Miss Vanessa yagaragaje ingaruka zigera ku babyeyi kubera ibura ry’umuriro rya hato na hato

Imyidagaduro - 17/06/2026 7:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Miss Vanessa yagaragaje ingaruka zigera ku babyeyi kubera ibura ry’umuriro rya hato na hato

Uwase Raisa Vanessa wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015, yagaragaje amarangamutima y’akababaro n’uburakari aterwa n’ibura ry’umuriro rikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, avuga ko riri guteza ibihombo abaturage n’abacuruzi ndetse rikabangamira imibereho ya buri munsi y’imiryango myinshi.

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, Vanessa yagarutse ku buryo u Rwanda ari igihugu gishimirwa kugira amashanyarazi adacikagurika, akibaza icyahindutse kugeza aho abaturage basigaye bamara amasaha menshi badafite umuriro.

Yagize ati: “Byagenze gute ngo tuve ku kuba dufite amashanyarazi amasaha 24 kuri 24, kugeza aho n’abacuruzaga ibyuma bitanga umuriro w’izuba na za jenerateri bafunze ibikorwa byabo kuko nta wabikeneye, tukagera aho umuriro ubura kuva saa tanu za mu gitondo kugeza saa tatu z’ijoro?”

Vanessa yavuze ko iki kibazo kiri kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage, cyane cyane muri iki gihe ubukungu bukomeje kugorana. Ati: “Muri ubu bukungu turimo, ntidushobora gukomeza kujugunya ibiribwa n’amata byabikwaga muri firigo kubera kubura umuriro.”

Uyu mugore yavuze kandi ko ikibazo gikomereye cyane ababyeyi b’abagore babika amashereka kugira ngo bayakoreshe mu kugaburira abana babo. Yagize ati: “Ababyeyi babika amashereka bakayabika, byabaye ngombwa ko tuyamena yose kubera ko yangiritse.”

Mu magambo agaragaza umujinya yari afite, Vanessa yasabye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) gusobanurira abaturage uko ikibazo gihagaze niba cyarananiranye kugikemura. Ati: “REG niba byabananiye mutubwire icyo twakora tubafashe akazi aho gukomeza kudusesagurira kuriya. Ibi birakabije. “

Ibitekerezo bya Vanessa bije byiyongera ku by’abaturage benshi bamaze iminsi bagaragaza impungenge n’akababaro batewe n’ibura ry’umuriro rya hato na hato, bavuga ko ribagiraho ingaruka zirimo igihombo mu bucuruzi, iyangirika ry’ibiribwa ndetse n’ihagarara ry’imirimo ishingiye ku mashanyarazi.

Mu minsi ishize, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente Nsengiyumva, yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cy’ibura ry’umuriro kidaterwa no kuba REG ishaka kuwima abaturage, ahubwo gishingiye ku bwiyongere bw’ibikenerwa by’amashanyarazi mu gihugu.

Yagize ati: “REG ntabwo ijyana umuriro, ntabwo yakwimana umuriro kuko irawucuruza. Hari ikibazo dufite dukwiye no kuba tuzi kuko Leta irimo kugishyiramo imbaraga nyinshi. Uko ubukungu bwacu buzamuka, ni ko tugenda dukenera umuriro mwinshi kurusha uwo twakeneraga mbere.”

Yakomeje avuga ko Leta ikomeje gushora imbaraga mu mishinga itandukanye igamije kongera ingano y’ingufu z’amashanyarazi kugira ngo igihugu kibashe guhaza ibikenerwa n’abaturage ndetse n’urwego rw’ubucuruzi rugenda rwaguka.

Uwase Vanessa yagaragaje agahinda k’ibura ry’umuriro rikomeje kubangamira Abanyarwanda benshi, agaragaza ko hakwiriye kugira igikorwa



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...