Nk’uko byatangajwe na Linternaute, Miss Sonia Rolland yari yatumiwe mu kiganiro cya Frédéric Lopez cyatambutse kuri televiziyo France 2 ku mugoroba w’ejo kuwa gatatu. Muri icyo kiganiro, uyu mukobwa w’imyaka 32 y’amavuko ubwo yavugaga ibihe bibi yanyuzemo mu bwana bwe, kwihangana byamunaniye maze amarira arisuka bose babireba.
Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Sonia Rolland yari afite imyaka 13 y’amavuko. Muri icyo gihe nibwo yabonye ubugome bw’indengakamere bwakorwaga muri icyo gihe ari nabyo byamuteye kuririra mu ruhame.
Miss Sonia Rolland mu kiganiro kuri France 2
Mbere yo kujya gutura mu Bufaransa n’ababyeyi be, Miss Sonia Rolland yabaye muri Afurika mu bihugu byahuye n’intambara zagiye zihitana abantu ndetse zikaba zari ziganjemo ubugome bwa kinyamaswa yagiye abona n’amaso ye. Avuye mu Rwanda ,Sonia yerekeje i Burundi ari naho yavuye ajya mu Bufaransa.
Ubwo yavugaga ku bugome yabonye mu Rwanda no mu Burundi, Sonia Rolland yagize ati, “Ndibuka ko nk’ejobundi hazaza(le lendemain) muri Ecole française hatewe amagerenade kuri stade(…). Ni ibintu biteye agahinda. Diregiteri w’ishuri yarigendeye adusiga mu kigo twenyine hamwe n’abarimu bake bagombaga kugira icyo bakora bikomeye(…)
Sonia mu gahinda atekereje ibyo yanyuzemo
"Ndibuka ko nari kumwe n’inshuti yanjye twihishe munsi y’ameza dutegereje ko byarangira. We yaratengurwaga cyane, ndibuka ko amavi ye yatengurwaga cyane kandi byanga kumushiramo. Nanjye nafashe ibiganza byanjye mbishyira ku mavi ye dukomeza gutengurwa”
Sonia
Rolland Uwitonze yavutse tariki ya 11 Gashyantare 1981 I Kigali mu Rwanda. Ni
umukinnyi w’amafilime ndetse yabaye Nyampinga w’Ubufaransa mu 2000(Miss France
2000),akaba umukobwa wa mbere ufite inkomoko yo muri Afurika wageze kuri uwo mwanya. Sonia avuka kuri papa
w’umufaransa na mama w’umunyarwandakazi .
REBA UKO BYAGENDEKEYE SONIA ROLLAND: