki gitabo, yifuza gusangiza abandi urugendo rwe uko rwari rumeze, atagerageje guhisha ibihe bimugoye cyangwa ngo agaragaze gusa uruhande rwiza rw’ubuzima bwe.

Yasobanuye ko intego ye ari ukugera ku babyeyi bose bigeze kumva ko batabonwa, bacirwa imanza kubera uko bahindutse cyangwa bananiwe n’ibibazo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.

Mu butumwa bwe, Vanessa yagaragaje ko atagishaka gukomeza kwigira nk’aho nta bibazo yahuye na byo, ahubwo ko yifuza kuvuga ku byamubayeho kugira ngo n’abandi babyeyi babashe kwisanga mu nkuru ye.

Ibi bishobora no gufasha abantu gusobanukirwa ko kuba umubyeyi atari urugendo rwuzuyemo ibyishimo gusa. Hari igihe ruherekezwa n’impinduka z’umubiri, iz’amarangamutima n’iz’imibanire, bigatuma umubyeyi akenera kwitabwaho no gushyigikirwa.

Vanessa yatangaje ko yifuza ko mbere y’umunsi igitabo cye kizatangirwaho, abantu bazaba bamaze kugitumiza mbere bagera ku 5.000. Yasabye abamushyigikira n’abandi bashishikajwe n’ubuzima bw’ababyeyi kumufasha kugera kuri iyi ntego.

Abifuza kugitumiza mbere bashobora kubikora banyuze ku rubuga [First Readers]( https://firstreaders.imaginewe.rw/campaigns/graceful-beginnings ), bakoresheje umurongo yashyize kuri konti ye ya Instagram.

Iki gitabo gishobora kuba umwanya wo kongera kuganira ku bibazo ababyeyi bahura na byo nyuma yo kubyara, cyane cyane ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, uko bakira impinduka z’umubiri n’akamaro ko kugira abantu babumva kandi babashyigikira.

Ubutumwa bwa Vanessa bunibutsa ko inyuma y’amafoto meza, amashyi n’ibyishimo bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, hashobora kuba hari umuntu uri guhangana n’ibibazo abandi batabona.

Ku babyeyi benshi, kumvwa, kutacirwa imanza no gufashwa bishobora kugira uruhare rukomeye mu rugendo rwo kongera kwiyakira no gukomeza ubuzima.


Uwase Vanessa Raissa agiye gusohora igitabo "Graceful Beginnings" agarukamo ibibazo yahuye na byo nyuma yo kubyara, birimo agahinda gakabije, kunengwa kubera impinduka z’umubiri no kubura ubufasha yari akeneye nk’umubyeyi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...