Miss Vanessa yasezeranye imbere y’amategeko na Dylan Ngenzi – AMAFOTO

Imyidagaduro - 12/06/2025 1:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Miss Vanessa yasezeranye imbere y’amategeko na Dylan Ngenzi – AMAFOTO

Kuri uyu wa kane ku biro by’umurenge wa Kimuhurura mu karere ka Gasabo, Miss Vanessa yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Dylan Ngenzi.

Miss Vanessa na Ngenzi Dylan bamaze igihe kirekire bari mu munyenga w’urukundo kuva mu mwaka wa 2018 bakundana ndetse bishimanye byumwihariko mu gushyigikirana mu mirimo yabo.

Nyuma yo kubona ko buri umwe yaremewe undi, ku wa 27 Nzeri 2024 yambitswe impeta y’urukundo uyu musore amusaba ko bakomezanya urugendo rw’ubuzima, undi amwemerera atazuyaje.

Muri uyu mwaka mu kwezi kwa Werurwe, Dylan Ngenzi nawe yanze gutinzamo hanyuma ahita ajya gufata irembo kwa Miss Vanessa.

Ku wa 7 Kamena 2025 muri ‘Jalia Garden’ habereye ibirori byo gusaba no gukwa.

Kuri uyu wa kane, Dylan na Miss Vanessa basezeranye imbere y’amategeko biyemeza kuzabana akaramata.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025, nibwo hateganyijwe ibirori by’ubukwe bwa Dylan Ngenzi na Miss Vanessa.

Miss Vanessa na Dylan basezeranye imbere y'amategeko mu murenge wa Kimihurura

Dylan Ngenzi yarahiriye kuzabana akaramata na Miss vanessa

Miss Vanessa yarahiriye kuzabana akaramata na Dylan Ngenzi 

AMAFOTO: Dox Visual


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...