Miss Sonia Rolland yasize yubakiye bamwe mu mpfubyi z’i Ntarama, abagurira ibikoresho byo mu rugo, ibyo kurya…Mu kiganiro n’abanyamakuru bari bamuherekeje, Sonia yatangaje ko aharanira uburezi kuri bose. N’ubwo bigoye kubona ubushobozi bwo kugera ku byo yiyemeje mu guhindura isura y’u Rwanda, Sonia Rolland yiyemeje kuzakora ibishoboka byose ariko abana b’abanyarwanda bakabaho neza.
Aba bana barashimira byimazeyo cyane Miss France 2000. Umwe muri aba bana b’impfubyi za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yagize ati :“Kuba Sonia yaradukoreye ibi, byaduteye emotion ku mutima cyane. Ntabwo twabona uko tumushimira.”
Hano Sonia Rolland yari yasuye abana b'impfubyi bo mu kigo cyo kwa Gisimba mu cyumweru gishize ubwo yari mu Rwanda.
Sonia kandi yasuye abaturage bo mu Kinigi, abyinana nabo zimwe mu mbyino za Kinyarwanda yereka abanyamahanga yari kumwe nabo ko akunda umuco nyarwanda. Nyuma bakoze urugendo rw’isaha imwe bajya gusura ingagi mu birunga.
Sonia ni umukinnyi w’amafilimi asekeje, arubatse akaba afite umugabo n’abana babiri.
MU MASHUSHO,REBA HANO URUGENDO RWA SONIA ROLLAND MU RWANDA
Afite gahunda yo gukangurira abanyamahanga kuza gusura u Rwanda bityo bakahasiga amadovize azafasha bamwe mu bana batagira kivurira. Sonia yasuye bimwe mu bigo by’amashuri yumva ibibazo bafite ndetse abemerera kuzabakorera ubuvugizi mu buryo bushoboka bwose kugira ngo imyigire y’abana b’abanyarwanda irusheho kuba myiza.
Miss Uwitonze Sonia Rolland yanasuye nyina wabo ari nawe wamureze akiri umwana kugeza ku myaka 10 y’amavuko ari nabwo yavuye mu Rwanda akerekeza mu Bufaransa. Sonia yishimiye amafunguro ya Kinyarwanda uyu mubyeyi yamugaburiye.
Munyengabe Murungi Sabin.